Mu mashuri 90 yagenzuwe na Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri cy’uyu mwaka wa 2018, agera kuri 57 azatangira akerereweho icyumweru kimwe bitewe no kutuzuza ibisabwa.
Umuryango Aegis Trust wamuritse ibitabo bibiri bikubiyemo inyigisho z’amahoro n’urukundo, uhita ubishyikiriza Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) ngo kizabigeze mu mashuri.
Perezida Paul Kagame wasoje itorero indangamirwa rya 11, yasabye abari baryitabiriye kumenya guhitamo icyagirira u Rwanda akamaro ariko icyarugirira nabi bakacyamagana.
Perezida Paul Kagame aritabira umuhango wo gusoza icyiciro cya 11 cy’itorero ry’urubyiruko kizwi nk’Indangamirwa, cyatorezwaga mu kigo cya Gabiro.
Umuryango imbuto Foundation n’abafatanyabikorwa bawo mu bijyanye n’uburezi batangije amahugurwa agenewe abarezi bo ku mugabane w’Africa mu bijyanye no gufasha abanyeshuri gushaka buruse mu mashuri yo hanze.
Ikigo nyarwanda cyitwa Arise Education, mu Rwanda kiratangaza ko mu minsi mike u Rwanda ruraba rufite abana bandika ibitabo ku rwego rw’isi kandi babihemberwa.
Ishuri rya Wisdom riherereye mu Mujyi wa Musanze, no mu mashami yaryo y’ i Nyabihu, Rubavu na Burera, ryatangije gahunda yo kwigisha ururimi rw’igishinwa, hagamijwe gutoza abana umuco wo kuzabasha kurenga imbibi z’u Rwanda bashaka ubuzima.
Abanyeshuri batatu bakoze imishinga ihiga iyindi mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bemerewe na Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) kuzayigamo mu gihe cy’umwaka umwe ku buntu.
Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) iratangaza ko ku nguzanyo zatanzwe zigera kuri miliyari 80 z’amafaranga y’u Rwanda kugeza ubu, hamaze kwishyurwa miliyari 17 na miliyoni 100. Ayo mafaranga yahawe abanyeshuri basaga gato ibihumbi 70.
Ababyeyi barerera mu ishuri ryigisha imyuga rya Gatumba TVET School mu Karere ka Ngororero, barifuza ko hashyirwamo ishami ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aboneka mu gace iri shuri riherereyemo.
Madame Jeannette Kagame avuga ko uburezi ku mwana buhera mu rugo kuko ku ishuri ahanini ari ugushyira imbaraga mu myigire ye kugira ngo atsinde.
Bamwe mu barangije kwiga amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro bavuga ko mu gihe abiga ubumenyi rusange barangiza bakaba abashomeri, bo atari ko bimeze.
Kiliziya Gatulika ivuga ko itewe impungenge n’ikibazo cy’ireme ry’uburezi n’uburere rikomeza kudindira ku bakibyiruka bagomba kuzagirira akamaro igihugu mu minsi iza.
Bamwe mu bana bibumbiye mu mahuriro y’abana basaba abashinzwe uburere bwabo ko igihe umwana yakosheje bakwiye kujya bamuganiriza bakamwereka ububi bw’amakosa yakoze ndetse bakamusaba kutazayasubira, aho kubakubita.
Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi ya Butare, avuga ko ibigo by’amashuri gaturika byose bikwiye kugira umukozi utega amatwi abana.
Bisanzwe bizwi ko mu mashuri y’abihayimana mu Rwanda, batihanganira na busa umunyeshuri w’umukobwa watewe inda kuko ahita yirukanwa burundu.
Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro IPRC-Musanze ryatangiye ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye bwo gukangurira abakobwa kugana amashuri y’imyuga atitabirwa nk’uko bikwiye.
Ishuri ryisumbuye rya Muhororo mu karere ka Ngororero ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere mu kwerekana udushya abanyeshuri babo bakora babikuye mu masomo biga.
Min w’ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarebe ashimangira ko ishuri rikuru ry’ingabo z’u Rwanda, ari urufunguzo rw’imibanire myiza no kubaka umutekano urambye mu bihugu bya Afurika no ku isi muri rusange.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), yiyemeje gukura inzererezi mu mihanda bitarenze imyaka ibiri.
Abafite inganda zitunganya ibikorerwa mu Rwanda baravuga ko gahunda ya “Igira ku Murimo” izatuma babasha kubona abakozi barabaye inzobere.
Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco(RALC) hamwe na Ministeri y’Uburezi(MINEDUC), ntibishyigikiye ko abagore n’abakobwa bambara imyenda migufi izwi ku izina ry’impenure.
Vuguziga Innocent umaranye imyaka myinshi ubumuga bwo kutabona, abasha gukoresha mudasobwa zikoreshwa n’ababona ndetse akaba ari n’umwarimu w’ikoranabuhanga (ICT).
Yankurije Collette yicuza ubuzima bwose yabayeho atazi gusoma no kwandika, akavuga ko iyo aza kuba yarize ubuzima bwe butari kuba bwaramukomereye nk’uko byagenze.
Ishuri ribanza ryitwa Jean Depaepe ry’i Musambira muri Kamonyi ryashingiye kuri gahunda yiswe gir’inka, rikaba ryoroza urukwavu umwana wese urangiza kuryigamo.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahakanye ko ifite gahunda yo gukuraho ibizami bya leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye, ivuga ko ibyo Minisitiri wa MINEDUC yavuze byumvikanye uko bitari.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangiye gusuzuma umushinga wo gukuraho ibizami bisoza amashuri abanza bizwi nka “Exetat”, abanyeshuri bakajya barangiza amashuli abanza bahita bakomereza mu yisumbuye.
Bamwe mu banyeshuri bo mu Karere ka Kamonyi bavuga ko mu bituma bareka ishuri harimo kwimwa ifunguro rya ku manywa bakajya kwirwanaho hanze.
Ministeri yuburezi(MINEDUC) hamwe n’iyibikorwaremezo (MININFRA), zivuga ko ziteganya kongera amashyamba no gushaka ingufu zisimbura icanwa ry’ibiti mu mashuri.
Amabwiriza ya Ministeri y’Uburezi(MINEDUC) asaba buri kigo gifite amasambu kuyabyaza umusaruro gikoresheje abacyigamo, ariko ngo haracyagaragara ibigo bitayakurikiza kuko bitinya abanyeshuri.