Ikiraro bubakiwe kizakuraho inzitizi mu buhahirane
Mu karere ka Nyabihu abaturage bo mu murenge wa Rambura batashye ikiraro kinyura mu kirere kizoroshya ubuhahirane n’imigenderanire hagati yabo.

Icyo kiraro gihuza abaturage bo mu tugari twa Guriro na Birembo mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu cyatashwe kuri uyu wa 27 Ukwakira 2016.
Senzira Jean Claude umwe mu bakoresha iki kiraro, avuga ko kizoroshya ingendo n’ubuhahirane, kuko umugezi cyambukiranya wa Basera wajyaga wuzura bakabura aho banyura.
Yagize ati “Abanyeshuli baburaga uburyo bajya kwiga kimwe n’abantu bakuru, cyane iyo umugezi wa Basera wabaga wujujwe n’amazi y’imvura”.
Uwitwa Murekatete Esperance yatangaje ko ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’abatuye muri ako gace igiye kurushaho koroha bitewe n’uko imbogamizi ku mpande zombi yavanweho.

Ati “Ubu nta muturage imvura ishobora kugwa yagiye guhaha hakurya mu kandi kagari ngo agumeyo ategereze ko amazi agabanuka abone gutaha”.
Uretse kubura uko abaturage bambuka uwo mugezi wa Basera hari n’abagiye bawugwamo bagerageza kuwambuka mu gihe amazi y’imvura yabaga yuzuye, bakahasiga ubuzima barohamye.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyabihu, Mugwiza Antoine yavuze ko icyo kiraro cyubakiwe abaturage nyuma y’uko babisabye ubuyobozi.
Ati “Iki kiraro mukibonye nyuma y’uko mwari mwarabisabye kenshi ubuyobozi, kugira ngo mworoherwe n’ubuhahirane n’imigenderanire, muzagifate neza kandi mukibyaze umusaruro”.

Icyo kiraro cyuzuye gitwaye akayabo ka miliyoni zisaga 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uruhare rw’Akarere ka Nyabihu rwari 40% urw’umufatanyabikorwa Bridges To prosperty ari 60% ari nayo yakurikiranye imirimo yo kucyubaka.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Rambura komeza utere imbere uteza imbere imibereho myiza y’abaturage bawe. icyo kiraro turacyishimiye cyane kuburyo kiroroshya ubuhahirane n’abanyeshuri bagatambuka ntakibazo.Ariko bazarebe nikiraro gihuza akagari kanyundo na rugamba ku mugezi wakanama ntatwambuka iyo imvura yaguye. UMUDUGUDU WA KAMIFUHO NA GIHARO MURI RUGAMBA. MURAKOZE
very interesting to have this kind of bridge where the population will be developed in simple way.
NYABIHU KOMEREZA AHO KBSA DUSHIME NUMUYOBOZI URIHO ASHOBORA KUZATUGEZA KURI BYINSHI!!!!!!!!!!!!!!
abayobozi bita cyane kubikorwa byabanyarwanda bakwiye. gushimwa murakoze!