Muri miliyari 80 Frw zagurijwe abanyeshuri hamaze kwishyurwa miliyari 17Frw

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) iratangaza ko ku nguzanyo zatanzwe zigera kuri miliyari 80 z’amafaranga y’u Rwanda kugeza ubu, hamaze kwishyurwa miliyari 17 na miliyoni 100. Ayo mafaranga yahawe abanyeshuri basaga gato ibihumbi 70.

Umuyobozi mukuru wa BRd yamaze impungenge abahawe inguzanyo batarabona akazi ko bazishyuzwa ari uko babonye akazi
Umuyobozi mukuru wa BRd yamaze impungenge abahawe inguzanyo batarabona akazi ko bazishyuzwa ari uko babonye akazi

Kwishyuza byatangiye mu mwaka wa 2007, icyo gihe bikorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB, n’ikigo cyatangaga inguzanyo cyitwaga SFAR.

Kuva icyo gihe muri 2007 kugeza muri 2015, ibigo bya Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, byakoraga ibijyanye no kwishyuza byari bimaze kwakira amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 12.

Kuva mu mwaka wa 2016 ubwo inshingano zo kwishyuza zavaga muri MINEDUC n’ibigo biyishamikiyeho zikajya muri BRD, BRD ivuga ko imaze kwishyuza miliyari eshanu na miliyoni zisaga ijana.

Ni ukuvuga ko mu mafaranga miliyari 80, asigaje kwishyurwa abarirwa muri miliyari 68 akiri mu nguzanyo.

Mu kwezi kwa 10 muri 2015, Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi, yumvikanye na Banki y’Amajyambere y’u Rwanda kugira ngo ibikorwa bijyanye no gutanga ndetse no kwishyuza inguzanyo bive muri Leta ahubwo bijye muri BRD kuko no mu nshingano iyo banki isanzwe ifite harimo izo kwihutisha amajyambere mu Rwanda, harimo n’iterambere ry’Uburezi.

Guhera mu kwezi kwa Mutarama 2016, ibikorwa byo gutanga inguzanyo byatangiye gushyirwa mu bikorwa na BRD hagendewe kuri ayo masezerano yasinywe mu kwezi kwa 10 mu mwaka wa 2015.

Umuyobozi mukuru wa Banki y’Amajyambere y’u Rwanda(BRD), Eric Rutabana, asobanura ko inguzanyo zihabwa abanyeshuri kugira ngo zibafashe kwiga zatangiye gutangwa mu 1980.

Icyo gihe ariko ntizatangwaga zitwa inguzanyo, ahubwo yari amafaranga bagenerwaga na Leta yo kubafasha mu myigire yabo. Aha ni ho bamwe bahera bibaza impamvu Leta ibishyuza mu gihe nyamara bahawe ayo mafaranga mbere mu myaka y’1980 batigeze babwirwa ko ari inguzanyo bazishyura.

Ibijyanye no kwishyuza bene abo bahawe ayo mafaranga kera, Eric Rutabana uyobora BRD.

Agira ati “Uretse ko na none nta n’ikigaragaza ko itari inguzanyo. Ibijyanye n’itegeko ntabwo byari bisobanutse, ariko nta n’aho umuntu yanahera avuga ko itari inguzanyo. Yari imfashanyo ya Leta.

“Imfashanyo ushobora kuyisubiza cyangwa se ntuyisubize, itegeko ntiryabisobanuraga neza. Uwaguhaye imfashanyo agusabye ko umusubiza amafaranga yagufashishije kugira ngo ashobore kuyafashisha abandi, ibyo ni ko bigomba kubahirizwa, kandi abishyuzwa bumva neza akamaro ko kwishyura kugira ngo ibikorwa byo gufasha abanyeshuri bikomeze gutera imbere.”

Abanyamakuru bitabiriye ibiganiro na BRD byateguwe ku bufatanye n'urwego rw'abanyamakuru bigenzura
Abanyamakuru bitabiriye ibiganiro na BRD byateguwe ku bufatanye n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura

Ku kibazo cy’amafaranga yo kwifashisha azwi nka buruse yajyaga atinda kugera ku banyeshuri, BRD iravuga ko kuva yahabwa izo nshingano muri 2016, abanyeshuri baba batanze ibyangombwa n’amakuru yose akenewe, hatarimo amakosa, amafaranga bayabonera ku gihe.

Amafaranga Leta itanga ku banyeshuri b’amashuri makuru na kaminuza arimo ibice bibiri , hari amafaranga yishyurirwa umunyeshuri kugira ngo abashe kwiga, ni ukuvuga ikiguzi cy’uburezi, hakaba n’amafaranga umunyeshuri ahabwa kugira ngo amufashe mu gukemura ikibazo cy’ibyo akenera kwifashisha mu myigire ye.

Ayo BRD yishyuza ni ayo macye afasha umunyeshuri mu buzima bwe bwa buri munsi ari ku ishuri, mu gihe ayishyurirwa umunyeshuri kugira ngo abashe kwiga, ni ukuvuga ikiguzi cy’uburezi, yo ngo atabarirwa mu yo bishyuza.

Mu myaka ibiri BRD imaze ikora izo nshingano zo gutanga inguzanyo no kwishyuza, imaze gutanga abarirwa muri miliyari 12Frw.

BRD isobanura ko umuntu yishyuzwa ku giti cye. Mu gihe umunyeshuri wahawe iyo nguzanyo yaramuka yitabye Imana, icyo gihe arasonerwa, ngo ntabwo umuryango we wishyuzwa.

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD, kandi imara impungenge abahabwa inguzanyo barangiza ntibabone akazi. Umuyobozi wayo, Eric Rutabana ati “Nta muntu twishyuza adafite akazi, turakwihanganira kugeza igihe uzabonera akazi.”

BRD yatangiye ubukangurambaga bwo kwibutsa abantu kwishyura

Amasezerano BRD yasinyanye na Leta y’u Rwanda mu mwaka w’i 2015 agaragaza ko BRD yihaye intego y’uko mu mwaka w’i 2025 amafaranga BRD yinjiza avuye mu kwishyuza inguzanyo azaba ahagije ugereranije n’ayo abanyeshuri bakenera gukoresha, bitabaye ngombwa gusaba Leta ko yongeramo andi mafaranga.

Aha ni ho bahera bashishikariza abahawe buruse bose barangije kwiga, bakabona akazi kwitabira gahunda yo kwishyura kugira ngo iyo ntego igerweho, kugira ngo kandi ayo mafaranga bishyura ahabwe abandi babashe kwiga ndetse umubare w’abiga kuri iyo nguzanyo wiyongere.

Kugeza ubu, kwishyura biracyakorwa ku bwumvikane bw’uwishyura, umukoresha we na BRD, ariko ngo hari igihe bizaba ngombwa ko hashyirwaho igihe ntarengwa cyo kwishyura bityo utabyubahirije abe yacibwa amande y’ubukererwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NJYEWE NATANGIYE KWOSHYURA ARIKO MBABAZWA NABANDI DUKORANA BAKOMEZA GUKATA KATA KANDI BARAGURIJWE. NYAMARA BARAHEMBWA BURI KWEZI. IKOSA NDISHINJA ABAKORESHA BATABAKURIKIRANA. KWISHYUZA BYIHUTISHWE MAZE ABANDI BANA BABONE UKO BIGA NABO.BRD NISHYIREMO INGUFU KUKO UBONYE AKAZI NTIYIBUKA KWISHYURA.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 9-09-2018  →  Musubize

Ni ngombwa kwishyura kuko twaragobotswe rwose.ubona akazi ntiyishyure abayirengagije byinshi

Mibirizi yanditse ku itariki ya: 18-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka