Ibicuruzwa byabo birangirika kubera isoko ridasakaye
Abacururiza ahadasakaye mu isoko rya Rugarama mu karere ka Burera bavuga ko bahangayikishijwe n’igihombo baterwa no kunyagirwa ndetse no kwibwa.

Aba bacuruzi bavuga ko, igihe cy’imvura ibicuruzwa byabo binyagirwa, mu gihe barwana babyanura nabwo, abajura bakabaca mu rihumye bakabiba.
Hakizimana Felicien ucururiza amasaka, avuga ko buri gihe akoresha amafaranga 1000frw ageza amasaka ye ku isoko, ariko imvura yagwa agataha ntacyo acuruje, bikamuhombya.
Yagize ati “Iyo imvura iguye amasaka arangirika bikaduteza igihombo, kandi mu gihe turimo kwanura abajura batwara ibisigaye bikaba bitubangamiye cyane rwose.”
Icyifuzo cya Hakizimana na bagenzi be ni ukubakirwa neza, bagasakarirwa.
Bavuga ko umusoro batanga, batagakwiye kuwutanga, banyagirwa, bicwa n’izuba, ibicuruzwa byangirika cyangwa bikibwa, nk’uko Uwitonze Immaculee ucuruza imyenda abivuga.
Ati “Iyo imvura iguye n’ukugenda twanura tukarunda hariya bimwe bikandura cyangwa bakakwiba, ugasanga n’ikibazo kuba dukorera ahadatwikiriye”.

Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rugarama Nyirakamanzi Marie Chantal, asobanura ko isoko ryubakwa basakaye ahangana n’abantu bahacururizaga.
Avuga ko ariko abacuruzi baje kwiyongera, uyu munsi bamwe bakaba bacururiza ahadatwikiriye.
N’ubwo atavuga igihe aba baturage bazasakarirwa isoko, avuga ko kuryubaka binoze, babifite mu mushinga.
Ati “Isoko rirahari ryubakiye. Kuko twagize abandi bashya bagiye biyongeraho, ubutumwa twabaha ni ukwihangana bagategereza kuko biri mu mushinga igihe cyagera nabo bakazubakirwa”.
Abakorera ahatwikiriye mu isoko rya Rugarama basora amafaranga ibihumbi 5000frw ku kwezi mu gihe abakorera ahadatwikiriye basora ibihumbi 3000frw.
Uretse abarema isoko rya Rugarama baturutse mu mirenge itandukanye igize akarere ka Burera, rinaremwa n’abaturuka mu karere ka Musanze ndetse n’abaturuka mu gihugu cya Uganda.
Ohereza igitekerezo
|