Mu Rwanda hagiye kubakwa uruganda rutunganya ibikoresho mu migano

Muri uyu mwaka wa 2022, mu Rwanda hazatangira kubakwa uruganda ruzajya rukora ibikoresho bitandukanye rwifashishije imigano.

Hatewe imigano mishya ya 'Phyllostachys edulis' itanga umusaruro mwinshi
Hatewe imigano mishya ya ’Phyllostachys edulis’ itanga umusaruro mwinshi

Urwo ruganda rwitezweho gukora ibikoresho birimo impapuro zo kwandikaho, ibikoresho byo gupfunyikamo bikoze mu mpapuro, impapuro zikoreshwa mu bwiherero, ibikoresho byo mu nzu bitandukanye n’ibindi.

Ni uruganda ruzubakwa no Kompanyi y’Abashinwa yitwa ‘East Africa Bamboo Forestry Company Ltd’. Ni muri urwo rwego iyi kompanyi yatangiye gutera imigano y’ubwoko bushya bwa ‘Phyllostachys edulis’, izifashishwa mu gukora ibyo bikoresho.

Hateganyijwe guterwa imigano miliyoni eshatu, izaterwa mu turere dutandatu mu gihugu hose ku buso bwa hegitari 2,129. Iyi migano ikaba iri guterwa mu rwego rwo kunganira isanzwe mu Rwanda yo mu bwoko bwa ‘Alundinaria alpina’, benshi bazi nk’Imigano y’umuhondo.

Gutangiza ku mugaragaro uyu mushinga byabaye ku ya 28 Mutarama 2022 mu Murenge wa Musenyi, w’Akarere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba, ahatewe imigano y’ubwoko bushya ku nkengero z’ikiyaga cya Cyohoha.

Hazaterwa imigano miliyoni 3 ku nkengero z'imigezi n'ibiyaga, ku buso bwa Hegitari 2,129
Hazaterwa imigano miliyoni 3 ku nkengero z’imigezi n’ibiyaga, ku buso bwa Hegitari 2,129

Uretse gukorwamo ibikoresho bitandukanye kandi, imigano iri guterwa izanagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri ndetse no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amashyamba Sypridion Nshimiyimana, avuga ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda y’uko muri 2024, 80% by’amashyamba ya Leta azaba acungwa n’abikorera, ari nay o mpamvu iyi kompanyi yahawe inkengerozi n’ibiyaga byo mu Rwanda kugira ngo ihatere imigano izifashihswa mu gukora ibikoresho bitandukanye.

Agaruka ku mwihariko w’imigano iri guterwa, Nshimiyimana yavuze ko ari imigano itanga umusaruro uruta uw’imigano isanzwe ihingwa mu Rwanda, bityo ko bizeye ko amasezerano Leta y’u Rwanda yagiranye n’iyo kompanyi azatanga umusaruro.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG. Emmanuel Gasana, avuga ko nk’Intara ndetse n’Akarere biteguye gufatanya n’umushinga ‘East Africa Bamboo Forestry Industry Ltd’, kandi asaba abaturage kuzabungabunga iyo migano yatewe kugira ngo izatange umusaruro yitezweho.

Guverineri Gasana yifatanyije n'abaturage gutera imigano ku nkengero za Cyohoha
Guverineri Gasana yifatanyije n’abaturage gutera imigano ku nkengero za Cyohoha

Ati “Intara y’Iburasirazuba, Akarere ka Bugesera; twiteguye gufatanya namwe muri uru rugendo”.

Guverineri gasana avuga ko mu Ntara y’Iburasirazuba habarizwa ibiyaga byinshi, bityo agashishikariza n’abandi ba rwiyemezamirimo kuza gushora imari mu buhinzi nk’ubu bw’imigano kuko uruganda rw’iyi kompanyi ruzababera isoko.

Ati “Ibiyaga bigera kuri 31 dufite mu Ntara y’Iburasirazuba bikeneye guterwaho ibiti nk’ibi. Ni umwanya kuri ba rwiyemezamirimo wo gutera ahandi hakwiye hugingwa ubu bwoko bw’imigano”.

Umuyobozi wa Kompanyi East Africa Bamboo Forestry Industry Ltd, Ting Kuo Yu, avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika byagaragaye ko byahingwamo iyi migano y’ubwoko bushya, kandi ko mu gihe bagitegereje ko iyi bari gutera ikura bazaba bakoresha isanzwe iteye ku nkengero z’ibiyaga mu gukora ibikoresho bitandukanye.

Ting Kuo Yu, Umuyobozi wa East Africa Bamboo Forestry Industry Ltd, avuga ko u Rwanda ari igihugu kibereye guhingwamo imigano
Ting Kuo Yu, Umuyobozi wa East Africa Bamboo Forestry Industry Ltd, avuga ko u Rwanda ari igihugu kibereye guhingwamo imigano

Agira ati “U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bibereye igihingwa cy’imigano, rero tuzakoresha isanzwe hano mu Rwanda mu gihe iyo turi gutera yo mu bwoko bwa itarakura”.

Uyu mushinga kandi uzanatanga imirimo ku baturage basaga 3000 bo mu bice bitandukanye.

Bamwe mu bo mu Karere ka Bugesera batangiye gukora mu bikorwa byo guhinga iyo migano, bavuga ko ari amahirwe y’impurirane kuko bazajya bahembwa kandi bikorera ibikorwa bibagirira akamaro.

Uwitwa Rutaganda Jean de Dieu wo mu Murenge wa Musenyi, ati “Dufite icyizere kuko twamaze kubonamo akazi, imigano barayizana tukayitera tugahembwa tukabasha gutunga imiryango. Dufite n’icyizere cy’uko umunsi yakuze bazanye uruganda rwayo, nab wo tuzakomeza gukorana n’iyi sosiyete”.

Umwe mu baturage avuga ko uyu mushinga uzabagirira akamaro
Umwe mu baturage avuga ko uyu mushinga uzabagirira akamaro

Yungamo ati “Ikindi rero ni uko iyi migano irwanya isuri, bityo ubutaka bwacu bukaba butazongera gutwarwa n’isuri. Tuzajya duhinga tweze”.

Biteganyijwe ko uyu mushinga mugari, harimo gutera iyi migano no kubaka uruganda ndetse no gutangira gutunganya ibikoresho bitandukanye, uzatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 300.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka