Afite impano idasanzwe mu koga (Amafoto)

Ku itariki 30 Mutarama 2022 mu masaha y’umugoroba nibwo nafashe umuhanda Kigali – Bugesera ngiye mu kazi nari mfiteyo uwo munsi.

Nerekeje ku nkengero z’ikiyaga cya Mirayi giherereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, agace kabonekamo ibyiza nyaburanga birimo inyoni z’amoko atandukanye zikurura ba mukerarugendo.

Ubwo natangiraga gufata amafoto, nabonye igikorwa kidasanzwe. Nitegereje neza kure aho cyaberaga, mbona umusore ufite ubuhanga bukomeye mu kwinjira mu mazi.

Ku nshuro ya mbere ubwo namubonaga abikora nagize ngo ni ku bw’amahirwe, ariko yakomeje kubisubiramo inshuro nyinshi, ava mu bwato yari atwaye, agasimbukira mu mazi, akongera akavamo agasubira mu bwato bwe.

Nahagaritse gato akazi kari kanjyanye, ntegereza ko wa musore agera hafi y’aho nari ndi kandi akirimo gukina n’amazi ndetse n’ubwato.

Yitwa Niyongira Ildephonse, umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko. Yemeye kunganiriza umwanya muto, atangira no kunsobanurira imibereho ye ndetse n’ubwo buhanga agaragaza mu mazi.

Yagize ati “Ndi umurobyi wabigize umwuga. Ibi ni ibintu nkora kuva mu bwana bwanjye. Amazi ni inshuti yanjye ikomeye.”

Niyongira aroba amafi mu kiyaga cya Mirayi akayagurisha mu baturanyi be. Kuba baturanye ndetse batuye hafi y’ikiyaga, ntibivuze ko bose bazi koga cyangwa kuroba, nk’uko Niyongira yabisobanuye.

Ati “Twese dutuye hafi y’iki kiyaga, ni ho twavukiye, ariko ubuhanga mu koga no kuroba si ibya buri wese, biterwa n’impano umuntu yifitemo ndetse n’uburyo abikunda.”

Niyongira avuga ko aterwa ishema n’akazi akora k’uburobyi, akizera ko umurimo wose umuntu akoze awukunda ushobora kumubeshaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka