Gukopera no gukopeza mu bizami bya Leta ni ukugambanira igihugu - WDA
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro WDA, cyasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro, kuzarinda abanyeshuri uburiganya no gukopera mu bizami bya Leta biteganijwe tariki ya 19 kugeza ku ya 28 Nzeli 2018.
Kurinda uburiganya no gukopera muri ibyo bizami byarahagurukiwe cyane, kuko abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro bagomba gusohoka muri ayo mashuri bafite ireme rizabafasha gutunganya akazi bazakora bageze hanze.
Byatangajwe na Habimana Theodore, umuyobozi muri WDA ushinzwe ireme ry’uburezi mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro, mu nama yamuhuje n’abayobozi b’ibigo byigisha imyuga n’ubumenyingiro, mu mpera z’icyumweru gishize.
Iyo nama yari igamije kurebera hamwe aho imyiteguro y’ibizami bya Leta igeze muri ayo mashuri no kujya inama ku buryo bizakorwa neza muri ibyo bigo.
Yagize ati” Turabasaba kuzirinda uburiganya no gukopeza abanyeshuri muri ibi bizami. Uwo bizagaragaraho azahanwa ku buryo bwihanukiriye kandi n’umunyeshuri yirukanwe burundu.”
Yakomeje agira ati” Abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro, ni bo u Rwanda rutezeho iterambere. Kubakopeza mu bizami ni ukubahemukira ni no guhemukira igihugu kuko ntacyo bazakimarira nibagera ku isoko ry’umurimo.”
Uwo muyobozi yanongeyeho ko muri ibyo bizami, abanyeshuri bazabikora banerekana ibyo bize (pratique), bitandukanye n’uko mu myaka ishize babikoraga berakana ibyo bafashe mu mutwe gusa.
Ati” Abanyeshuri bazerakana mu ngiro ibyo bazi gukora bahabwe amanota. Ibyo gufata mu mutwe gusa byavuye ku gihe.”
Umuyobozi wa APAPE Kicukiro wari muri iyo nama yavuze ko imyiteguro y’ibyo bizami yamaze kurangira, ubu bakaba bahugiye mu gufasha abanyeshuri kuzitwara neza, bagendeye ku mabwiriza y’ibizami.
Muri uyu mwaka abanyeshuri bazakora ibizami bya Leta biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ni 21788. Abazakora ibizami ku giti cyabo (Private Candidate) bakazaba ari 1324.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
inyito uyu muyobozi yise gukopeza irakomeye ubwo abazabifatirwamo bazahanwa nk’abagambaniye Igihugu? gusa no gukopeza bigeza ibigo ku musaruro ariko umu candidate kwisoko ry’umurimo bikanga,kubikumira ndabishimye.