
Tariki ya 27 Nyakanga 2016, nibwo MINICOM yasohoye itangazo rigaragaza ko iyi mikino ihagaritswe mu buryo bw’agateganyo, nyuma yo kubona ko ikinwa mu buryo butemewe n’amategeko.
Gusa n’ubwo yari yahagaritswe, abaturage bo mu kagari ka Kirengeri mu Murenge wa Byimana Akarere ka Ruhango, bakomeje gutakamba bagaragaza ko ntacyakozwe kuko iyi mikino igikinwa.
Umwe mu baturage bakorera mu gasantite ka Kirengeri utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko ikiryabarezi bagishyize mu nzu ikorerwamo ubucuruzi mu cyumba kihishe cyane.
Ngo umuntu uje muri iyo nzu yigendera, ntashobora kumenya ko hakinirwamo ikiryabarezi.
Yagize ati “Biracyaduhangayikishije. Injira muri iriya nzu urebe urubyiruko rurunzemo”.

Uretse muri aka gasantire ka Kirengeri kagaragaramo ikiryabarezi kimwe, n’utundi dusantire ngo birahari ariko ababikora babikina mu ibanga.
MINICOM yihanangiriza abakigurisha iyi mikino mu ntara. Ivuga ko yemereye gusa ikigo kimwe cy’ubucuruzi gikorera mu Mujyi wa Musanze na Rubavu, ahandi bemerwe ari mu Mujyi wa Kigali gusa.
Mushimire Claude ushinzwe serivise z’ itezambere n’ inganda muri MINICOM ati” Abemerewe bagomba gukorera ahantu habona, ntibyemewe gukorera mu bwihisho”.
Mushimire avuga ko mu itangazo MINICOM yasohoye yasabaga inzego zibanze gukurikirana iki gikorwa ntibagire uwo bemerera gukora.
Ati” Ubu tugiye kongera gufatanya nabo, dushyire imbaraga mu guhashya abo babikorera mu bwihisho”.
Mbere y’uko iyi mikino ihagarikwa mu ntara, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwari bwafashe ingamba zo guca ibi biryabarezi, ndetse hamwe na hamwe byari byatangiye gukusanywa bikarundwa ahantu hamwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|