WDA yasabye abikorera kubyaza umusaruro abasoza amasomo mu mashuri y’Ubumenyingiro
Mu muhango wo gutangiza ibizamini by’amasomo y’Ubumenyingiro mu bigo bya TVET wabereye mu kigo cya Kabutare TVET, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro Jerome GASANA yasabye abikorera kubyaza umusaruro ubumenyi bw’abana biga muri ibi bigo.
Gasana yagize ati” Twifuje kumurikira itangazamakuru uburyo abana bakoramo ibizamini kugirango abikorera barusheho kubegera bityo nabo babashe guteza imbere ibyo bakora.
Ushobora kuba uri umworozi cyangwa umuhinzi ugakenera abana bafite ubumenyi muri ayo mashami mu rwego rwo kugufasha kongera umusaruro w’ibyo ukora.”
Uyu muyobozi yanakomoje kubijyanye no gufasha abaturage baturiye ibigo bya TVET kugezwaho serivisi z’ibikorwa n’ibyo bigo aho yatangaje ko abaturage bagiye kujya begerezwaho ibikorwa ry’ibyo bigo mu rwego rwo kubafasha mu ’iterambere no kubunganira mu kubona bimwe mu bikoresho bakenera mu buzima busanzwe.
Ati “Ishuri rigomba gufasha abaturage baturanye naryo ibyo bakora byose bikabageraho mu rwego rwo kubafasha kwihaza mu byo bakenera.”
Umunsi wa mbere w’ibizamini by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro abanyeshuri mu gihugu hose batomboraga ibibazo buri umwe akagenda asubiza bitewe n’ikibazo yatomboye .
Umurangamirwa Aime wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri y’isumbuye mu ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi akaba n’umwe mu bana bakoze ibi bizamini avuga ko ari umwuga yakundaga kuva kera kuko yasanze ari ingirakamaro k’ubuzima bw’abantu.
Ati “Nakunze ubuhinzi kuko nasanze aribwo budutunze , budahari ntabwo twabona ibyo turya, ndateganya gukoresha ubumenyi bwanjye ninsohoka mpinga mu buryo bwa kijyambere. Nzagerageza kubikora neza ku buryo nzongera umusaruro nkaha n’abandi bantu akazi.
Mu kigo cya Kabutare TVET , abana bakoze ibizamini mu mashami atandukanye arimo ubuhinzi n’Ubworozi, gutunganya ibiribwa, ishami ry’amashyamba n’andi mashami.
Ibi bizamini birimo gukorwa mu bigo bya TVET 184 biri mu gihugu hose aho bazakorera kuri centre 118.
Ibizamini by’uyu mwaka wa 2018 biteganijwe ko bizasozwa taliki ya 31 Nzeri 2018 byitabiriwe n’abana ibihumbi 21,788 bazakora mu mashami 25 atandukanye.
Ibizamini bya TVET byatangiye mu 2011 u bwo byatangiraga ku nshuro ya mbere byitabiriwe n’abanyeshuri ibihumbi 16.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|