Ruhango: Isoko rya kijyambere rigiye kujya rirema kabiri buri cyumweru

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buratangaza ko guhera kuri uyu wa kabiri ya 24 Gashyantare 2015, isoko ritangira kurema kabiri mu cyumweru, rikazajya rirema buri wa wa kabiri na buri wa Gatanu.

Ahantu hatandukanye muri aka karere, kuri ubu hari amatangazo amanitse haba ku mazu, amapoto y’amashanyarazi ndetse no mu tubari, ashishikariza abaturage ko bagomba kwitabira kujya barema isoko kabiri buri cyumweru.

Isoko rya Kijyambere rya Ruhango.
Isoko rya Kijyambere rya Ruhango.

Ubusanzwe isoko ry’akarere ka Ruhango ryajyaga riba rimwe mu cyumweru aho ryabaga buri wa Gatanu, rikitabirwa n’abantu benshi cyane.

Gusa abaryitabiraga bakaba bahoraga bagaragaza ko iri soko rikwiye kujya riba kabiri buri cyumwero, kuko ngo byarushaho kuriteza imbere.

Nkurikiyingo Emmanuel, umuyobozi waryo, avuga ko bishimiye cyane ishyirwa mu bikorwa ry’icyifuzo cyabo. Akavuga ko bizafasha abacuruzi ndetse n’abaguzi guteza imbere akarere kabo.

Bagiye kujya barema isoko kabiri mu cyumweru.
Bagiye kujya barema isoko kabiri mu cyumweru.

Gusa bacururiza muri iri soko, bo bagaragaza impungenge z’uko abantu bashobora kuba bataramenye impinduka zabayeho, kuko ubuyobozi butigeze bubitangaza ku maradiyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango ryubatsemo, Nsanzimana Jean Paul, na we yemeza ko igitekerezo cyo kurema iri soko kabiri mu cyumweru cyaturutse ku byifuzo by’abaturage n’abacuruzi.

Nsanzimana akomeza avuga ko biri no muri gahunda yo kongera amafaranga akarere kinjiza aturutse mu misoro.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 3 )

nibyiza cyane

Euphron yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

Ruhango yacu jyambere jyambere nicyogihe.

Euphron yanditse ku itariki ya: 3-03-2015  →  Musubize

aya masoko aba yubatswe no abaturage bayaturiye bakore business maze bazamure imibereho yabo none aba ubwo bahawe kuzajya barirema 2 mu cyumweru bashyizwe igorora

kawera yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka