Abasirikare 10 bo mu gihugu cya Togo bamaze iminsi mu Rwanda biga imikorere ya CSS ZIGAMA, basuye na Koperative “’Umwalimu SACCO’’ ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki ya 12/02/2015, kugira ngo bigireho iterambere iyo koperative igezeho.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) hamwe n’iy’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) zijeje Leta y’u Budage ko inkunga yatanze ingana n’amayero miliyoni 7 (ahwanye n’amanyarwanda miliyari 5.5) izagira ingaruka nziza ku mibereho y’abanyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, atangaza ko mu rwego rwo kongera umubare w’abacana umuriro w’amashanyarazi bafite gahunda yo kubyaza umusaruro umuyaga uhora uhuhera muri ako karere munsi y’ikirunga cya Muhabura.
Abahahira mu isoko ry’akabuga riri mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara baravuga ko kuva aho hashyiriwe inkambi y’impunzi z’abanyekongo ibiciro by’ibiribwa byazamutse kubera ubwinshi bw’abantu babikenera.
Itsinda ry’abadepite n’abasenateri riyobowe na Senateri Karangwa Chrisologue ryasuye akarere ka Gisagara, risaba abaturage kugira isuku bubaka ibiraro by’amatungo bakareka kurarana nayo mu nzu bararamo kuko ngo nta terambere umuntu akirarana n’amatungo.
Abaturage bemeza ko kwishyiriraho imihigo bibafasha kurushaho kuyigira iyabo bityo bikanabafasha kuyesa nkuko baba babiteganyije, ugereranije n’uko mbere yabituragaho ntibabashe no kuyisobanukirwa neza.
Bralirwa uruganda rukora ibinyobwa bitandukanye birimo ibisembuye n’ ibidasembuye, cyamuritse inzoga nshya yitwa “Legend”, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 6/2/2015.
Abaturage bakora umwuga w’uburobyi mu kiyaga cya kivu, bavuga ko iki kiyaga ari ubukungu bukomeye kuko isambaza n’amafi bagikuramo bimaze kubavana mu bukene mu buryo bugaragarara.
Bamwe mu bagize imiryango isanzwe ifashwa n’Umushinga “Higa ubeho” uterwa inkunga n’abanyamerika bagaragaje uburyo bashoboye kwikura mu bukene, kandi ko bazakomeza imikorere basanganwe mu rwego rwo kwirinda guhora bateze amaboko kuko umushinga wabafashaga wahagaze.
Ubwo zari mu ruzinduko rw’iminsi 10 mu Karere ka Ngororero, Intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko, imitwe yombi zasabye ko uruganda ruzatunganya umusaruro w’imyumbati rutatangira gukora rudasuzumwe ubuziranenge n’ikigo cy’igihugu kibishinzwe, ndetse banasaba ko hakongerwamo ibindi bikoresho basanze bidatunganye (…)
Itsinda ry’abasirikari bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama bemeza ko u Rwanda rugenda rushyira imbaraga mu kongera ingufu z’amashanyarazi, ku buryo ibindi bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari bikwiye kurwigiraho byinshi.
Hashize umwaka mu Rwanda hageze ikigo cyitwa Kaymu, gikora akazi ko gutumikira abaturage ku isoko, aho buri wese agituma ibyo ashaka kikabishakisha ku isoko kandi kikabimugezaho mu rugo ku kiguzi cy’amafaranga igihumbi y’u Rwanda ku gicuruzwa icyo ari cyo cyose.
Komiseri mukuru w’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) Tusabe Richard yatangaje ko batageze ku muhigo bari bahize wo kwinjiza imisoro mu gihembwe cya mbere 2014/2015.
Umusore Kamana Jean François Regis utuye mu Mudugudu wa Mubumbano mu Kagari ka Mikingo mu Murenge wa Kagano,mu Karere ka Nyamasheke avuga ko yakuranye ipfunwe rikomeye ryo kuvukira mu muryango ukennye byatumaga aho yanyuraga hose haba we n’abavandimwe be babinuba ndetse bakabanena, nyamara nyuma yo gutekereza no gufata (…)
Mu rugendo bamwe mu basirikari bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama bagiriye mu Karere ka Rwamagana kuwa Gatatu, tariki ya 4/02/2015, bishimiye ko iterambere ry’ingufu z’amashanyarazi rigenda rizamura iterambere ry’abaturage kandi bagaragaza ko amashanyarazi ubwayo yunganira umutekano rusange.
Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Gisirikari rya Nyakinama Brigadier General Charles Karamba aratangaza ko Akarere ka Muhanga gafite umwihariko gashobora kubyaza ingufu z’amashanyarazi ugereranyije n’utundi turere two mu Ntara y’amajyepfo.
Mu gihe abatuye Akarere ka Ngoma batungwa agatoki mu kutihutisha iterambere ryako bashyiramo ibikorwa remezo nk’amazu n’ibindi, ubuyobozi bw’aka karere burabasaba kuhashora imari byabananira ab’ahandi bakabatwara amahirwe.
Abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama batangariye iterambere abaturage b’Akarere ka Bugesera bamaze kugeraho barikesha umuriro w’amashanyarazi ndetse no gukoresha biogas mu ngo zabo.
Abatuye Akarere ka Gisagara barahamya ko ari ngombwa ko nabo bagira ingengo y’imari mu ngo igamije kubafasha gucunga umutungo wabo.
Bamwe mu baturage bahawe akazi mu bikorwa byo guca imirwanyasuri no gutera ibiti ku nkengero z’umugezi w’Akanyaru mu Murenge wa Mamba ho mu Karere ka Gisagara bavuga ko iki ari igikorwa cyiza, kuko ngo uretse kubungabunga ubutaka bwabo baburinda isuri ngo bizanabafasha mu iterambere ryabo.
Akarere ka Nyanza niko kaza ku isonga mu turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo mu micungire idahwitse y’imali ya Leta, n’amakosa 89 yo mu buryo butandukanye mu ngengo y’imali ya 2012-2013.
Uwanyirigira Chantal utuye mu Mudugudu wa Rugwiro, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka kamonyi yinjiye mu mwuga wo gufotora abitewe n’uko icyaro atuyemo bakeneraga amafoto bakabura ubafotora.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Nzahabwanimana Alexis, kuwa 30/01/2015, yatangije ku mugaragaro imirimo yo gusana ikibuga cy’indege cya Kamembe giherereye mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi.
Bamwe mu bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bo mu kagari ka Kidahwe mu murenge wa Nyamiyaga, bibumbiye mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, maze abafasha kubona igishoro cyo gukora imishinga ibateza imbere muri gahunda bise “nshore nunguke.”
Umuyobozi bw’akarere ka Burera bufatanyije na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) batangaza ko isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika rizatangira kubakwa bidasubirwaho mu kwezi kwa 3/2015, nyuma yuko umushinga wo kuryubaka wasaga nkuwahagaze.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni atangaza ko icyererekezo 20-20 u Rwanda rwifuza kugeraho rutakigera Leta ifatanyije gusa n’abikorera, ngo uruhare rw’amatorero ni ngombwa, akaba ashimira umusanzu utangwa n’itorero ry’Abangilikani mu Rwanda (EAR), Diyoseze ya Shyira.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, uri mu ruzinduko mu karere ka Rusizi, atangaza ko uruganda rwa Nyiramugengeri ruri kubakwa nirumara kuzura ruzagira akamaro gakomeye, birimo kuba umutungo kamere w’igihugu uzaba utangiye kubyazwa umusaruro uzakoreshwa mu nganda n’ahandi mu gihugu.
Abatuye mu Murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke bavuga ko baheze mu bwigunge bitewe no kuba batagira umuhanda ukoze neza ubahuza n’iyindi mirenge baturanye.
Abaturage bo mu Kagari ka Kigasha mu Murenge wa Ngarama ho mu Karere ka Gatsibo bavuga ko ubukene bubamereye nabi kubera kutagira ubutaka bwo guhingaho, ikindi kandi ngo nta n’imirimo bashobora kubona byibura ngo babe bajya no guhingira abandi kuko iki kibazo bagihuje.
Minisitiri w’ibikorwaremezo, James Musoni aratangaza ko gucanira umuhanda Kigali-Rubavu bizatanga umusaruro mu guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo ndetse no kongera ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC).