Abanyeshuri bo muri Afurika bagiye kujya bafashwa gushakisha amashuri hanze bakiga
Umuryango imbuto Foundation n’abafatanyabikorwa bawo mu bijyanye n’uburezi batangije amahugurwa agenewe abarezi bo ku mugabane w’Africa mu bijyanye no gufasha abanyeshuri gushaka buruse mu mashuri yo hanze.

Aya mahugurwa ahuriyemo abanyeshuri 150 baturutse mu bihugu 26 bari mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Gashora (Gashora Girls School) riherereye mu Karere ka Bugesera.
Abarimo guhugurwa bavuga ari amahirwe azabafasha kumenya ibisabwa byose kugira ngo umunyeshuri agere ku rwego rwamuhesha kwiga mu mashuri meza yo hirya no hino ku isi.
Muri uyu mushinga, imbuto Foundation ifatanyije na Yale University, ishuri rikuru ryo mu Ntara ya Connecticut muri Leta zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’imiryango itari iya Leta, Higher Life Foundation na Education Matters.

Kugeza ubu abanyeshuri 69 batangiye gufashwa kubona amashuri binyuze muri uyu mushinga, muri bo 38 bamaze kurangiza amashuri yisumbuye ndetse bakaba baranabonye buruse muri Amerika, Canada, Ghana no muri Kaminuza zo mu Rwanda.
Abasigaye 31 nabo bazarangiza amashuri yisumbuye uyu mwaka, abayobozi ba Imbuto bakaba bizera ko nabo bazabona buruse hanze no mu Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|