U Rwanda ruzakira inama y’isoko ry’imigabane ku rwego rwa Afurika

Ikigo cy’Igihugu cy’Isoko ry’Imari n’Imigabane (RSE) kizakira inama mpuzamahanga ku isoko ry’imari n’imigabane, kuva tariki 27 kugeza tariki 29 Ugushyingo 2016.

Isoko ry'imari n'imigabane rigaragaza icyizere nubwo rimaze igihe gito ritangiye gukora.
Isoko ry’imari n’imigabane rigaragaza icyizere nubwo rimaze igihe gito ritangiye gukora.

RSE izakira iyi nama ifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari n’Imigabane (ASEA), ikazahuza abanyamuryango bayo baturutse hirya no hino muri Afurika n’abandi bafatanyabikorwa baturutse ku isi.

Celestin Rwabukumba, umuyobozi mukuru wa RSE, yavuze ko muri iyi nama bazaba baganira ku ko bahagana n’ibibangamira ubukungu bw’Afurika.

Yagize ati “Ubukungu bw’isi bwarihuje kurenza mu myaka yashize, ikibera mu gice kimwe k’isi kibangamira ibindi bihugu biri kure, nk’uko byakomeje kugaragara mu myaka ya shize.”

Iyi nama izaba yizihiza isabukuru y’imyaka itanu RSE imaze ishinzwe, ikazitabirwa n’abagera kuri 300 bazobereye mu by’imari n’imigabane hamwe n’abashoramari n’abakuriye za guverinoma.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka izaba ireba uko icyuho hagati y’ubukungu bw’Afurika bwakurwaho kugira ngo isoko ry’imari n’imigabane muri Afurika rishobore guhangana ku rwego mpuzamahanga, nk’uko Rwabukamba abitangaza.

Ati “Tuzi ko kuri iki gihe isoko ry’imari n’imigabane mu bihugu by’Afurika bifhuje ibibazo by’amafaranga, kugera ku masoko, kubona abashoramari, ikoranabuhanga no kugira uruhare mu kwinjriza ibihugu amafaranga.”

Robert Mathu, umuyobozi w’ikigo cya Leta kigenzura iby’isoko ry’imari n’imigabane (CMA), yavuze ko ari agaciro ku Rwanda ku kwakira iyi nama, kuko bizaba ari umwanya wo kugaragaza imikorere y’isoko n’imari n’imigabane mu Rwanda.

Yongeyeho ko abazitabira iyi nama bizababera n’umwanya wo kurambagiza aho bashora imari mu Rwanda kubera umutekano uhari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese umugabane wamake ugeze kurangahe, ese uhera kumigabane ingahe kugirango utangire ,ningombwa kuza kwishyurira i kigali gusa

Ndejuru Richard yanditse ku itariki ya: 2-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka