Iya 02 Kamena 1994 itariki y’icyizere ku barokokeye i Kabgayi

Abarokokeye i Kabgayi mu Karere ka Muhanga baravuga ko ijambo babwiwe n’Inkotanyi mu gitondo cyo ku wa 02 Kamena 1994 na n’ubu rikomeje kububaka mu gihe bibuka Abatutsi benshi bahiciwe.

Aha Inkotanyi zari zigeze mu Mujyi wa Muhanga ahitwa kuri 'Route Kibuye' batabaye i Kabgayi
Aha Inkotanyi zari zigeze mu Mujyi wa Muhanga ahitwa kuri ’Route Kibuye’ batabaye i Kabgayi

Abarokokeye i Kabgayi bavuga ko mu gihe bibuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi baguye i Kabgayi n’inkengero zayo, mu bihe bidasanzwe bifashishije ikoranabuhanga bakabasha kwegerana ku mbuga nkoranyambaga bagafatana mu mugongo kandi bakagirana ibiganiro birimo n’ubuhamya bwaranze amakuba banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wUmuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA) mu Karere ka Muhanga, Jean Bosco Rudasingwa, avuga ko kuri uyu munsi bazirikanye abantu bose baguye ku butaka bwa Kabgayi, abatwawe na za bus bajya kwicirwa mu Ngororero, n’abandi banyuze mu makuba atandukanye.

Agira ati “Umunsi nk’uyu ni bwo interahamwe n’abasirikare ba Habyarimana bari bateganyije ko Abatutsi bose baza kwicwa, ariko mu masaha ya saa yine ni bwoIinkotanyi zatugezeho interahamwe ziriruka Inkotanyi zitubwira ijambo rikomeye ko zaje tutagipfuye”.

Aha hahawe izina rya CND hari harahungiye Abatutsi benshi ni ho babakuraga bajya kwicirwa mu Ngororero
Aha hahawe izina rya CND hari harahungiye Abatutsi benshi ni ho babakuraga bajya kwicirwa mu Ngororero

Ati “Twibukiye kuri Whatsapp abantu bibukiranya ukuntu bongeye kwiyubaka, abafashijwe kongera gusubira mu buzima kandi bagaragaza ko bakomeje kwigirira icyizere, kandi n’abatarahigwaga muri Jenoside usanga batwegera tugenda tubibonera uko tunabanye nk’Abanyarwanda duhurira mu bikorwa bitandukanye”.

Kayinamura Richard wari mu kigero cy’imyaka 10 mu 1994, avuga ko yari yihishanye n’abandi mu nkengero za Kabgayi ahitwa Mushubati akaba na we ari mu bumvise ko Inkotanyi zageze i Kabgayi agahita azisanga agahungana n’abandi berekeza mu majyepfo.

Kayinamura avuga ko kwibukira ku mbuga nkoranyambaga byamufashije kongera kwegerana n’abacitse ku icumu rya Jenoside, nubwo bibutse bari mu ngo ku bwe biramwubaka kuko yabashije kwegerana n’abandi.

Kayinamura ufite ifoto ya se ushyinguye mu Rwibutso rwa Kabgayi avuga ko Inkotanyi zamurokoye yarabuze uko agera Kabgayi
Kayinamura ufite ifoto ya se ushyinguye mu Rwibutso rwa Kabgayi avuga ko Inkotanyi zamurokoye yarabuze uko agera Kabgayi

Agira ati “Nubwo twibukiye mu ngo nabwiye abantu ko icyiza ari uko twakwibuka turi mu rugo kuko twigeze kuba igihe nk’iki turi mu bihuru, ntacyo bitwaye rero kuba twibukiye mu rugo kuko guma mu rugo si guma gihuru”.

Abarokotse Jenoside bongeye kandi gusaba ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi rwakwitabwaho kandi rukubakwa rukuzura, kuko hashize igihe bategereje ko rwuzura bagaheba kugira ngo abaharuhukiye bakomeze guhabwa icyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha hongeye gushyirwamo amafaranga akenewe ngo urwibutso rwuzure, uretse ko ari amafaranga menshi bisaba no gushaka abaterankunga.

Abarokotse i Kabgayi basaba ko urwibutso rwa Jenosode rwakubakwa rukuzura
Abarokotse i Kabgayi basaba ko urwibutso rwa Jenosode rwakubakwa rukuzura

Agira ati “Twateganyije miliyoni zisaga 200frw zo kubaka icyiciro cya kabiri cy’urwibutso rwa Kabgayi, ariko ni amafaranga menshi ku buryo dukeneye n’abaterankunga tukareba ko rwakuzura. Naho ubundi ubwo tuzajya twubaka ahajyanye n’ubushobozi bwacu”.

Bivugwa ko i Kabgayi hari hahungiye Abatutsi basaga ibihumbi 50, bikaba bivugwa kandi ko harokokeye ababarirwa mu bihumbi 10, ubushakashatsi bukaba bugikomejje ngo hamenyekane imibare nyakuri.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi foto y’inkotanyi inzamuriye amarangamutima kuko inyibukije ukuntu inkotanyi zatugezeho habura amasegonda ngo tuzimangatane burundu mu ijambo ryuje ihumure bati"nimuhumure ntimugipfuye twahageze" tugahita dusohoka nk’inka zikuwe mu kiraro, ubuzima bugatangira ubwo. Imana yatumye inkotanyi zibaho ihabwe icyubahiro natwe tuzabazirikana kugeza gupfa.

Alias yanditse ku itariki ya: 3-06-2020  →  Musubize

Iyi foto y’inkotanyi inzamuriye amarangamutima kuko inyibukije ukuntu inkotanyi zatugezeho habura amasegonda ngo tuzimangatane burundu mu ijambo ryuje ihumure bati"nimuhumure ntimugipfuye twahageze" tugahita dusohoka nk’inka zikuwe mu kiraro, ubuzima bugatangira ubwo. Imana yatumye inkotanyi zibaho ihabwe icyubahiro natwe tuzabazirikana kugeza gupfa.

Alias yanditse ku itariki ya: 3-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka