Canada: Yaguze umugati w’amadorari 7 atanga ishimwe ry’ibihumbi 98 kubera ubusinzi

Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko wo gihugu cya Canada ngo yasomye ku kayoga aragahaga maze agiye kugura umugati wo mu bwoko bwa sandwich ugura amadorari arindwi aha umukobwa wamuhaye serivisi ishimwe (pourboire cyangwa tip) ry’amadorari 98.392.

Ikinyamakuru Belga cyandikirwa mu Bubiligi kivuga ko uyu mugabo wari wishyuye akoresheje ikarita ye ya banki (credit card) yatawe muri yombi nyuma y’uko icyuma cyanze kurekura amafaranga kigatanga ubutumwa bw’impuruza ko iyo karita yari ibikuje amafaranga y’ikirenga.

Yatanze ishimwe ry'ibihumbi hafi 99 by'amadorali bituma arara mu gihome.
Yatanze ishimwe ry’ibihumbi hafi 99 by’amadorali bituma arara mu gihome.

Polisi y’ahitwa Barrie muri Canada ivuga ko kuwa mbere ahagana mu saa sita z’ijoro ari bwo yagiye kumva ikumva mu kabari (Bar) kari hafi y’umujyi wa Toronto barayihamagaye bavuga ko hari umusinzi wishyuye mu buryo budakwiye none bakaba batashoboye kubona amafaranga yabo.

Polisi igira iti “Yasabye sandwich y’amadorari arindwi asigira umukobwa wamuhaye serivisi ishimwe ry’amadorari98 932 (70,485 euros)”.

Polisi ikomeza ivuga ko aya mafaranga yiyongereye ku yo yagombaga kwishyura ari yo yishyuye n’ikarita ya banki akanga gusohoka. Polisi igira iti “Ku bw’amahirwe make byarangiye uyu mwana w’umukobwa abuze ishimwe rye”.

Nyuma yo kubona ko byose byari byaturutse ku isindwe uyu mugabo wari wishyuye aka kayabo na we ngo byarangiye araye mu maboko ya polisi ashinjwa kuba yari yarenze ku cyemezo cy’ubutabera kimubuza kunywa agasembuye.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubusinzi bukoresha umuntu amafuti hari uwigeze gutanga inka 3 kubera manyinya yari yanyoye kandi nta n’imbeba yifitiye ni ngombwa ko abantu bagomba kunwa nkeya bagashobora kwigenzura bityo bakirinda guhiga ibyo batashobora

Olivier yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka