Abarangije ubumenyingiro ngo ibyo bize bibaha icyizere ku isoko ry’umurimo

Bamwe mu barangije kwiga amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro bavuga ko mu gihe abiga ubumenyi rusange barangiza bakaba abashomeri, bo atari ko bimeze.

Ku nshuro ya mbere abiga mu bigo byose bigize RP bahawe impamyabumenyi z'uko barangije kwiga imyaka itatu y'amashuri makuru mu myuga n'ubumenyingiro
Ku nshuro ya mbere abiga mu bigo byose bigize RP bahawe impamyabumenyi z’uko barangije kwiga imyaka itatu y’amashuri makuru mu myuga n’ubumenyingiro

Ku nshuro ya mbere kuva aho amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro ahurijwe hamwe mu cyitwa Rwanda Polytechnic (RP), abagera ku 1881 bishimiye ko bashoje imyuga n’ubumenyingiro mu bigo byitwa IPRC.

Mu birori byayobowe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura kuri uyu wa kane tariki 28 Kamena 2018, abari abanyeshuri bahawe impamyabumenyi ziswe ’Diploma’ z’umwaka wa 2016/2017.

Uwitwa Nyurwa Anicet wize ibijyanye n’ubwubatsi avuga ko atigeze abura amafaranga amukemurira ibibazo by’ingenzi mu gihe yari umunyeshuri, kugeza ubwo arangije kwiga.

Nyuma yo kurangiza kwiga ubu ni umufundi-mukoresha ukenerwa n’ibigo by’ubwubatsi bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Agira ati "Ntabwo nigeze mbura amafaranga rwose, naba mbeshyeye Imana. Kuva narangiza amashuri yisumbuye nagiye mu bwubatsi kugeza ubwo ndangije kwiga, sinigeze mbura ibiraka".

We na bagenzi be bavuga ko impamvu umuntu wize imyuga n’ubumenyingiro adashobora kubura ikimutunga, biterwa n’uko ibyo biga bikenerwa mu buzima bw’abantu bwa buri munsi.

Icyoyavuze Edissa urangije kwiga imicungire y’amashyamba mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro riri ku Kitabi muri Nyamagabe we ati "Ibiti nta gihe bitazakenerwa. Iyo iwacu bashatse gutera amashyamba buri gihe ni jyewe bitabaza".

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura ashima ko abarenga 75% bize ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro, ngo bishimiwe cyane mu bigo bakoramo.

MINEDUC ivuga ko imyuga n’ubumenyingiro ari bwo buryo bwonyine buzageza igihugu ku bukungu buciriritse n’imibereho myiza y’abaturage.

Icyakora abiga imyuga n’ubumenyingiro bamwe,binubira ko mu myanya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo( MIFOTRA) ishyira ku isoko, hatarimo iy’abarangije muri IPRC kuko nta mpamyabushobozi ya A0 bagira.

Amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRCs) ari hirya no hino mu gihugu, yatanze impamyabumenyi ku barangije kwiga ibijyanye n’ubwubatsi, ubuhinzi no kuhira imyaka,amahoteri n’ubukerarugendo.

Hari n’abarangije kwiga ibijyanye n’ubuvuzi bw’amatungo, amashyamba, ingufu, ubukanishi, gutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, amashanyarazi n’ibintu biyakoresha, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka