Bugesera: Bishimiye gukingirwa Covid-19 kuko ngo n’uwayandura ataremba

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, ku Bitaro by’Akarere ka Bugesera ndetse no mu bigo nderabuzima byo mu mirenge igize ako Karere, baramukiye mu bikorwa byo gukingira Covid-19 ku bantu bari mu byiciro bitandukanye, bakaba bibanze ku bakuze, abagore batwite n’abonsa.

Mukarwego Claudette wo mu Mudugudu w’Itaba, Akagari ka Kagenge, Umurenge wa Mayange, ni umwe mu babyeyi bonsa wari waje kwikingiza Covid-19 ku Kigo nderabuzima cya Mayange.

Yagize ati" Hari abavuga ko uru rukingo ngo rutera ibibazo, ariko kuko numvise ko ari urukingo rugurwa amafaranga, hakaba hari n’abarwifuza bakarubura, njyewe nishimiye kuba ndubonye, nta bwoba runteye, ahubwo narushakaga, cyane ko numvise ko uwakingiwe n’ubwo yandura icyo cyago ataremba".

Uwimbabazi Emerance w’imyaka 27 y’amavuko, na we wo mu Murenge wa Mayange, yari yaje kwingiza Covid-19 mu cyiciro cy’abagore batwite, avuga ko yahoranaga impungenge yibaza uko byagenda aramutse yanduye Covid-19.

Ati "Nahoranaga impungenge ko nshobora kwandura Covid-19 isaha iyo ari yo yose, nibaza uko byagenda, ariko ubwo mbonye urukingo bizamfasha, nta makuru menshi ndufiteho, ariko ngo nturemba iyo bagukingiye".

Mukagatare Immaculée, ni umukecuru w’imyaka 71 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Rugando, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Nyamata, avuga ko yaje kwikingiza Covid-19 ngo arebe ko yamara iminsi, kuko ngo yumvise ko urugo rwagezemo Corona virus ntawusigara atayirwaye.

Ati "Ndikingiza kuko hari icyorezo nyine, ntikinteye ubwoba cyane kuko ntikiza kireba mu irembo ryanjye gusa, ariko ni ngombwa kujyana na gahunda ihari, ubu nambaye agapfukamunwa ntarakavukanye, ariko ndirinda nyine kuko icyo cyorezo ngo ntigisiga n’imfubyi".

Ibitaro bya ADEPR-Nyamata, ari byo Bitaro by’Akarere ka Bugesera, byari byatanze urutonde rw’abantu 22,565 bakwiriye gukingirwa muri iki cyiciro, ariko haboneka inkingo 5,652 gusa, nk’uko byasobanuwe na Dr Rutagengwa William, Umuyobozi w’ibyo Bitaro.

Izo nkingo zabonetse zasaranganyijwe mu bigo nderabuzima byo muri ako Karere, hakurikijwe aho ikigo nderabuzima giherereye, kuko ikigo nderabuzima kiri mu mujyi cyakira abantu benshi kurusha ikiri mu cyaro.

Kubera ko inkingo ari nkeya ugereranyije n’umubare w’abazikeneye, 70% zagenewe abakuze, abagore batwite n’abonsa, mu gihe 30% zo zagenewe abacuruzi, abakozi ba Leta n’abandi batanga serivisi zibahuza n’abantu benshi.

Ndayishimiye Aimable, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Mareba, yavuze ko bari bafite abantu 700 batereje urukingo, ariko ngo babonye inkingo 192 gusa, mu gihe mu Kigo nderabuzima cya Mayange bari batereje 1500 ariko bagahabwa 390, nk’uko byasobanuwe na Harerimana Gaspard Umuyobozi w’icyo Kigo nderabuzima.

Gahunda yari ihari, kwari ugufata 70% by’inkingo zabonetse bakaziha abakuze cyane, abagore batwite ndetse n’abonsa, abari mu bindi byiciro bagahabwa 30%. Gusa ngo gukingira bizakomeza uko inkingo zizagenda ziboneka, kuko n’ubu ngo hari izo bategereje mu minsi iri imbere nk’uko Dr Rutagengwa yabivuze.

Dr Rutagengwa William, Umuyobozi w'ibitaro bya Nyamata
Dr Rutagengwa William, Umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukingire abantu ariko munibukeko mugomba kugura inkingo zigurishwa umuntu akaba yarwiteza à volonté kuko izubuntu biragoye .

Luc yanditse ku itariki ya: 11-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka