Imbogamizi y’igishoro ku rubyiruko rwiga imyuga iri kubonerwa igisubizo
Urubyiruko rwiga imyuga rwakunze kubangamirwa no kubura igishoro cyo gutangira gushyira mu bikorwa ibyo rwize, mu gihe rushoje amasomo.

Iyi mbogamizi yari ishingiye ku kubura amafaranga yo kugura ibikoresho bya kinyamwuga, akenshi usanga bihenze ku buryo uru rubyiruko rutabashaga kubigura rutabonye inguzanyo.
Ikigega cy’ingwate cya BDF cyahagurukiye kurwanya izi mbogamizi.
Gitangira urubyiruko ingwate mu bigo by’imari bikabagurira ibi bikoresho, maze urubyiruko rukabihabwa nk’inguzanyo.
Uhawe iyi nguzanyo yishyura icya kabiri cy’inguzanyo yatse n’inyungu yacyo, andi akishyurwa na BDF kandi ikanamutangira ingwate ingana na 75% .

Kakwezi Sylvie umukozi ushinzwe imishinga muri BDF ishami rya Kamonyi, atangaza ko iyi ari gahunda leta yashyizeho yo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.
Yagize ati “ BDF itanga ingwate ya 75% ku ijana y’inguzanyo, igice gisigaye cya 25% kikabarirwa muri ibyo bikoresha urubyiruko ruhabwa”.
Ku itariki ya 7 Ukwakira 2016 umurenge SACCO wa Runda mu Karere ka kamonyi, wahaye inguzanyo y’ibikoresho abagera kuri 32 muri aka Karere.
Ababihawe bashimye ubuyobozi bwahagurukiye gukura urubyiruko mu bushomeri.
Habineza Emmanuel avuga ko yakoreraga abandi bigatuma adatera imbere, akavuga ko kubona ibikoresho bye bigiye kumuteza imbere.
Yagize ati “ Natse imashini zidoda n’izigorora impu, amaforomo, impu, kole n’ibindi bikoresho bikora mu nkweto, byose bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 500. Nzishyura 50%, BDF yishyure asigaye”.
Urubyiruko rwize imyuga rwo muri aka Karere rwasabwe kugaragaza impinduka mu mibereho yarwo, kuko ikibazo cyo kubura igishoro cyajyaga kibangamira iterambere ryabo cyakemutse.
Urubyiruko ruhabwa izi nguzanyo y’ibikoresho ni urwize rugahabwa impamyabushobozi yemewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro WDA.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwiriwe neza nagiragango mbaze ese umuntu ashobora no gukorera mukarere katari akiwabo?
Iki gikorwa nikiza kuko gifasha kurwanya ubushomeri ariko haracyarimo ikibazo kimitangire y’ iyi service kuko imirenge SACCO itanga iyi nguzanyo iracyari mike kuko kurubu usanga iri ibigo 2 mu karere kose.
Bikaba rero bigoye kujya gufunguza konti mu murenge wakure y’ iwanyu kandi usanzwe ufite iyo mumurenge utuyemo.
Byaba byiza bigiye bikorerwa mu mirenge SACCO yose.
Ababishinzwe bazige kuri iki kibazo borohereze benshi guhanga imirimo.
mwiriwe dushimiye iyigahunda ariko mbona bajya batanga na mafaranga kuko umuntuharigihe atecyereza gukora ibyo atize pe ibikoresho gusa mbona bidahagije murakoze