U Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu koroshya ishoramari

Raporo ya Banki y’Isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika, mu bihugu byoroshya ishoramari na bizinesi

Iterambere ry'u Rwanda rijyana n'ibikorwaremezo.
Iterambere ry’u Rwanda rijyana n’ibikorwaremezo.

U Rwanda kandi ruri ku mwanya wa 56 ku rwego rw’isi mu bihugu 190 byashyizwe ku rutonde, ruzamutseho imyaka itandatu, nk’uko iyi raporo ya World Bank Doing Business ya 2017 ibigaragaza.

Iyi raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 25 Ukwakira 2016, yagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri rukurikiye Ibirwa bya Mauritius.

U Rwanda rukurikirwa na Bostwana, iri no ku mwanya wa 72 ku rwego rw’isi.

Afurika y’Epfo iri ku kwanya wa kane ikaba n’iya 73 ku rwego rw’isi, naho Maroc ikaza ku mwanya wa gatanu muri Afurika, ikaba ari iya 75 ku rwego rw’isi.

Iri raporo ya 2017 ibaye ku nshuro ya 14, aho iba isuzuma amabwiriza n’ibisabwa kugira ngo mu gihugu runaka umuntu atangire bizinesi.

Muri ibyo harimo kureba uko umuntu yoroherezwa gutangira buzinesi, guhabwa ibyangombwa byo kubaka, kugezwaho amashanyarazi, kwandikisha umutungo, kubona inguzanyo, kurinda abashoramari baciriritse n’ibindi birimo kwishyura imisoro.

Iyi raporo yagaragaje ko igice cy’inganda cyateye imbere mu buryo bugaragara. Mu gutanga inguzanyo u Rwanda rushyirwa ku mwanya wa mbere ku isi, naho kwandikisha ubutaka u Rwanda ruza ku mwanya wa kane ku rwego rw’isi.

Francis Gatare, umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe Interambere (RDB), yabwiye Newtimes ko yavuze ko iterambere ryavuzwe muri iyi raporo mu nganda rigamije kwagura amahirwe mu rwego rwo kongera ubukungu burambye.

Yagize ati “Turifuza kongera akamaro k’abikorera mu kwihutisha ubukungu kugira ngo igihugu kirusheho korohereza ishoramari. Ariko ntitwari kubgeraho hatabayeho gufatanya n’abafatanyabikorwa bacu bagize uruhare rugaragara hose mu gihugu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Byiza cyane kandi ibyo dufite nibike kubyo dushaka kujyeraho, njye mbona ahubwo aribwo tujyitanjyira. gusa ntago najyenda ntashimye ubuyobozi buturangaje imbere gusa natwe dukore cyane ushatse kusenya ibyo twubatse we ntago twamwihanganira. mugubweneza

Jean BaPtiste UFITTEYEZU yanditse ku itariki ya: 26-10-2016  →  Musubize

Nibyiza kandi nibyigikundiro kubona u Rwanda rutera imbere ndashimira politike nziza ya Leta irangajwimbere na our H. E Paul Kagame.

Nsanzabandi Elie yanditse ku itariki ya: 25-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka