Musanze: Abanyeshuri biga muri Wisdom School bizeye kuzitwara neza mu bizami bya leta

Abanyeshuri biga mu ishuri Wisdom School bagera kuri 210 bitegura gusoza umwaka w’amashuri abanza n’abitegura gusoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ni bo bari mu myiteguro yo kuzakora ibizamini bya leta mur’uyu mwaka w’amashuri wa 2018.

Abanyeshuri b'ishuri rya Wisdom biteguye neza ibizami
Abanyeshuri b’ishuri rya Wisdom biteguye neza ibizami

Ubuyobozi bw’iri shuri rifite icyicaro mu Karere ka Musanze buvuga ko bukomeje gufasha aba bana b’abanyeshuri binyuze mu kubaha ubumenyi n’uburezi bifite ireme kugira ngo bazakomeze kwitwara neza batsinda ijana ku ijana.

Bamwe mu bana b’abanyeshuri baganiriye na Kigali Today barimo uwitwa Ishimwe Esther na Niyonshuti Fabien bitegura kuzakora ibizamini bya leta bo mu Ishuri Wisdom School bemeza ko babifashijwemo n’abarezi babo bari gukora ibishoboka byose kugira ngo bazitware neza mu bizamini bya leta.

Bavuga ko amasomo bahabwa hiyongeraho imyitozi myinshi n’amasuzumabumenyi ahagije ku buryo bibafasha kwitegura kuzitwara neza mu bizamini biteganijwe.

Bizeye kuzatsinda kubera ireme ry'uburezi bahabwa
Bizeye kuzatsinda kubera ireme ry’uburezi bahabwa

Abarimu bahigisha bahamya ko uburyo bakoresha bwo gutoza abana kwivumburira, kandi abarezi na bo bakagira umuhate wo gukora ubushakashatsi no kumenya ibikubiye mu nteganyanyigisho zirimo n’izibigo byo mu bihugu byateye imbere, ari rimwe mu mabanga bakoresha kugira ngo abana babashe kwitwara neza mu bizamini bya leta.

Kuva muri 2008 ishuri Wisdom School riboneye izuba mu karere ka Musanze nyuma yaho ryagiye rigaba amashami mu turere turimo aka Burera, Nyabihu na Rubavu. Kuva ryatangira gukora ibizamini bya leta umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye abanyeshuri batsinda ijana ku ijana; kandi hakagaragaramo abaza mu icumi b’indashyikirwa ku rwego rw’igihugu.

Kugera kur’iyi ntambwe nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’ishuri Wisdom School Nduwayesu Elie ngo babikesha gutoza abana kumenya ko bari ku rugamba, baharanira kurutsinda ibintu bakesha ubumenyi bufite ireme bahabwa umunsi ku wundi.

Uyu muyobozi avuga ko kugira ngo iyi ntambwe ikomze gusigasirwa abarezi, ababyeyi n’abana bagomba gukomeza kubikomeraho; akaba avuga ko ishuri ahagarariye ryiteguye neza ariko by’umwihariko ubufatanye bw’ababyeyi nabwo ni ngombwa kugira ngo abana b’abanyeshuri biga mur’iri shuri bazabashe kwitwara neza mu bizamini bya leta by’uyu mwaka nk’uko ridahwema kubishyira mu ngiro.

Abana b’abanyeshuri 210 biga mu mashami atandukanye y’Ishuri Wisdom School ni bo bazakora ibizamini bya leta umwaka wa 2018.

Muri bo 166 ni abo mu mwaka wa gatandatu amashuri abanza, abandi 44 ni abo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana ibibafashemo kandi ahari ubushake byose birashoboka.

Nizeyimana Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 1-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka