Perezida Kagame aritabira isoza ry’itorero ry’Indangamirwa rya 11

Perezida Paul Kagame aritabira umuhango wo gusoza icyiciro cya 11 cy’itorero ry’urubyiruko kizwi nk’Indangamirwa, cyatorezwaga mu kigo cya Gabiro.

Perezida Kagame ubwo yasozaga itorero ry'Indangamirwa ry'umwaka ushize
Perezida Kagame ubwo yasozaga itorero ry’Indangamirwa ry’umwaka ushize

Uru rubyiruko rumaze ukwezi kurenga rutozwa indangagaciro z’igihugu mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo.

Itorero ry’uyu mwaka ryatangiye tariki 29 Kamena 2018, ryari ritabiriwe n’urubyiruko 569, rurimo 138 baba muri Diaspora.

Mu ighe cy’ibyumweru bitanu bigishijwe gahunda zitandukanye zirimo imyitozo ya gisirikare, ubutasi no kurwanya iterabwoba, banasobanurirwa kuri politiki igamije guteza imbere u Rwanda. Banatemberejwe mu bice bitandukanye biranga amateka y’u Rwanda.

Ababyeyi baza kwakira no gushyigikira abana babo ku munsi basorejeho itorero
Ababyeyi baza kwakira no gushyigikira abana babo ku munsi basorejeho itorero

Itorero ry’Indangamirwa ryatangiye mu 2008, rimaze gutoza abagera ku 2,601, uteranyijeho ab’uyu mwaka bose bagera ku 2,169.

Abitabiriye uyu mwaka baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, u Bubiligi, Canada, u Bushinwa, Chypre, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, u Budage, Ghana, u Buhinde, Ireland, Isiraheli, u Buyapani, Kenya, ibirwa bya Maurice, Pologne, Singapore, Arabia Saudite, Uganda, Amerika, u Bwongereza na Danemark.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka