Kwigwizaho inshingano biri mu bidindiza ireme ry’uburezi mu bigo by’amashuri

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) Isaac Munyakazi avuga ko mu bigo by’amashuri hakenewe abayobozi bashoboye gukurikirana imicungire y’ikigo.

Dr Isaac Munyakazi aganira n'abayobozi b'ibigo by'amashuri
Dr Isaac Munyakazi aganira n’abayobozi b’ibigo by’amashuri

Yabitangarije abayobozi b’ibigo by’amashuri 600, baturutse mu turere 14 bari guhugurwa ku micungire y’ibigo kugira ngo birinde kwikubira inshingano.

Yavuze ko igikorwa cyo guhugura abo bayobozi kizajya kimara umwaka kandi abasoje bagahabwa impamyabumenyi yo ku rwego rwa Diploma.

Agira ati “Abayobozi beza bakenewe ku bigo byose kugira ngo iterambere ku mashuri ryiyongere bifashe no kongera ireme ry’uburezi.”

Yabivuze abihereye ku kuba ngo mu karere kamwe cyangwa mu murenge umwe, usanga ishuri rikora neza ariko ukanahasanga irindi ibintu byazambye.

Yemeza ko umuyobozi uba wakoze neza usanga ahanini ataranakoresheje ubushobozi burenze ubwo abandi bahabwa, uretse imicungire myiza.

Jef Peeraer umuyobozi wa VVOB aganira n'abayobozi b'ibigo by'amashuri
Jef Peeraer umuyobozi wa VVOB aganira n’abayobozi b’ibigo by’amashuri

Igikorwa cyo guhugura abayobozi b’ibigo by’amashuri MINEDUC igifatanije n’umuryango ushinzwe kwigisha abayobozi b’ibigo kugira imicungire ihamye mu rwego rwo gufasha abarimu gukora akazi (VVOB).

Jef Peeraer, umuyobozi wa VVOB ati “Twizera ko gushora imari mu bayobozi b’ibigo ari ishoramari ryiza, kongerera ubumenyi abayobozi b’ibigo by’amashuri bigira uruhare ku mibereho y’aho batuye, haba ku banyeshuri no ku baturage, mu buryo bw’impinduka twifuza kugira abarimu bafite icyerekezo mu gihe kirekire no mu micungire myiza mu bukungu bw’igihugu.”

Nkundimana Damien ni umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cyo mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu avuga ko hari byinshi atari asobanukiwe.

Ati “Amasomo turi kwiga aradufasha kuko hari ibyo twakoraga tutari tuzi ko ari amakosa nko kwirundaho inshingano kandi hari abadufasha. Ugasanga umuyobozi w’ikigo ni we witabira inama zose, ni we uherekeza amakipe gukina, guhaha no kugenzura abarezi kandi hari ababishinzwe.”

Abarezi nyuma yo kwigishwa ku micungire y'amashuri, bavuga ko hari impinduka bizatanga
Abarezi nyuma yo kwigishwa ku micungire y’amashuri, bavuga ko hari impinduka bizatanga

Nkundimana avuga ko ahubwo umuyobozi w’ikigo ari umuhuzabikorwa, agomba gufatanya n’abandi inshingano, bakareba umusaruro wavuyemo n’ibitagenze n’icyabiteye kandi ngo nibabikora bizagenda neza.

Gahunda yo kwigisha abayobozi b’ibigo by’amashuri izarangira mu 2021, ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye 1.200 bigezweho n’iyo gahunda mu turere 17.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo koko VVOB ubufatanye yagaragarije MINEDUC/REB buzatuma ibigo bicungwa neza,kandi ubuyobozi bw’amashuri bujye bukomeza guha agaciro ibipimo 5 biranga ishuri ricunzwe neza nk’uko VVOB yabyibukije aribyo:
1.Creating strategic direction for the school,
2.Leading learning,
3.Leading/teaching/training,
4.Managing the school as an organization,
5.Working with parents, other schools and the wider community.
(mwihanganire indimi 2)

NTIBWIRIZWA ALEXS CHANCE yanditse ku itariki ya: 8-11-2018  →  Musubize

Ni koko Ireme ry’uburezi ryagiye hasi cyane.
Usanga abantu benshi barangije Kaminuza bafite ubumenyi buri hasi cyane.Ariko jye nk’umukristu,nifuzaga ko abantu biga neza Bible.Nicyo gitabo cyonyine kizahesha ubuzima bw’iteka muli Paradizo,abantu bazi kandi bagakora ibyo Bible ivuga.Benshi cyane,barimo abantu bize hafi ya bose,batunze Bible,ariko ntabwo bazi ibirimo.Urugero,ntabwo bazi ko abantu bose bibera mu byisi gusa ntibite ku byerekeye imana,batazaba muli paradizo (1 Yohana 2:15-17).Ntabwo bazi ko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Ntabwo bazi ko
"dutegereje Isi nshya n’Ijuru rishya" bivugwa muli 2 Petero 3:13.

Mazina yanditse ku itariki ya: 17-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka