Amashuri 57 yahawe icyumweru ngo akemure ibibazo biyugarije

Mu mashuri 90 yagenzuwe na Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri cy’uyu mwaka wa 2018, agera kuri 57 azatangira akerereweho icyumweru kimwe bitewe no kutuzuza ibisabwa.

Ibi byatangajwe na Ministiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura mu kiganiro agiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 16 Kanama 2018.

Dr Mutimura agira ati "Dufite amakuru y’uko ayo mashuri atari yuzuza ibisabwa birimo gushakira ibiribwa abanyeshuri, kunoza isuku, gushyiraho urumuri rw’amatara ndetse no guha abanyeshuri za mudasobwa zikibitse mu tubati".

Avuga ko abayobozi b’amashuri batazanoza ibisabwa bazahanishwa ibihano bitandukanye birimo guhagarikwa ku mirimo cyangwa kwandikirwa bagawa.

Amashuri yahagaritswe ari ayisumbuye atanga ubumenyi rusange ndetse n’ayigisha imyuga n’ubumenyingiro yose acumbikiye abanyeshuri

Igihembwe cya gatatu cy’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda kirateganya gutangira ku itariki ya 20 y’uku kwezi kwa Kanama 2018.

Gusa ayo mashuri azaba atangiye akererewe azongererwaho icyumweru nyuma yo gusoza igihembwe cya gatatu cy’amashuri muri uyu mwaka wa 2018.

Ministiri Dr Eugene Mutimura avuga ko aho kugira ngo umwana agire ingaruka zo kwiga nabi cyangwa kureka kwiga, ibihano bizafatirwa abayobozi b’amashuri kuko ngo ari bo bateje ikibazo.

Ministeri y’Uburezi ivuga ko ikomeje gahunda yo kugenzura ireme ry’uburezi buri gihembwe. Mu bihembwe bibiri bishize iyi Ministeri yari yakoze igenzura mu mashuri 1,657.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya avuga ko mu mpera z’umwaka ushize nabwo hari amashuri 30 yari yahagaritswe kugira ngo abanze yuzuze ibyo MINEDUC iyasaba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

bibaye byiza mwatubwira urutonde rwibyo bigo bafunze

muhirwa fred yanditse ku itariki ya: 18-08-2018  →  Musubize

mugize neza mwatubwira nurutonde rwibyo bigo murakoze?????

muhirwa fred yanditse ku itariki ya: 18-08-2018  →  Musubize

Murakoze kubw’iyi nkuru...
ariko mwanatubwira urutonde rwibyo bigo kugirango tumenye niba nibyacu birimo.
Murakoze

Abiduhaye Theogene yanditse ku itariki ya: 17-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka