Gufungira abana hamwe n’abakuru bibangamira imanza

Abunganira abana mu mategeko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana usanga bafungirwa hamwe n’abantu bakuru muri za kasho, maze bikabangamira iburanisha kuko bigishirizwamo kutavugisha ukuri.

Martine Urujeni umuyobozi w'ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubutabera aravuga ko abunganizi bagiye kujya begera abana kugira ngo batayoba mu bitekerezo
Martine Urujeni umuyobozi w’ishami rishinzwe kwegereza abaturage ubutabera aravuga ko abunganizi bagiye kujya begera abana kugira ngo batayoba mu bitekerezo

Ibi ni ibyatangajwe ku wa kane tariki 04 Mata 2019 mu nama nyunguranabitekerezo Minisiteri y’Ubutabera yagiranye n’inzego zitandukanye zirimo RIB, inkiko, abunganira abana, urugaga rw’abavoka n’abandi.

Mu mbogamizi abunganira abana bagaragaje harimo kuba abana bafunganwa n’abakuru, bikagira ingaruka ku miburanishirize hamwe n’ubuzima bwabo muri rusange.

Maitre Icyimanizanye Beatrice wunganira abana mu Karere ka Musanze avuga ko iyo baganiriye n’abana babaha amakuru nyayo maze bagera mu rukiko ugasanga abana bahinduye amakuru bakaba basaba ubuvugizi ko bagira amakasho yabo.

Yagize ati “Ahari abantu bakuru nyine hari indwara abana bashobora kwandura mu buryo bworoshye, kandi n’abo bantu bakuru barabigisha bakabahindura mu mutwe ku buryo iyo mwaganiriye atarinjira muri kasho, ejo ugaruka ugasanga byahindutse.”

Maitre Icyimanizanye akomeza avuga ko bigorana kunganira abo bana kubera amakuru atandukanye batangaza kuko bagera mu nkiko ntibahuze na bo.

Abungabira abana bavuga ko amategeko y'abana usanga adakurikizwa
Abungabira abana bavuga ko amategeko y’abana usanga adakurikizwa

Yagize ati “Umuntu aba yahereye muri RIB amwunganira, mu bugenzacyaha, ariko mwagera mu rukiko agahindura imvugo, kubera abo bantu kuko iyo ukurikiranye umwana akubwira ko bamushutse, urugero umubaza imyaka akakubwira ko atayizi kandi mbere yakubwiye ko afite 15.”

Indi mbogamizi yagaragajwe ni uko amategeko yashyiriweho abana atubahirizwa nk’uko bitangazwa na Maitre Ntibarigera Innocent.

Yagize ati “Amategeko yashyiriweho abana ntakurikizwa n’inzego zibishinzwe. Nk’iyo uvuze ngo iyo iperereza rigikorwa umwana agomba kuba ari hanze ubugenzacyaha ntibubyumva kuko ubundi aba agomba gufungwa ari uko habayeho isubiracyaha.”

Minisiteri y’Ubutabera yo ivuga ko hari gahunda zashyizweho mu rwego rwo gukomeza kwita ku butabera buhabwa abana nk’uko Urujeni Martine umuyobozi w’ishami rishinzwe kwegereza ubutabera abaturage yabitangaje.

Yagize ati “Tubwira abavoka ko baba bagomba kwegera abana kugira ngo batayoba mu bitekerezo, tubwira abunganizi ko bakwiye kubaganiriza bagafata umurongo w’uko bagomba kwitwara mu manza, kuko twasanze hari abategera abo bana.”

Kugeza ubu ibyaha byiganje usanga abana bakora ku mwanya wa mbere haza gukubita no gukomeretsa, ubujura, ibiyobyabwenge n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka