Kayonza: Cyimana ngo atewe ishema no kuba yarahanze ijambo “Imbaturabukungu” rikaba risigaye rikoreshwa mu gihugu

Cyimana Christophe wo mu kagari k’Urugarama mu murengewa Gahini mu karere ka Kayonza avug ako aterwa ishema no kuba yarahanze ijambo “Imbaturaburukungu” rikaba risigaye rikoreshwa mu buzima bwa buri munsi bwa’Abanyarwanda.

Iri jambo yaje guhemberwa ishimwe rihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibuhumbi 400, avuga ko yarihanze nyuma y’aho leta yari imaze gushyiraho ingamba zo kuzamura ubukungu bw’igihugu no kugabanya ubukene binyuze muri gahunda yitwa “Economic Development and Poverty Reduction Strategy (EDPRS).

Cyimana ngo aterwa ishema n'uko yahanze ijambo rikaba risigaye rikoreshwa mu nzego zitandukanye z'igihugu.
Cyimana ngo aterwa ishema n’uko yahanze ijambo rikaba risigaye rikoreshwa mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Nyuma yo gushyiraho izo ngamba hatangiye gushakishwa ijambo rigufi ry’Ikinyarwanda ryatanga ubusobanuro bwa EDPRS ku buryo bwumvikana, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi itegura amarushanwa y’abahanzi bo hirya no hino mu gihugu kugira ngo batange amagambo ya gombaga gutoranywamo rimwe, nk’uko yabitangarije Kigali Today.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yahaye abitabiriye iri rushanwa ibitabo bikubiyemo ibisobanuro kuri EDPRS, nibwo Cyimana yagendeye kuri ibyo bisobanuro ahimba iryo jambo “Imbaturabukungu.”

Cyimana asanzwe ari umuhanzi ucuranga iningiri.
Cyimana asanzwe ari umuhanzi ucuranga iningiri.

Agira ati “Naravuze nti u Rwanda ubukungu rufite kugeza ubu rurashaka kugira ngo rubaduke ruve hasi rujye hejuru kandi mu gihe gito. Ndavuga nti EDPRS mu Kinyarwanda uwavuga ko ari Imbaturabukungu?

U Rwanda rugiye kubadukana ibakwe rukazamuka vuba mu gihe gito mu bukungu? Mpita mbyandika nshyira mu ibahasha nyisiga kuri Minisiteri ndataha.”

Nyuma yo gutanga izina Cyimana ngo yatunguwe no kumva ko ari we watsinze kandi yarahatanaga n’abahanzi bo mu gihugu cyose nawe avuga ko atamenye umubare wabo.

Kuba iri jambo risigaye rikoreshwa mu nzego zose z’igihugu ngo ni ishema kuri we, kuko uretse kuba yararihembewe ngo yumva yaranatanze umusanzu ku gihugu muri rusange. Ati “Iryo ni ishema kuri njye. Kumva narahanze ijambo igihugu kikaba kirikoresha? Ni ishema rwose numva binshimishije cyane.”

Cyimana usanzwe ari umuhanzi, avuga ko hari byinshi amaze kugeraho abikesha ubuhanzibwe. By’umwihariko ngo amafaranga y’ishimwe yahawe nyuma yo guhanga ijambo “Imbaturabukungu” ngo niyo yahereyeho avanamo igitekerezo cyo gushaka umugore.

Ubuhanzi bw’uyu mugabo ngo bumaze igihe kuko afite itorero ahimbira indirimbo rikaziririmbana we akazicuranga yifashishije iningiri. Gucuranga iningiri ngo akaba amaze imyaka isaga 19 abikora.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubuhanzi burakiza ariko noneho igishimishije ni uko iri jambo ntari nzi uwarihimbye none nkaba mumenye. byiza cyane nakomereze aho

cyimana yanditse ku itariki ya: 7-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka