Nyanza: Hadutse umukobwa wuzura umwuka akabwiriza indaya n’abasinzi

Mu mujyi wa Nyanza mu Karere ka Nyanza mu gace k’ahitwa kuri 40 hazwiho kubera uburaya n’ubusinzi bw’ibiyobyabwenge bitandukanye, hagaragaye umukobwa wuzuraga umwuka akabwiriza abasinzi n’indaya yari asanze ku tubari twaho banywa kuri ayo manywa, ku isaha ya saa kumi z’umugoroba wo ku wa 15/12/2014.

Uyu mukobwa Simbi Marie Aimée abamuzi bemeza ko ubusanzwe asengera mu itorero ry’abapantekote mu Rwanda (ADEPR) muri Paruwasi ya Cyarwa iri mu karere ka Huye, ngo ariko ubutumwa bwe yahawe bwibanda ku kubwiriza abasinzi n’indaya ngo barekere aho.

Umunyamakuru wa Kigali Today mu Karere ka Nyanza yasanze aho kuri 40 yakoranyije ikipe nini y’abantu bitaga ko ari indaya n’abasinzi arimo abasengera ari nako ubwe atitira akuzura umwuka nk’uko benshi babyitaga.

Uyu wambaye igitambaro n'umupira w'umukara niwe wavugaga ubutumwa akanuzura umwuka asengera abiyemereraga ko ari indaya n'abasinzi.
Uyu wambaye igitambaro n’umupira w’umukara niwe wavugaga ubutumwa akanuzura umwuka asengera abiyemereraga ko ari indaya n’abasinzi.

Amasengesho ye ntaho yari atandukaniye nayo mu matorero ya gikirisitu gusa we yigaragaza cyane nk’uwo mu itorero rya Pentekote mu Rwanda kuko yari ateze igitambaro ndetse yambaye n’ikanzu igera munsi y’amavi nka bimwe mu bimenyetso bikunze kuranga abahasengera.

Mu kubwiriza kwe habayemo urujijo bituma benshi bamukemanga

Ubwo abantu benshi bari bamaze kumushungera harimo n’itangazamakuru byarangiye uko gushira amanga kwe gucogoye kuranayoyoka, ndetse byabaye ibindi aho yamenyeye ko rihari kuko yahise akuramo ake karenge arahunga yanga kongera kugira ubundi butumwa atanga.

Ibi byabaye ahanini ubwo Kigali Today yashakaga kumuvugisha ngo avuge ubutumwa bweruye afitiye abanyarwanda ariko aranga n’ubwo butumwa bwe butangira kumutera isoni zo kubuvuga, ndetse kuzura umwuka nabyo byahise bikendera kugeza ubwo yahunze.

Yahagaritse ubutumwa bwe ahunga itangazamakuru ntacyo aritangarije.
Yahagaritse ubutumwa bwe ahunga itangazamakuru ntacyo aritangarije.

Bamwe mu bantu bari aho bamushungereye bumva ibyo akora n’ibyo avuga batunguwe no kubona atinya itangazamakuru ryashakaga kumubaza ibirebana n’ubutumwa avuga ko afitiye abatuye isi n’abanyarwanda barimo yagiye avuga ko bokamwe n’ingeso y’uburaya n’ubusinzi.

Umwe muri abo bantu yagize ati “Uriya mukobwa ubutumwa bwe turabukemanga kuko yatangiye avuga ko afite ubutumwa bugenewe buri wese ariko dore urahahingutse umusabye ko muvugana nk’umunyamakuru arahunga buriya yari yatwifatiye”.

Mu busanzwe uyu mukobwa yari umuntu wambaye mu buryo bwiyubashye afite umutaka muto mu ntoti na Bibiliya kandi bigaragara ko ibyo akora abizi.

Buri uko yasengaga itangazamakuru ritarahagera yatitiraga akavuga indimi zitazwi bituma yigarurira imitima ya benshi, ariko nyuma yaje gutakarizwa icyizere ubwo yari afashe icyemezo cyo kurihunga.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ubundi uriya munyamakuru yashakaga. kugera
kuki buriya butumwa ntibwamurebaga kandi nabo bwaribugenewe.ntacyo yabafashijeho ngo babwumve
cg babureke gusa amenye ko imikorere y Imana itandukanye n’iy Abantu

Alias yanditse ku itariki ya: 13-04-2018  →  Musubize

Imana yamutumye kubo ishaka ntabwo yamutumye mwitangaza makuru.kdi umwuka wimana iyukurimo ugutegeka ibyukora ntabwo ukora ibyo atagutegetse uwomukobwa yakoze icyo yategetswe gukora.

jean yanditse ku itariki ya: 19-12-2014  →  Musubize

Mukurikirane uko uwo munyamakuru wanyu yitwaye ko nibaza ko ahubwo yarwanyije ivugabutumwa ry’uriya mukobwa yitwaje umurimo akora ko yagombaga kureka akabanza akarangiza ibyo yakoraga akabona kuza kumubuza, nibaza ko nk’abanyarwanda tubona uburyo ibiyobya bwenge biri gutuma abantu benshi bamera nk’abasazi abana bato bari kwangirika, umwuga w’uburaya buretse ko ari ni icyaha imbere y’Imana bunasenya imiryango nyarwanda kandi bariya babukora bashobora no kugira undi mwuga bakora ubateza imbere aho kuzana umuvumo ku gihugu

Jeanrwa yanditse ku itariki ya: 17-12-2014  →  Musubize

Kuba yanze kubavugisha ntibivuzeko ibyo avuga atari byo.Nonese niba asengera indaya n’abasinzi mukaba mwari mumushungereye bamwe bitanabareba,mushaka kwiyumvira gusa yari gukora iki?Abantu benshi cyane cyane abakobwa baratinya bakanagira isoni.

FELIXIS yanditse ku itariki ya: 17-12-2014  →  Musubize

Kuba uri umunyamakuru ntibivuze ko uwo usabye kuvugisha ategetswe kukuvugisha atabishaka, cyane cyane iyo atari mu myanya y’ubuyobozi. Mwamenyereye abanyamadini b’indyarya bavuza ihembe ku cyo bakoze cyose. Uyu mwana w’umukobwa Yesu amuhe umugisha. Mwabangamiye uburenganzira bwe bwa free speech. Yeah, abanyamakuru benshi iyo mugeze aho mukeka ko ari mu cyaro mwiha gukanga abantu nk’uko abo ntavuze babikora.

JournalistsHaveLimits yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka