Tariki 04/06/1994 : Ifatwa rya Kabgayi ryababaje Guverinoma ya Kambanda

Guverinoma ya Kambanda yababajwe n’ifatwa rya Kabgayi, bituma iyo Guverinoma ishyira umuvuduko mu kwihutisha Jenoside no gushakisha imbunda n’amasasu byo gusoza Jenoside.

Ku itariki 4 Kamena 1994, Guverinoma ya KAMBANDA yagaragaje mu nama ya Guverinoma ko ingabo zayo zari hafi gutakaza Umujyi wa Gitarama nyuma y’ifatwa rya Kabgayi. Mu nama ya ba Minisitiri be yabaye uwo munsi ndetse n’izakurikiyeho hemejwe ibikorwa byo kongera intwaro mu nterahamwe, gukaza ubugenzuzi bw’uburyo amabwiriza ya auto-défense civile akorwa no gukomeza gushakisha intwaro hirya no hino mu mahanga zo kwihutisha Jenoside. Hashoboye kuboneka Agenda za KAMBANDA na bamwe mu ba Minisitiri be zanakoreshejwe nk’ibimenyetso bishinja mu manza zabo zabereye mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Izi Agenda zerekana uburyo umugambi wa Jenoside wakomeje gukazwa mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi n’intangiriro za Kamena 1994. Inama nyinshi za Guverinoma zabaye muri iyo minsi suzumye uburyo bwo gushaka imbunda, amasasu n’ibindi bikoresho byo guhangana na FPR-INKOTANYI no gusoza Jenoside.

1) GUVERINOMA YA KAMBANDA YIYEMEJE GUKOMEZA KWICA ABATUTSI IBISHYIRAMO IMBARAGA ZIDASANZWE MU NAMA ZA BA MINISITIRI

NYIRAMASUHUKO yanditse muri Agenda ye ko inama ya Guverinoma yo ku wa 01 Kamena 1994 yemeje ko ba Minisitiri bakomeza gukurikirana ikorwa rya Jenoside muri gahunda bise “auto-défense civile” muri za Perefegitura. Gitarama igakomeza gukurikiranwa na Minisitiri Callixte NZABONIMANA. Gisenyi igakurikiranwa na ba Minisitiri Augustin NGIRABATWARE na Jean de Dieu HABINEZA n’ahandi gahunda igakomeza gukurikiranwa na ba Minisitiri bahashinzwe. Mu rwego rwo kwihutisha « auto-défense civile », NYIRAMASUHUKO yari ashinzwe kuyikurikirana muri Perefegitura ya Butare.

Ku itariki 31 Gicurasi 1994, NYIRAMASUHUKO yanditse muri Agenda ye ko yakoresheje inama muri Komini za Muyaga, Rusatira, Ruhashya na Nyabisindu. Ntiyavuze abo yayikoranye nabo, ariko yagaragaje ko havuzwe ku kibazo kirebana n’urugamba yandika ko « kugemurira abari ku rugamba bidashoboka ‘donc’ bagomba kurya ibyo basanze ».

NYIRAMASUHUKO yakomeje yandika uburyo Jenoside igomba gukomeza gukorwa akabivuga muri aya magambo : « gusaka hose mu ngo, kuvanaho ibihuru aho biri hose, gutema amashyamba, kugurira abaturage ibikoti by’imbeho, gushaka imipanga, gukaza uburinzi kandi hagashakwa urubyiruko rugera ku bihumbi bibiri (2000) bizewe mu gihe kitarenze iminsi ibiri no kwambara ibirere nk’ikimenyetso kiranga abahuje umugambi. »

NYIRAMASUHUKO yanagaragaje amazina y’abategetsi bagomba kuyobora icyo gikorwa cyo gushaka urubyiruko muri Butare rwiyongera ku rukora Jenoside muri za Komini no kubaha ibikoresho byavuzwe :

Komini Maraba : gushaka abasore 30 bishingwa uwari diregiteri wa Gereza ya Butare witwa MUNYERAGWE ;

Komini Ruhashya : abasore 30 bikayoborwa na porokireri wa Repuburika i Butare, Mathias BUSHISHI;

Komini Rusatira: abasore 60 bikayoborwa na Sylvain HARINDINTWALI wari umukuru wa serivisi y’iperereza muri Butare;

Komini Mugusa: abasore 60 bikayoborwa na Perefe (Colonel Alphonse Nteziryayo);
Komini Runyina na Gishamvu: ntihagaragajwe umubare w’abakenewe ariko NYIRAMASUHUKO yanditse ko icyo gikorwa kizayoborwa na superefe Assiel SIMBALIKURE.

Uwo mugambi wo kongera umubare w’interahamwe mu gihugu hose warakwiriye kuko muri Agenda ya Jean KAMBANDA yo ku wa 04 Kamena 1994, KAMBANDA yanditsemo ko kugira ngo batsinde umwanzi hagomba gushakwa abasore 30 muri buri Komini; ni ukuvuga abasore 30x145 = 4350; iki gikorwa gishingwa Minisitiri NYIRAMASUHUKO.

Icyo gihe hanavuzwe ko intwaro zari zaratumijwe muri Afurika y’Epfo zari kugera mu Rwanda ku wa mbere tariki ya 7 Kamena 1994 mbere ya saa sita.

Muri Agenda ya NYIRAMASUHUKO yanditse kandi ko muri Komini Ngoma (Butare) hagomba kwitabwaho kurusha ahandi, hagashakwa abantu bihishe mu mashyamba kuko ¾ by’ubutaka bwa Komini bugizwe n’amashyamba. Akomeza avuga ko buri wese agomba kugira icyo ashinzwe kandi muri buri Selire hagashyirwa ba resiponsabule byibura batanu (5), akanamenyesha ko Kmainuza Nkuru y’u Rwanda yifuza guhabwa imbunda mu rwego rwa “auto-défense civile” kandi ko Kaminuza yiteguye kuzatanga amafranga y’izo mbunda.

Iyi gahunda yo kwihutisha Jenoside batsemba Abatutsi bari bataricwa kuri aya matariki inagaragara muri Agenda za Jean KAMBANDA wari Minisitiri w’Intebe, Augustin NGIRABATWARE wari Minisitiri w’igenamigambi na Edouard KAREMERA wari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu. KAMBANDA na KAREMERA bakatiwe igihano cya cy’igifungo cya burundu n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda naho NGIRABATWARE akatirwa igifungo cy’imyaka mirongo itatu n’itanu.

2) INAMA ZA BA MINISITIRI ZAKAJIJE INGAMBA ZO GUSHAKISHA KU BURYO BWOSE INTWARO N’AMASASU MU MAHANGA BYO GUHANGANA NA FPR-INKOTANYI NO GUSOZA JENOSIDE

Ku itariki ya 01 Kamena 1994, NYIRAMASUHUKO yanditse ko habaye inama ya Guverinoma yaganiriye ku migendekere y’intambara ikamenyeshwa ko ingabo za Guverinoma zari muri batayo ya 96 yabarizwaga i Muvumba zagiye zitsindwa mu birindiro byazo zigahungira I Byumba, zikomereza i Rwamagana, Kibungo, Bugesera, Nyanza na Rukondo. NYIRAMASUHUKO yagaragaje ko inama ya Guverinoma yasanze abasilikare bakeneye ibikoresho, ngo bakaba bafite ikibazo cy’ibyitso ngo biri mu basilikare, ngo hakaba kandi habura gushyira hamwe guhagije hagati y’abasilikare na Guverinoma ngo kuko hari bamwe muri bo bifuza kugirana imishyikirano n’umwanzi bonyine.

NYIRAMASUHUKO yanditse ko muri iyo nama ya ba Minisitiri yo ku wa 01 Kamena 1994, haganiriwe kandi ku bijyanye no kugura imbunda, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisilikare. NYIRAMASUHUKO yanditse ko Guverinoma yatanze amafranga angana na miliyoni icyenda z’amadolari y’Amerika (9.000.000$) zo kugura intwaro mu Misiri. Hakaba n’andi mafranga miliyoni enye n’ibihumbi magana abiri y’amadolari y’Amerika (4.200.000$) yo kugura intwaro babinyujije ku witwa Dominique Lemonnier w’Umufransa bigakurikiranwa na Colonel BAGOSORA na Lt Colonel Jean Bosco Ingenieur RUHORAHOZA. NYIRAMASUHUKO kandi yanditse ko hari andi mafranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri y’amadolari y’Amerika (2.200.000$) yari amaze amezi arindwi yaratanzwe mu kugura intwaro, hakaba hari icyuzere ko izo ntwaro zari kugera mu Rwanda (garantie de livraison). NYIRAMASUHUKO yanagaragaje ko KARAMIRA yari mu butumwa mu mahanga bwo kugura intwaro ariko ko yari ataragaruka.

Muri Agenda ya Jean KAMBANDA bigaragara ko muri iyo nama yo ku wa 01 Kamena 1994, Guverinoma yemeje ko Banki ya Kigali igomba guhatirwa gutanga amafranga y’amadevize kugira ngo izo ntwaro zishobore kugurwa.

Iki kibazo cy’ahantu Guverinoma izakura amafranga cyananditswe na NGIRABATWARE muri Agenda ye agaragaza ko mu nama yo ku wa 06 Kamena 1994, Guverinoma yemeje ko amadevize ari muri SONARWA agomba kuvanwayo agakoreshwa.

Muri Agenda ya KAMBANDA irebana n’inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 4 Kamena 1994 handitse ko Inama yanaganiriye kuri gahunda yo gushaka abacanshuro bunganira ingabo za Leta bagera ku gihumbi na magana atanu (1500).

Mu nama KAMBANDA yakoranye n’abakuru b’ingabo na Jandarumori ku wa 05 Kamena 1994, nkuko bigaragara muri Agenda ye, hemejwe ko abo bacanshuro bazashakwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no mu Bubiligi.

Inama yo ku wa 4 Kamena 1994 kandi yemeje ko Umujyi wa Gitarama wigaruriwe n’Ingabo za FPR-INKOTANYI ariyo mpamvu muri iyo nama hashyizweho Perefe w’umusilikare, major UKURIKIYEYEZU Jean-Damascène asimbuye Fidele UWIZEYE.

Mu nama ya Guverinoma yabaye ku wa 06 Kamena 1994, Agenda ya Jean KAMBANDA igaragaza ko hasohowe andi mafranga menshi yavanywemo kontaro ebyiri zo gutumiza intwaro mu Bushinwa. Kontaro ya mbere yari igizwe na miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu y’amadolari (1.600.000 $) n’indi ya miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri y’amadolari (2.200.000$).

Iyi nama yanagaragaje ko hari kontaro Guverinoma ya Jean KAMBANDA yari yasinyanye n’Umufransa batavuze izina. Uyu yaramenyekanye nyuma ya Jenoside, ni uwitwa Dominique Yves Lemonnier wari ufite sosiyete y’ubucuruzi yitwaga DYL INVEST yari ifite icyicaro ahitwa Annecy mu Bufaransa.

3) INAMA ZA BA MINISITIRI ZEMEJE KURUSHAHO KWISHYIRA HAMWE MU GUKORA JENOSIDE NO KUNOZA ISURA YA GUVERINOMA Y’ABICANYI

Muri Agenda ya KAMBANDA ivuga ku byaganiriweho mu nama ya ba Minisitiri be yo ku wa 04 Kamena 1994, yanditse ko isura ya Guverinoma ye ari mbi cyane mu mahanga, hakaba hagomba gukora ibishoboka ngo bayikosore. KAMBANDA ntiyavuze ko icyateraga kwangirika kw’iyo sura ari ubwicanyi yakoraga na Guverinoma ye, ariko niyo mpamvu nta yindi. KAMBANDA akavuga ko Ubufransa bwiteguye kubafasha ariko ko bwasabye ko KAMBANDA na Guverinoma ye bakwihutira gushaka ibimenyetso bigaragaza ko Uganda iha ubufasha FPR-INKOTANYI, bityo Ubufransa bukabigira impamvu zo gusobanura ubufasha nabwo bwiteguye guha Guverinoma ya KAMBANDA.

Ingamba z’icyo gikorwa cy’itumanaho zigaragara neza muri Agenda ya NGIRABATWARE aho yanditse ko inama ya Guverinoma yo ku wa 06 Kamena 1994 yemeje isinywa ry’amasezerano ya sosiyete eshatu zizobereye mu itumanaho (communication) zo mu Bufransa no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zizabafasha guhisha ikorwa rya Jenoside, banemeza ko Perezida wa Repuburika na Minisitiri w’Intebe bagomba gukora ingendo zisobanura urugamba barimo, ni ukuvuga Jenoside. Ni nabwo hemejwe ko Perezida Tewodori SINDIKUBWABO agomba gukorera urugendo Addis Abeba mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika gukora icyiswe “lobbying” (ubuvugizi) mu bihugu by’Afurika, kandi hagakorwa intambara yifashishije itangazamakuru (guerre mediatique).

NGIRABATWARE yananditse ko Inama y’abaminisitiri yasanze mu Nterahamwe no mu basilikare harimo abafashwe neza kurusha abandi, bikaba biteza ibibazo by’ubwumvikane buke kandi bakeneye gushyira hamwe mu guhashya umwanzi.

Iyi nama yo ku wa 6 Kamena 1994 yanavuze ko mu ngabo z’Igihugu harimo ibyitso, bamwe muri ibyo byitso ngo bakaba ari Abatutsi, ariko ngo no mu Banyanduga harimo Ibyitso kubera ikibazo cy’amacakubiri ashingiye ku Turere (regionalisme).

Iki kibazo cyananditswe na KAMBANDA muri Agenda ye aho avuga ko amacakubiri ahari mu ngabo, ariko akongeraho ko “ikibazo cy’ibyitso muri jandarumori ntawe ukwiye kugikabiriza.” Nyamara nubwo KAMBANDA asa nk’utesha agaciro iki kibazo cy’amacakubiri muri Jandarumori ni ukubeshya. Mu nama zitandukanye zabanjirije iyi ngiyi, nk’iyabaye ku wa 4 Kamena 1994, amacakubiri muri jandarumori yaganiriweho cyane.

Muri Agenda ya KAMBANDA hagaragara ko muri iyi nama banatekereje gusimbuza Jenerali NDINDIRIYIMANA Augustin ku buyobozi bwa Jandarumori bakanasuzumwa lisiti y’abakandida bashobora kumusimbura ariko ntihagira uwo bahurizaho. Mu bakandida baganiriweho harimo: Colonel NYIRIMANZI, Colonel RUTAYISIRE, Colonel NTIWIRAGABO na Colonel RWARAKABIJE.

NGIRABATWARE we yanditse ko iyo nama yo ku wa 06 Kamena 1994 yanemeje gukaza imikorere ya “auto-defense civile” Guverinoma igaha abaturage uburyo bwo kuyikora kandi igashishikariza abavuye mu byabo kubisubiramo. Kugira ngo ibyo bishoboke, NGIRABATWARE yanditse ko Guverinoma yemeje hagomba gushyirwaho imikorere ya “auto-defense civile” muri buri Komini na buri segiteri, kandi ba Minisitiri bakamanuka bakegera abaturage, bakajya gukurikirana umunsi ku munsi imigendekere y’iyi gahunda, aho gukora inama za ba Minisitiri buri munsi mu biro.

UMWANZURO

Ukwezi kwa Kamena 1994 kwageze Jenoside imaze guhitana Abatutsi benshi cyane muri perefegitura zose z’igihugu. Nkuko bigaragazwa n’inyandiko z’inama za Guverinoma y’abicanyi zabonywe muri Agenda ya Minisitiri w’Intebe Jean KAMBANDA, na bamwe muri ba Minisitiri, zikaba zarifashishijwe mu manza zabo muri TPIR, bakaba baratsinzwe bagahamwa n’ibyaha by’ubwicanyi bwa Jenoside, Guverinoma ya KAMBANDA niyo yashyize mu bikorwa umugambi wo gutsemba Abatutsi. Uyu mugambi wari warateguwe na mbere y’ihanurwa ry’indege ya Perezida HABYARIMANA kandi HABYARIMANA n’agatsiko ke nibo bawuteguye.

Iyi nyandiko yo ku wa 04 Kamena 2020 Kigali Today iyikesha omisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka