Musanze: Abanyeshuri biga muri Wisdom School batangiye kwikorera isabuni isukika
Abanyeshuri biga mu ishuri rya Wisdom School riherereye mu Karere ka Musanze bageze ku rwego rwo gukora isabuni isukika (Savon Liquide), yifashishwa mu gusukura ibintu bitandukanye.
Ubwo bumenyi kimwe n’ubundi butandukanye bahabwa ngo bibaha icyizere cyo kuzitwara neza ku isoko ry’umurimo.
Mfitimana Claude wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, ari mu bahuguriwe gukora isabuni. Avuga ko ubu bafite ubushobozi bwo kuzavamo ba rwiyemezamirimo beza.
Bihoyiki Marie Rose, umubyeyi ufite umwana wiga muri iryo shuri, yishimira ko umwana we ahabwa ubumenyi bumutegurira kuzishakamo ibisubizo, ahangana n’amapiganwa yo ku isoko ry’umurimo.
Ati “Bizafasha abana gufunguka bakamenya ubwenge buzabashoboza guhangana ku isoko ry’umurimo, bityo bakabasha kwibeshaho, n’imiryango yabo ikazabaho idasabirije.”
Nduwayesu Elie, umuyobozi wa Wisdom School, ahamya ko ibyo iryo shuri rikora haba hagamijwe ko umwana uhiga abishyira mu bikorwa.
Avuga ko ubwo bumenyi ngo buhabwa abanyeshuri kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.
Nduwayesu kandi ahamagarira ababyeyi kurushaho gufasha abana no kubashyigikira mu myigire yabo kugira ngo intego igihugu n’iryo shuri bifite igerweho.
Ishuri Wisdom School riranategura gahunda y’umwaka w’amashuri wa 2018-2019,hakiri kare kuko ubu ryatangiye kwandika abana bitegura cyangwa bashaka kuzakomeza kuryigamo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza muzashyireho namashami yishuri muntara zindi no muburasirazuba muzahagere murakoze.