Ibigo by’amashuri biributswa gutoza abana kwizigamira

Ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu karere ka Kamonyi ku bufatanye n’ababyeyi barahamagarirwa gutoza abana kuzigama, babateganyiriza ejo heza.

Kamonyi batoza abana kuzigama
Kamonyi batoza abana kuzigama

Muri Gahunda bise “Igiceri saving program”, ibigo by’imari by’Umurenge Sacco bihamagarira abanyeshuri kwizigamira mu mafaranga make baba bafite.

Hifashishwa udusanduku dushyirwa ku kigo cy’ishuri abana bagashyiramo amafranga yagera ku 2000frw bagafungurirwa Konti.

Umuhoza Sandrine, w’imyaka 12, wiga ku Rwunge rw’amashuri rwa Gatizo avuga ko amaze kwizigamiraho 1000frw kandi azakomeza, ku buryo azamufasha kwiga Kaminuza.

Yagize ati “Masenge ashobora kuza akansigira nk’ijana cyangwa Magana atanu cyangwa se umubyeyi wo muri batisimu akaguha amafaranga, aho kuyarya ukayabika”.

Sacco ya Gacurabwenge imaze kugira abana 83
Sacco ya Gacurabwenge imaze kugira abana 83

Nzakamwita Jean, umukozi ushinzwe amahugurwa mu ihuriro ry’ibigo by’imari iciriritse (AMIR) avuga ko gutoza abana kuzigama bakiri bato, bizabafasha kubona igishoro cyo kwihangira umurimo barangije amashuri.

Ati « Tugomba gukora ubukangurambaga rero kugira ngo abana bacu bazarangize amashuri baramenye gukorana n’ibigo by’imari babitsa, bakanakamo inguzanyo”.

Uyu mukozi yongeraho ko hatazigama ufite amafaranga y’umurengera cyangwa adafite icyo akoresha; ahubwo ko ari ukwigomwa kugira ngo umuntu agire ikimufasha kugera ku ntego yihaye.

Benedata Zacharie, Perezida w’Inama y’ubutegetsi ya Sacco ya Gacurabwenge, atangaza ko mu banyamuryango 5872 babitsa muri iki kigo cy’imari, bafitemo abana 83.

Avuga kandi ko ubukangurambaga bukomeje mu bigo by’amashuri, kugira ngo n’abandi babyitabire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi gahunda ninziza pee izafasha abana kurangiza amashuri bafite igishoro bakore imirimo itandukanye hatabayeho ubushomeri ariko mbibutse gufata ingamba ku bakozi basako batoroka amafaranga umwana azigamye amafanga nyuma a kumva ko yibwe byaba inkuru mubi kubana bakiribato murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka