Ubuhinde: Umugabo yamaze imyaka 24 ahembwa adakora
Igr AK Verma, umugabo wo mu gihugu cy’Ubuhinde, kuwa 8/1/2015 yirukanywe ku kazi nyuma y’imyaka 24 yari amaze atagakandagiraho uhereye mu 1990. Guverinoma y’Ubuhinde ikaba yatangaje ko iki gihe cyose Verma yahoraga yongeresha ikiruhuko ariko akaba atari yakigeze abihererwa igihano na kimwe.
Inkuru iri ku rubuga rwa interineti www.7sur7.be ivuga ko kuva mu 1992 iperereza ryari ryamutahuyeho ikosa ryo gusiba ku kazi nkana ariko bikaba byarasabye imyaka 24 yose kugira ngo guverinoma imukanire urumukwiye, Minisitiri ushinzwe iterambere ry’imijyi mu Buhinde, Venkaiah Naisu bikaba byarangiye afashe icyemezo.

Uru rubuga ruvuga ko gutinda gufatira Verma ibyemezo byaturutse ku kuba mu buhinde inzego za Leta zibera mu biro gusa (bureaucratie) aho usanga biryohereza bikabatera gutinda gufata ibyemezo, bigatuma hari byinshi byangirika mu miyoborere.
N’ubwo bimeze gutyo ariko nyamara ngo amategeko agenga umurimo muri icyo gihugu arakakaye kandi ntashidikanya ku kwirukana uwishe akazi.
Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Narendra Modi ubu arimo kurwana no guca uwo muco mu mirimo ya Leta ku buryo n’abaminisitiri ubwabo mu minsi ishize ngo bakoreweigenzura rihambaye mu nshingano zabo.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|