Gikundamvura: Intumwa za Rubanda zatunguwe n’umunuko uba mu biro by’umurenge
Ubwo intumwa za Rubanda mu nteko ishinga amategeko zasuraga Umurenge wa Gikundavura wo mu Karere ka Rusizi zatunguwe n’ibiro uwo murenge ukoreramo, kuko bakihagera bakubitswe n’icyuka cy’impumuro mbi yavaga muri ibyo biro.
Izi ntumwa za Rubanda zabajije umuyobozi w’uwo murenge, Nsengimana Claver avuga ko impamvu y’uwo mwuka mubi ari uducurama twihariye igisenge cyose cy’ibyo biro kuko ariho twituma.
Byatumye aba badepite bazenguruka ibiro byose by’uyu murenge basanga wose urangwa n’impumuro mbi iterwa n’umwanda w’utwo ducurama, bavuga ko atari inyubako ikwiye kuranga umurenge w’iki gihe nk’uko Depite Nyinawase Jeanne D’arc yabitangarije Kigali today.
Depite Nyinawase yavuze ko kudatunganya inyubako z’uyu murenge bipfira mu gutegura ibigomba gukorwa hagati y’akarere n’umurenge, agasaba umurenge n’akarere kwihutira gukemura icyo kibazo kugira ngo ibiro by’umurenge bigire isura idasebeje abaturage bishimira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura, Nsengimana Claver avuga ko uducurama twamaze iyo nyubako yewe ngo bagerageje no kutwica bakoresheje imiti ariko ntihagira igihinduka.
Utwo ducurama ngo twinjiye muri iyo nyubako nyuma yo gusenyuka kwayo ku buryo iyo uhageze wakirwa n’umwuka mubi w’imyanda tuhasiga.
Nsengimana avuga ko ntako batagize kugira ngo bagaragarize akarere ko ibiro by’umurenge byasenyutse dore ko bo nta bundi bushobozi bagira, icyakora ngo akarere kigeze kubizeza ko kagiye kuwusana mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ariko na none ngo bongeye kubyanga bavuga ko bazubaka undi murenge mushya mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2015-2016.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ntakidasanzwe kabisa uwo murenge niko wabaye
nikoubyumva ariko xikobiri kuvugagucyo xisawa