Shyogwe: Umugabo agenda yicaye kubera kurwara amavunja
Umugabo witwa Uwiragiye Redepta utuye mu Kagari ka Mbale mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga ntakibasha kugenda n’amaguru kubera amavunja, ubu agenda yicaye akuruza ikibuno.
Uyu mugabo uvuga ko afite imyaka 38 yari asanzwe agenda nk’abandi mbere atararwara amavunja ndetse yakoraga n’akazi ko kwikorera imitwaro (umukarani). Nyuma y’uko afashwe n’amavunja ngo yagiye yiyongera ku buryo aho bigeze atagishobora kugendesha ibirenge kubera ububabare no gutonekara.

Ubwe, Uwiragiye avuga ko hari abagerageje kumuhandura ndetse bakamushyiriramo imiti itandukanye ariko amavunja akanga agakomeza kuba menshi. Kubwe ngo aya mavunja asanga ari amarogano (ayo bamuroze) akurikije ubukana afite mu kumwangiza.
Uwiragiye asanzwe atishoboye, yubakiwe na CARITAS ya diyosezi ya Kabgayi, kandi ngo nta bandi bantu babana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Mugunga Jean Baptiste, atangaza ko uyu mugabo atari amuzi ariko ko bagiye gukurikirana ikibazo cye bakamuvuza.
Uyu muyobozi ntahakana ko mu Murenge ayoboye hagaragayemo iyi ndwara kuko mubo yagaragaweho bamaze guhandura abagera kuri 6, hakaba hari n’abandi 4 barimo kuvura babifatanyijemo n’ikigo nderabuzima gikorera muri uyu murenge.

Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
UWO NI UWO MUBONYE MU GIHUGU HOSE BARAHARI KUKO
IKIBAZO CYATANGIRIYE KU MASHURI,UMUYOBOZI W’IKIGO
UGARAGAJE KO HARRIHO AMAVUNJA AYABONANYE ABANA(KANDI
BAYAKURA MU NGO ZIFITA ABAYOBOZI BAZISHINZWE0
bugacya yavanywe mu kazi!!!!!!ibintu biguma bihishirwa
none bigeze aharindimuka.......abashinzwe imbereho myiza
twibaza icyo bahemberwa badasura izo ngo
yebaba we uwo mugabo nuko yabaye?!!!!!! muzi cyera cyane agurisha inkono bamwita Kazindu ubuyobozi nibumufashe bumushakire nahaba hasukuye ayo mavunja azakira.
dore umuiti :
mufate DDT (pureteri) imwe bahungizaga imyaka bakanayitera mu ikawa, muyivange n’amavuta y’amamesa, mukebe ayo mavunja, maze mumusige aho mwamuhanduye, arahita akira.
None se bamuhanduye kweli?amavunja akica umuntu kuriya!bamujyane kwa muganga bamutere ikinya ibivunja babibage ubundi bomore ibisebe murebe ko atazakira!
Mwiriwe maze kubona uburyo uyu mugabo ameze kabisa kubera Imvunja biteye agahinda, Numvise avuga yuko bagerageje ku muhandura ariko bikanga . Iyo urebye aho bigeze nawe ubona ko yi hebye kabisa .ubona ko atari icyi goryi ni muzima .we avuga yuko bazi muroze .Birashoboka kabisa .Inama na tanga Mwa dushakira Aba kozi B , Imana baka musengera
Ayo ni amavunja ubwo?!!!ibihu bimeze nk ubundi burwayi pe!atuye mu wuhe mudugudu?!!!mbale!!!!ko hariya ari ku mujyi?!!!
Ni ugukaza isuku