Abana bibukije ababyeyi ko inkoni ivuna igufa itavura ingeso

Bamwe mu bana bibumbiye mu mahuriro y’abana basaba abashinzwe uburere bwabo ko igihe umwana yakosheje bakwiye kujya bamuganiriza bakamwereka ububi bw’amakosa yakoze ndetse bakamusaba kutazayasubira, aho kubakubita.

Abana barasaba ko aho gukubitwa no gutotezwa bajya baganirizwa
Abana barasaba ko aho gukubitwa no gutotezwa bajya baganirizwa

Aba bana kandi bizeza ababarera ko umwana uhanwe gutyo atongera kugwa mu ikosa nk’irya mbere.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana (Children’s voice Today) nawo uhamagarira ababyeyi, abarezi ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’uburere bw’abana kwirinda kubaha ibihano bibabaza umubiri cyangwa bikabatesha agaciro, kuko bituma umwana akurana umutima mubi.

Kigali Today yaganiriye na bamwe mu bana bagize amahuriro bigishirizwamo na Children’s Voice Today, abarezi ndetse n’abandi kuri iki kibazo.

Ibi bihano byose ndetse n’ibyo ababyeyi bita ko byoroheje nko kunyuzaho umwana akanyafu, kumutonganya n’ibindi ni byo umuryango CVT uvuga ko bitemewe, kuko bishobora gutera umwana gukurana umunabi, ndetse agakura ashaka kugeragereza bene ibyo bihano kubo abyaye, abo bavukana cyangwa se bagenzi be.

Ikindi kandi ibi bihano ngo hari ubwo abana babikeneka, bagakomeza gukora amakosa ku bushake.

Ku mashuri cyane cyane abanza, ni hamwe mu hakunze kumvikana guha abana bene ibyo bihano bibabaza umubiri, cyangwa se ibibatesha agaciro nko kubatonganya.

Kampire Marthe umuyobozi w’ishuri ribanza ryo mu karere ka Ruhango avuga ko ibi bihano ubu byahagaze nta mwana ugikubitwa, kandi ko ntacyo bihungabanya ku myigire n’imitsindire y’abana.

Ati ”Ubu nta mwarimu ugikubita umunyeshuri. N’ubwo yaba yatsinzwe, aho kumukubita urabanza ukamenya impamvu, ugahamagara ababyeyi be mukabiganiraho mukabishakira igisubizo. Ikindi ni uko ubu abana batsinda neza kurenza kera tukibakubita”.

Bamwe mu bana kandi bavuga ko uburyo bwiza bwo guhana umwana ari ukumuganiriza ku makosa yakoze, ukamwereka ububi bwayo kandi nyuma yo kuyaganiraho abana benshi bisubiraho.

Mutuyemariya Josephine yabwiye Kigali Today ati ”Nibyo koko abana barakosa, ariko iyo akosheje ukamwegera ukamuganiriza, ukamwereka ububi bw’amakosa yakoze, ukamwereka ingaruka yamugiraho, rwose ayo makosa ntiyayasubira”.

Ntakirutimana Innocent (uhagaze) mu biganiro n'ubuyobozi,ababyeyi n'abana ku gukumira ibihano bibabaza umubiri n'ibitesha abana agaciro
Ntakirutimana Innocent (uhagaze) mu biganiro n’ubuyobozi,ababyeyi n’abana ku gukumira ibihano bibabaza umubiri n’ibitesha abana agaciro

Innocent Ntakirutimana, umukozi muri CVT ushinzwe kurengera umwana, avuga ko ku bufatanye n’inzego zose, bakomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo ibihano bibabaza umubiri n’ibitesha abana agaciro mu bandi bicike burundu.

Ati ”N’ubwo umubyeyi yavuga ngo umwana ni uwe,umwana si uwe wenyine ahubwo ni n’uw’igihugu. Ntabwo rero afite uburenganzira bwo kumuhohotera abantu bose barebera. Ntekereza ko tuzakomeza kwigisha dufatanyije n’inzego zose bireba ibi bintu bigacika”.

Mu guharanira ko uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa,bumuryango CVT unahuriza abana mu matsinda agamije guhuza abana bakaganira kuri ubwo burenganzira, ndetse bakanahana amakuru kuhaba hakirangwa abateshuka ku burenganzira bwabo kugira ngo bakurikiranwe.

Amabwiriza ya Minisiteri y’uburezi yo muri Gicurasi 2017, mu ngingo yayo ya 26, na yo avuga ko kizira guha umwana ibihano bibabaza umubiri, ndetse n’ibimutesha agaciro mu bandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka