One stop Border Post yongereye urujya n’uruza ku mupaka wa Rusumo
Ubuyobozi bw’umupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya, buhamya ko kubaka One Stop Border Post byongereye urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

One stop Border post ni umupaka wubatswe uhuza ibihugu byombi, aho serivise zo kwinjira no gusohoka mu gihugu zitangirwa hamwe.
Ibi bigabanya umwanya abantu bakoreshaga basinyisha mu gihugu kimwe, bagakomeza bajya gusinyisha mu kindi.
One stop Border Post itarubakwa Rusumo, umupaka wakiraga ku munsi abantu 800.
Nyuma yo kuyubaka serivise zikegeranywa, hakirwa ku munsi abagera ku 1300 hakanambuka amakamyo asaga 156.

Musoni William komiseri wungirije wa Gasutamo, avuga ko kubaka iyi gasutamo byazanye impinduka nyinshi nziza.
Yagize ati” Mbere ikamyo yamaraga iminsi icumi mu nzira iva ku cyambu cya Dar es lam kubera gutinda kuri gasutamo.
Ubu aho byoroherejwe ikamyo imara iminsi ine gusa, kuburyo inshuro bazana ibicuruzwa mu kwezi kumwe ziyongereye.”
Salum Reword umushoferi utwara ibicuruzwa mu ikamyo iva Dar Es lam kuva mu mwaka wa 2007, yemeza ko kubaka uyu mupaka byoroheje serivise cyane kuko batagitinda ku mupaka.
Ati”Mbere washoboraga kumara amasaha ane arenga usinyisha ibyangombwa, ariko ubu ni iminota 30 gusa bikaba birarangiye ugakomeza urugendo.”
Kalisa Moses uyobora Gasutamo ya Rusumo, yemeza ko guhuza imipaka hubakwa One Stop Border post, byakuyeho imbogaminzi mu ngendo zambukiranyaga uyu mupaka.
Ati” Ikiraro cyubatswe cyatumye imodoka ebyiri zibisikana, mu gihe mbere imwe yategerezaga indi ko yambuka bigatinza urujya n’uruza”.
Ubu umuntu amara umunota umwe gusa akaba ahawe serivise ku bihugu byombi, kandi n’amasaha yo gukora yarongerewe ubu akazi karangire saa yine z’ijoro”.
One Stop Border Post ya Rusumo yubatswe ku nkunga ya miliyoni 48 z’amadolari y’Amerika yatanzwe n’igihugu cy’Ubuyapani.

Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2016 Ambasadeli w’ubuyapani mu Rwanda TAKYUKI Miyashita ajya gusura uyu mupaka, yatangaje ko yishimira ko inkunga igihugu cye cyatanze, iri kuzana impinduka mu iterambere kuri uyu mupaka.
One stop Border Post yatangiye kubakwa mu Ukuboza 2014, itahwa tariki 06 Mata 2016 na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arikumwe na mugenzi we wa Tanzaniya Dr Pombe Magufuli.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|