
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’itangazo uruganda rukora izi telephone rwatanze, rusaba abazitunze hirya no hino ku isi kuba bazijimije, ndetse runasaba abazicuruza kuba babihagaritse.
Muri Nzeri 2016 uruganda rukora Samsung Galaxy Note 7 rwakiriye ibirego by’abantu bagaragaza ko batiri zazo ziri guturika.
Uru ruganda rwahise rusaba ko izigera kuri miliyoni ebyiri n’igice zari zaramaze kugurishwa zasubizwa ku ruganda, kugirango bakore isuzuma bamenye ikibitera gikosorwe.

Nyuma yo gusimbuza izi telefoni hagashyirwa izindi ku isoko, zakomeje kugaragaza iki kibazo cyo guturika batiri, bituma uruganda rufata umwanzuro wo kuzikura ku isoko burundu.
Iki cyemezo cya RURA kije gikurikira icya sosiyete ya Rwandair iherutse gufata umwanzuro wo gukumira izi telefoni mu ndege zayo.

Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
njye ko mfite note 2 nanjye nyizimye
Ikibazo izoterephone zifite icyokibazo ni Samsung zose murirusange cyang niyitwa garaxy note 7 gusa mudufashe mudusobanurire