Gicumbi: Aterwa ishema no kuba ari umuhwituzi w’umukecuru

Umukecuru w’imyaka 54 witwa Cyurinyana Theophila utuye mu Mudugudu wa Nyamiyaga, mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Byumba avuga ko kuba ashaje bitazamubuza gukomeza kuba umuhwituzi w’umurimo.

Mu kazi ke ko guhwitura, Cyurinyana akunda gutanga amatangazo no gushishikariza abaturage gahunda za Leta. Ubuhwituzi bwe abukora mu gitondo cya kare mu ma saha ya saa kumi n’imwe akazinduka abwira abaturage kujya ku murimo.

Kuba akora umurimo w’ubuhwituzi kandi ashaje avuga ko ntacyo bimutwaye kuko ngo abikora yumva abikunze. Ikindi ngo yagiye abona ubufasha butandukanye yahabwaga n’ubuyobozi birimo kumuhembera ubwitange bw’umurimo wo guhwitura abaturage.

Ati “ubundi Abahwituzi ni abantu bashinzwe gukangura abaturage mu masaha ya mu gitondo babafasha kumenya gahunda za Leta no kuzitabira bakoresheje ifirimbi n’ingoma. Nanjye rero ibyo nasanze bitananira”.

Cyurinyana ngo akunda akazi ke k'ubuhwituzi.
Cyurinyana ngo akunda akazi ke k’ubuhwituzi.

Ngo ibanga rituma abishobora ni uko mu mutima we nta bwoba agira agasanga nabyo bituma atinyuka gukora uwo murirmo wo guhwitura.

Ngo mu minota 30 aba arangije guhwitura imidugudu 3 icyo gihe aba akoresha ifirimbi ku buryo n’umunebwe ushaka kugundira uburiri iyo yumvise ifirimbi ahita abaduka akajya ku murimo.

Iyi gahunda y’ubuhwituzi yafashije kugera ku iterambere kuko benshi bahita bitabira icyo gikorwa babwiwe n’abo bahwituzi nk’uko bivugwa n’umunyamabanaga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste.

Ngo kuba Cyurinyana ari umuhwituzi kandi ashaje ni ibintu bidakunze kuboneka ahantu henshi ariko kandi ko akwiye no kubishimirwa kuko ari umukecuru w’intwari yiyemeje kwitangira gahunda za Leta.

Asanga abafasha muri byinshi bitandukanye birimo gushishikariza abaturage gahunda za Leta kandi ko abaturage bamwubaha ndetse bakanashyira mu bikorwa ibyo abasabye.

Ngo igihe nikigera akumva atagishoboye umurimo wo guhwitura ngo ashobora kubireka kuko ari umurimo w’ubwitange.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka