Bugesera: Abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe bahawe moto zizaborohereza akazi

Umuryango Interpeace ku bufatanye n’Akarere ka Bugesera batanze moto zizafasha mu kugera ku baturage bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Hatanzwe moto 17
Hatanzwe moto 17

Interpeace ni umuryango mpuzamahanga ukorana n’imiryango ikora ibikorwa bigamije amahoro arambye, ariko ukanakorana n’inzego za Leta muri gahunda zigamije kugera ku mahoro arambye, cyane cyane mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge nk’uko byasobanuwe na Kayitare Frank, Umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021, Interpeace hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi n’Akarere ka Bugesera, batanze moto 17 ku bigo nderabuzima byo mu mirenge yose yo muri ako karere.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango
Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango

Kayitare yasobanuye ko izo moto 17 harimo 15 zigenewe ibigo nderabuzima byo mu Mirenge yose ya Bugesera, imwe igenewe gereza kuko na yo igira ikigo cyita ku barwayi ndetse n’imwe iguma ku Karere ikajya ikoreshwa mu gukurikirana ibikorwa mu bigo nderabuzima, no kumenya niba izo moto zikoreshwa uko bikwiye cyangwa se zitanga umusaruro koko.

Kayitare yavuze ko nk’umuryango uharanira kugera ku mahoro arambye, bazi ko abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe badashobora kugera ku mahoro arambye, kuko na bo ubwabo bataba batekanye.

Ngo ni muri urwo rwego, nyuma yo kujya inama n’Akarere ka Bugesera, biyemeje gutanga izo moto ku bigo nderabuzima, kugira ngo zorohereze abatanga serivisi zo kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kugera ku barwayi aho bari hirya no hino mu mirenge.

Sr Mukamabano Perpetue
Sr Mukamabano Perpetue

Dr Kayiteshonga Yvonne, ukuriye ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) na we wari muri uwo muhango, yavuze ko ikibazo cy’Ubuzima bwo mu mutwe mu Rwanda kigera ku Banyarwanda batari bake, ukurikije imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe na RBC mu 2018.

Ubundi ngo ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bikunze kurangwa n’indwara y’agahinda gakabije, bijyana no kwigunga, kudasinzira, umuntu akagera aho yumva no kubaho ntacyo bimumariye.

Ubwo bushakashatsi ngo bwagaragaje ko nibura umuntu 1/10 mu Banyarwanda aba afite ikibazo cy’agahinda gakabije, mu gihe abantu 4/10 mu bacitse ku icumu baba bafite ikibazo cy’agahinda gakabije. Gusa ikibazo gihari nk’uko Dr Kayiteshonga abivuga, ngo ni uko n’ubwo Abanyarwanda benshi bazi ko hari serivisi zifasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ariko ngo abantu 5/100 gusa ni bo batangaje ko bazigannye.

Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera ari kumwe n'uwa interpeace nyuma yo gusinya amasezerano y'ubufatanye mu gutanga izo moto
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ari kumwe n’uwa interpeace nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu gutanga izo moto

Impamvu yo kutajya gushaka izo serivisi ngo ni akato gahabwa abazigannye, abandi bakavuga ko izo serivisi zitangirwa kure y’aho batuye n’ibindi. Kubera ko ngo abenshi badashobora kujya gushaka izo serivisi kubera ibibazo bitandukanye, ngo ni ngombwa ko abashinzwe kuzitanga bo basanga abantu aho batuye, bakabafashirizayo, izo moto zatanzwe ngo zikazakoreshwa muri urwo rwego.

Sr Mukamabano Perpetue, ni umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Ruhuha mu Murenge wa Ruhuha, akaba ari umwe mu bahawe moto, izafasha mu kugeza serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe ku bazikeneye.

Yagize ati "Ndashimira abatanze izi moto, zizadufasha cyane mu kugera ku bakeneye serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe mu Murenge, ariko nasaba ngo bishobotse, bazongere abatanga izo serivisi z’ubuzima, nibura babe babiri ku Kigo nderabuzima kuko ubu dufite umwe, kandi dufite abantu bagera ku 185 bakeneye izo serivisi. Abo ni abo tuzi dusanzwe dufasha".

Umuhango wo gutanga izo moto wanitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, washimye icyo gikorwa avuga ko bishobotse cyagera mu Ntara yose.

Yagize ati "Politiki ya Leta yo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, ni gahunda Leta yitaho cyane kuko izi ko twavuye habi, kubera ubutegetsi bubi bwatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, isiga ibibazo byinshi birimo n’ihungabana ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Leta ibyitaho cyane, ihereye ku kurwanya amakimbirane yo mu miryango".

Guverineri Gasana yashimiye abatanze izo moto, abashimira ubufatanye bwiza bagirana n’Akarere ndetse n’ibindi bafatanyamo bigamije amahoro arambye, asaba abahawe izo moto kuzikoresha neza ibyo baziherewe bakagera ku baturage uko bikwiye kandi bakazifata neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka