Ubudage: Bavumbuye bombe ishobora kuba yaratewe mu ntambara ya kabiri y’isi
Abantu babarirwa mu bihumbi icumi mu Mujyi wa Berlin mu gihugu cy’Ubudage bakuwe mu byabo, mu gitondo cyo ku wa 18 Ukuboza 2014, nyuma y’aho bavumburiye ikibombe gipima ibiro 250 ahakorerwaga imirimo y’ubwubatsi bivugwa ko cyaba cyaratewe n’Abongereza mu ntambara ya kabiri y’isi.
Iki kibombe ngo cyavumbuwe hafi ya gare yo hagati ya Potsdam (gare central de Potsdam) mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Umujyi wa Berlin.
Amenshi mu mazu yo muri ako gace harimo n’izikorerwamo n’Inteko Ishingamategeko za Land (imwe muri Leta zo muri icyo gice) na Brandebourg ifite Potsdam nk’Umurwa Mukuru. Urujya n’uruza rw’amamodoka na za gari ya moshi rukaba ngo rwahise ruhagarikwa.
Urubuga rwa internet www.7sur7.be dukesha iyi nkuru ruvuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2014 ari bwo itsinda ry’abategura ibisasu ryagombaga kuza gukuraho icyo kibombe cya rutura ngo cyaba cyaratewe n’ingabo zirwanira mu kirere z’Abongereza (British Royal Air Force ) hagati y’amatariki 14 na 15 Mata 1945, ngo cyasenye igice kinini cy’umujyi wa Potsdam uzwi nk’Umujyi w’amateka.
Hafi imyaka 70 nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, mu butaka bw’igihugu cy’Ubudage ngo hakaba hagikunze kugaragara ibisasu bitaturitse, ngo byaba byaratewe n’abataravugaga rumwe n’abanazi (ingabo za Hitler). Ibi bisasu ahanini ngo bigaragara igihe habaye imirimo y’ubwubatsi (chantiers de construction).
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|