Hari gutegurwa isomo ryigisha Uburinganire mu mashuri y’Imyuga n’ubumenyingiro

Nkundimfura Losette, umukozi wa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, ushinzwe ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire, avuga ko hari gutegurwa isomo ku buringanire rizajya rihabwa abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro.

Umukozi wa MIGEPROF ushinzwe ubukangurambaga ku ihame ry'uburinganire muri Nkundimfura Losette
Umukozi wa MIGEPROF ushinzwe ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire muri Nkundimfura Losette

Ibyo ngo bizafasha abanyeshuri cyane cyane b’abakobwa guhindura imyumvire no gusobanukirwa ko nta murimo wagenewe abahungu gusa utakorwa n’abakobwa, nk’uko benshi bakunze kubyishyiramo bikabadindiza.

Ngo bizanafasha no mu bukangurambaga abayobozi b’ibyo bigo bazageza ku babyeyi batandukanye, bigatuma umubare w’abakobwa biga imyuga n’ubumenyingiro wiyongera.

Nkundimfura Losette anavuga ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo gahunda yo kwimakaza uburinganire mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, hakwiye gushyirwaho ishuri ryihariye ry’abana b’abakobwa kuko bigaragara ko ntayahari kandi nyamara akenewe.

Agira ati “Turimo kureba niba dushobora kubona ishuri ry’abana b’abakobwa ryiza bita (School of Excellence) rigashyirwamo ibikoresho rikanashyirwamo amashami bitirira ko ari ay’abagabo n’ibikoresho bigendana nayo. “

Ibyo byagarutsweho mu nama yahuje Ikigo cy’Igihugu cyigisha imyuga n’ubumenyingiro WDA, ndetse n’abahagarariye MIGEPROF, ikaba yari igamije kwigira hamwe uburyo bwo guhindura imyumvire ku bana b’abakobwa bikigaragara ko batitabira amashuri y’imyuga cyane.

Muri iyo nama hanafatiwemo umwanzuro wo gukora ubukangurambaga ku babyeyi, ndetse no ku bana, bagasobanurirwa ko imyuga n’ubumenyingiro ari inzira ikomeye cyane y’iterambere kuko umwana wayize iyo avuye ku ishuri atandukanye n’uwize amateka.

Nkundimfura ati “Iyo umunyeshuri arangije amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, nk’ubwubatsi, ubukanishi, amashanyarazi, umuha umurimo ujyanye n’ibyo yize akawutunganya.

N’iyo abonye ubushobozi bwo kwihangira wa murimo abigeraho agatera imbere akanatanga n’akazi. Bivuze ko viziyo 2020 twifuza ntitwayigeraho imyuga n’ubumenyingiro idahawe ingufu.”

Golden Bamwine ni umuyobozi ushinze kwimakaza ihame ry’uburinganire mu kigo gishinzwe gushyira mu bikorwa imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda Polytechnique).

Avuga ko gahunda yo guhugura no gutegura kwigisha abayobozi b’ibigo kwimakaza iryo hame ry’uburinganire ari ngombwa, kubera ko inyigo zagiye zikorwa zagaragaje ko umubare w’abana b’abakobwa ukiri muto cyane muri ayo mashuri.

Asanga ishuri ryihariye ryiyongera ku ryari risanzwe i Nyanza ari ngombwa, kugira ngo rifashe abakobwa kwiga iyo myuga bisanzuye, ribarinde ibibaca intege.

Umuyobozi w’Ikigo cy’imyuga n’ubumenyingiro cya APAPE Gikondo Ndahiriwe Ezechiel, avuga ko iyo arebye abanyeshuri barangiza amasomo mu bijyanye no guteka, akenshi asanga muri 40 harimo abahungu 2 gusa.

Nawe ashimangira ko ubukangurambaga ku buringanire bukenewe, kuko imyumvire y’uko hari amasomo y’abakobwa n’ay’abahungu by’umwihariko mu kigo abereye umuyobozi ikigaragara.

Nubwo ariko harimo gukorwa ibishoboka ngo abana b’abakobwa biyongere mu mashuri y’imyuga, ntibikuraho ko n’abahungu bakwiye kwiga ibyitirirwa abakobwa nko guteka, gusuka, bagomba kubyitabira kandi bakabikora neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka