Bugesera: Abamotari n’abanyonzi bari mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, bufatanyije n’inzego z’umutekano bwatagije ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda CoVID-19.

Baratanga ubutumwa bukubiyemo amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Baratanga ubutumwa bukubiyemo amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Kadafi Aimable, ngo bategura gutangiza ubwo bukangurambaga, bategekereje abafatanyabikorwa babafasha gutanga ubwo butamwa bukagera ku bantu benshi kandi vuba.

Ni muri urwo rwego bahisemo gukorana n’abatwara abantu n’ibintu ku magare na moto (Abamotari n’Abanyonzi), kuko mu kazi kabo ka buri munsi ngo bahura n’abantu benshi kandi na bo ubwabo bitewe n’uko akazi kabo gakorwa, usanga bakenera ubwirinzi cyane kugira ngo batandura icyorezo cya Covid-19.

Kadafi Aimable yagize ati “Abamotari n’abanyonzi ni abantu bahura n’abantu benshi ku buryo batanga ubutumwa kuri abo bahura na bo. Ikindi kuriya baheka abantu, ubona ko baba begeranye cyane, bisaba ko na bo bibutswa kugira ubwirinzi kuri bo no ku bagenzi batwara”.

Ni igikorwa cyatangiye ku ya 23 Kamena 2021, ariko gikomeza kuko ubu ngo abo bamotari n’Abanyonzi baza kujya mu tundi dusantere dutandukanye tw’aho mu Murenge wa Gashora batagezemo ejo, bagendana n’ubuyobozi bw’uwo Murenge, bagenda batanga ubutumwa bujyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Kadafi Aimable (uri ku igare), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashora
Kadafi Aimable (uri ku igare), Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora

N’ubwo icyiciro cy’abamotari n’abanyonzi ari cyo cyabaye icya mbere mu kwitabira ubwo bukangurambaga, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora ngo bwatekereje no gukorana n’ibindi byiciro birimo abikorera (PSF) ndetse n’amadini n’amatorero kuko na bo bahura n’abantu benshi ku buryo bafasha mu gutanga ubutumwa ku babagana.

Kadafi ati “Turategura uko tuzakorana n’abafatanyabikorwa bo mu cyiciro cy’abikorera, ni ukuvuga abacuruzi, kuko abaturage bacu bahahira mu maduka yabo, bagire ubwirinzi kugira ngo banafashe umuturage ubagana kwirinda. Niba umukiriya yinjiye mu iduka, akomeze kwirinda akurikije uko asanze umucururuzi yirinze, n’ibindi bisabwa nko gukaraba intoki neza mbere yo kwinjira mu iduka, kwinjira umwe umwe kugira ngo bategerana cyane mu iduka, ibyo byose abacuruzi bakabikurikirana”.

Umwe mu bamotari bari muri ubwo bukangurambaga, Nkeramugaba Wellars, ubarizwa muri Koperative Cotamobu-Ubufatanye ukorera muri Santere ya Ramiro, mu Kagiri ka Ramiro mu Murenge wa Gashora, yavuze ko bavuganye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora, bakumva ko na bo bakwiye gutanga umusanzu wabo mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Twavuganye n’umurenge, twemeza ko tugiye kuzenguruka mu dusantere dutandukanye two mu Murenge wa Gashora twibutsa abantu kwirinda icyorezo cya Covid-19, twabwiraga abacuruzi ibyo basabwa gukora n’uko bagomba kwirinda. Ni ibintu bidahenze cyane kuko aho twazengurutse hose ntihari kurenza litiro imwe ya Lisansi, kandi umuntu akaba atanze umusanzu we. Twe turirinda uko bishoboka, ubu mfite umuti wo gutera muri ‘kasike’ n’uwo gukoraba mu ntoki, kandi n’aho duhagaze tuba twambaye agapfukamunwa n’ubwo hatabura abateshuka ariko turibukiranya”.

Twizerimana Damien, we ni Umuyonzi, atwara abantu n’ibintu ku igare, ako kazi ubu ngo akamazemo imyaka itandatu akorera aho muri Sentere ya Ramiro mu Murenge wa Gashora, avuga ko yagiye mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19 kugira ngo atange urugero rw’uko na we yirinda bityo n’abandi barebereho.

Ati “Uko twakoze ubukangurambaga, twagendaga turi ku murongo duhanye intera nibura ya metero ebyiri, twambaye udupfukamunwa neza, kugira ngo dutange n’urugero ku batureba. Natwe abanyonzi turirinda mu kazi kacu, ngira umuti nkarabya umukiriya mbere yo kumutwara, njyewe umuntu utambaye agapfukamunwa sinshobora kumutwara ku igare ryanjye, kandi kuko ndi mu bayobozi b’Abanyonzi bakorera kuri ako gasantere ka Ramiro, ubwo mpita mbuza n’abandi banyonzi kumutwara kandi bakabyumva kuko ni ngombwa kwirinda”.

Abayobora amadini n’amatorero na bo basabwa kujya bibutsa abayoboke babo ko icyorezo cya Covid-19 kigihari, ndetse ko n’ingamba zo kucyirinda zigomba kubahirizwa aho umuntu ari hose. Muri urwo rwego ngo ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora burategura kujya bujya mu nsengero bugasaba umwanya wo gutanga ubutumwa bujyanye no kwirinda Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka