Nyagatare: Abacuruza urwagwa bararira ayo kwarika

Bamwe mu bacuruza urwagwa mu Mirenge ya Mimuli na Nyagatare yo mu Karere ka Nyagatare baravuga ko batakibona abakiriya, ahanini bitewe n’uko igiciro cy’ibigori kiri hasi bityo abaturage bagurisha umusaruro wabo ntibasengere.

Santere ya Nteko iherereye mu Kagari ka Rugali, Umurenge wa Mimuli ibamo akabari kamwe k’urwagwa. Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yahageraga hagati ya saa sita na saa saba z’amanywa yasanze aka kabari gafunguye ariko nta banywi barimo, uretse abari bazanye inzagwa ku magare kuranguza. Ucuruza muri aka kabari yageze n’aho ahitamo kuba afunze gato kugira ngo yikorere indi mirimo.

Uyu mucuruzi yabuze abakiriya ahitamo kuba afunze ngo ajye gukora ibindi.
Uyu mucuruzi yabuze abakiriya ahitamo kuba afunze ngo ajye gukora ibindi.

Avuga ko mbere yapimaga indobo 5 z’urwagwa buri imwe ijyamo ijerekani ndetse n’amakesi 5 ya Primus, ariko ngo ubu no kumara imwe ni ikibazo gikomeye.

Kuba urwagwa rutakinyobwa nka mbere kandi bishimangirwa na Mwumvaneza Jean Christophe ufite akabari k’urwagwa muri Santere ya Cyabayaga mu Kagari ka Cyabayaga, Umurenge wa Nyagatare.

We avuga ko impamvu urwagwa rutakinyobwa cyane ari uko igiciro cy’ibigori kiri hasi bityo abantu bakaba batagurisha imyaka yabo ku mafaranga make ngo nibarangiza bayashore mu nzoga kandi bagomba kugura imbuto y’ibishyimbo bazahinga muri iki gihembwe cy’ihinga.

Urwagwa rw'ubu ngo barugize rurerure.
Urwagwa rw’ubu ngo barugize rurerure.

Gusa ariko bamwe mu bakunda kunywa urwagwa bo siko babibona. Iyamuremye Leonard avuga ko agiye kumara hafi umwaka yararetse urwagwa kubera ko rwamuteye kurwara mu nda. We avuga ko kuba urwagwa rutakinyobwa na benshi bitareberwa ku kuba imyaka igura amafaranga make ahubwo byareberwa mu buryohe bwarwo.

Iyamuremye avuga ko inzagwa z’ubu zisigaye zirimo amazi menshi kubera ko intoki zaciwe na kirabiranya, bityo ugasanga nta buryohe.

Ubundi icupa rimwe ry’urwagwa rigura amafaranga y’u Rwanda 200 mu Mirenge ya Mimuli na Nyagatare, ijerekani y’amacupa 30 ikarangurwa 5500. Ikilo cy’ibigori ubu kiragura amafaranga 100 mu gihe icy’ibishyimbo kigeze kuri 350.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka