Barashimira USAID kubera umushinga ‘Soma Umenye’ wabongereye ubushobozi mu gusoma

Abarezi, abanyeshuri n’ababyeyi bagaragaza ko umushinga ‘Soma Umenye’ w’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) wababereye ingirakamaro mu kuzamura ubumenyi bw’abana mu gusoma, kuko ubu babasha gusoma inyandiko z’Ikinyarwanda neza bagereranyije n’urwego bagenzi babo babaga bariho mbere y’uwo mushinga.

Ibi ni bimwe mu byagaragajwe ubwo Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin, yasuraga ikigo cy’amashuri cya Nyamata Catholique, giherereye mu Karere ka Bugesera, mu rwego rwo kureba uko uwo mushinga ‘Soma Umenye’ wafashije mu kuzamura ubumenyi bw’abanyeshuri mu gusoma Ikinyarwanda by’umwihariko mu mashuri abanza.

Umuyobozi wa USAID mu butumwa yatanze ndetse akabuvuga mu rurimi rw’Ikinyarwanda abubwira abanyeshuri n’abayobozi barimo ab’ikigo n’abandi bo mu nzego zitandukanye, yavuze ko amaze amezi atatu ageze mu Rwanda, na we akaba yaratangiye kwiga Ikinyarwanda, kandi ko ari akazi katoroshye.

Ati “Ariko buhoro buhoro nzakimenya. Nkunda gusoma kandi ndimo ndiga gusoma Ikinyarwanda. Nkunda abana biga, mukomeze kwiga neza. Ningaruka kubasura muzabona ko namenye gusoma neza Ikinyarwanda, kandi namwe muzanyereka ko mwamenye gusoma neza Ikinyarwanda.”

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Nyamata Catholique, Mukarindiro Marie Goretti, yashimiye USAID by’umwihariko umushinga ‘Soma Umenye’ kuko ari wo wabafashije muri iyo gahunda yo kuzamura ubumenyi bw’abana mu bijyanye no gusoma.

Ati “Soma Umenye yaduhaye amahugurwa, iduha imfashanyigisho, iduha ibitabo, ku buryo abana bakunze gusoma, kandi bigatuma hanabaho kuba babitahana. N’ababyeyi na bo twarabahamagaye, baraza tubasaba ko bagomba gukurikirana abana bakadufasha igihe abana batashye.”

Kugira ngo bamenye neza niba koko ababyeyi bagira urwo ruhare mu gufasha abana gusoma igihe bari mu rugo, umuyobozi w’ikigo yasobanuye ko bashyizeho komite y’ababyeyi ishinzwe kugenzura umunsi ku munsi uko iyo gahunda yubahirizwa, ariko n’ababyeyi ngo barahamagarwa ku kigo, ubuyobozi bukababwira icyo bagomba gufasha abana mu kumenya gusoma.

Umuyobozi w’Ikigo ati “ikigaragara ni uko hariho ababyeyi bamaze kubyumva no kubikunda, bishimiye cyane ko abana babo bamenya gusoma no kwandika Ikinyarwanda.”

Umwe mu bana biga kuri icyo kigo witwa Umuhoza Solange ufite imyaka 10 y’amavuko akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, ubwo yasomaga umwandiko uri mu gitabo, yagaragaje ko azi gusoma neza adategwa kandi ibihekane byose nk’uko byari biri mu mwandiko. Umuhoza yashimiye umushinga ‘Soma Umenye’ wabahaye ibitabo byo gusomeramo kuko byatumye barushaho kujijuka.

Mugenzi we witwa Igiraneza Gad w’imyaka 8 na we wiga mu wa Gatatu w’amashuri abanza, yagaragaje ko azi gusoma neza Ikinyarwanda, avuga ko ubumenyi afite mu gusoma no kwandika Ikinyarwanda abikesha abarimu bashyira ingufu mu kubigisha, ariko hakiyongeraho n’ubumenyi bakura mu bitabo basoma igihe bari ku ishuri n’igihe bari mu rugo.

Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin, aganira n’abanyamakuru, yavuze ko yishimira uburyo umushinga Soma Umenye wafashije abanyeshuri bo mu mashuri abanza kugira ubumenyi mu gusoma no kwandika.

Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin
Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin

Yavuze ko ari umushinga umaze imyaka igera kuri itanu USAID ifatanyamo na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) ndetse n’Uturere dutandukanye two mu Gihugu.

Ati “Icyo tugamije ni ugufasha abana kumenya gusoma no kwandika bakiri muri ya myaka yabo yo hasi. Ni ngombwa ko habaho ubufatanye muri iyi gahunda hagati y’abanyeshuri, abarimu, ababyeyi n’ubuyobozi bw’aho ishuri riherereye.”

Yavuze ko muri iyi gahunda USAID yashyizemo amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyari 77. USAID ngo yatanze ibitabo bibarirwa muri miliyoni esheshatu ndetse n’izindi mfashanyigisho zigenewe abarimu n’abanyeshuri.

Jonathan Kamin yavuze ko gushishikariza abana kumenya gusoma bakiri bato ari ingenzi, bakaba barabishyizemo imbaraga nyuma y’uko babonaga abana bafite ubumenyi buke mu gusoma, akizera ko ubufasha batanze buzagirira akamaro abo bana mu bihe byabo biri imbere ndetse n’Igihugu kikabyungukiramo.

Ati “Nishimiye ko n’ubwo turimo gusoza iyi gahunda, ariko tuzakomeza gukorana mu wundi mushinga mushya witwa ‘Uburezi bufite ireme’. Ndasaba ko habaho ubufatanye bwa buri wese kugira ngo izi gahunda zizatange umusaruro ufatika, nk’uko bavuga ngo abishyize hamwe nta kibananira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka