Nyamasheke: Yaripfushije ashinja umugore kwanga ko batera akabariro

Ku cyumweru tariki ya 21/12/2014 nibwo inkuru yasakaye ko umugabo witwa Kwitonda utuye mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke yamaze gushiramo umwuka atari arwaye.

Kuwa mbere tariki ya 22/12/2014 nibwo inshuti n’abavandimwe batangiye guhurura no kuza gutabara umuryango w’inshuti n’umuvandimwe wabo Kwitonda wari wapfuye mu buryo budasanzwe.

Nyamara ku wa mbere mu masaha y’umugoroba nibwo byatangiye kongera kuvugwa ko uwari wapfuye yaba akiri muzima ndetse ko yari yipfishije kuko umugore we yari amaze iminsi atemera ko batera akabariro.

Umugore wa Kwitonda avuga ko yatunguwe cyane n’igikorwa umugabo we yakoze ndetse akaza kwitwaza ko yari yamwimye kandi mu by’ukuri ikibazo cyari kiri ahandi, ibi ngo akaba yari yabikoze amaze kubwira se umubyara ngo azamumenyere abana.

Agira ati “umugabo yabanje kubwira se ngo ‘azamumenyere abana’ tuyoberwa ibyo aribyo, mu gihe gito tubona umuntu agize atya aragagara, abantu baraza bati ‘umuntu yashizemo umwuka’ dutangira kurira no gutumiza inshuti n’abavandimwe, ndetse haza n’umunyamasengesho ngo arebe niba atari amadayimoni nyamara tuza kubona azanzamutse”.

Umugore avuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku bintu byinshi byo mu rugo ndetse ngo intandaro ya byose ni uko yari yamaze kumusezeraho amubwira ko abona bitagishobotse kubana na we, ibi ngo bikaba ari byo byatumye akora ibyo yakoze.

Agira ati “kumwima rimwe cyangwa kabiri byabayeho kubera ibibazo biba biri mu rugo ariko siyo mpamvu yatumye yipfusha, ahubwo nari namubwiye ko ngiye kwigendera kuko nabonaga ntakwihanganira ibibazo twari turimo, yabivuze ari ukwikura mu isoni”.

Mushiki wa Kwitonda ukora i Kigali avuga ko yaje ahuruye atiyumvisha ukuntu musaza we akunda cyane yapfuye.

Agira ati “Nkibyumva numvise ntashobora kubyakira nibwo nahitaga nsaba uruhushya ku kazi mpita nza mpageze nsanga uwari wapfuye yakize ndumirwa”.

Mushiki wa Kwitonda avuga ko yatunguwe no kumva ko musaza we yishwe n’uko umugore yanze ko batera urubariro.

Byagoranye kubona Kwitonda kuko ngo bamubwiye ko hari abayobozi bamushaka ngo bamufunge bityo akaba atemera kuvugisha umuntu badasanzwe bamenyeranye, ndetse umuntu uhageze bataziranye ahita ajya kwihisha.

Kuri ubu umugabo n’umugore bongeye kungwa n’abaturanyi ndetse n’umuyobozi w’umudugudu bakaba babanye neza.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ahahahahahahahahahahah uyu muryango uranshimishije ngo yamwimye nonese iyo yishakira indaya aho kwipfisha gusa akoze amateka

IGITUBA yanditse ku itariki ya: 6-02-2015  →  Musubize

Uyu mugabo afata icyemezo ahubutse.

Fulgence yanditse ku itariki ya: 3-01-2015  →  Musubize

Uyu mugabo afata icyemezo ahubutse.

Fulgence yanditse ku itariki ya: 3-01-2015  →  Musubize

Uwo muntu bamujyane ku muganga w’indwara zo mumutwe, kuko umugore kwanga ko muryamana sibyo byatuma akina uwo mukino wo kwipfisha.

jean yanditse ku itariki ya: 28-12-2014  →  Musubize

uyumugabo arenze

Benoit yanditse ku itariki ya: 24-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka