#Kwibuka26: Mu Bisesero Abatutsi birwanyeho ariko barushwa imbaraga baricwa

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bisesero yari muri Perefegirura Kibuye ubu akaba ari mu karere ka Karongi, ngo hari hatuwe n’Abatutsi benshi kuko babarurwaga mu bihumbi 60, bakaba barakoze amateka yo kwirwanaho bikomeye kuko bageze muri Gicurasi 1994 abicanyi batarabasha kubameneramo.

mu kwezi kwa Gatandatu 2019 ubwo abacuruzi b'i Remera bari bavuye i Kigali basura urwibutso rwa Bisesero i Karongi mu Burengerazuba
mu kwezi kwa Gatandatu 2019 ubwo abacuruzi b’i Remera bari bavuye i Kigali basura urwibutso rwa Bisesero i Karongi mu Burengerazuba

Uretse Abatutsi bari bahatuye, mu Bisesero hari hahungiye n’abandi Batutsi bari baturutse mu bice bitandukanye, cyane ko bari bazi ko bashoboye kwirwanaho nk’uko byabaye mu myaka ya 1959-1963 ndetse na nyuma yaho uko hagendaga habaho ubwicanyi bwabakorerwaga. Abo bose bishyize hamwe bihagararaho ku buryo byageze muri Gicurasi nta nzu n’imwe abicanyi bari baratwika ndetse nta n’inkba bari bararya.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko ya Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), ku itariki 7 Mata 1994 bimaze kumenyekana ko Habyarimana yapfuye, Abatutsi bo mu duce tumwe twa Kibuye na Gikongoro batangiye kwicwa bahungira mu bisesro, abaho na bo bahitamo kuva mu nzu bahungira ku misozi ya Muyira na Gitwe.

Bahabaye igihe kirekire bahangana n’ibitero by’abicanyi bakabitsimbura ndetse bakicamo abicanyi benshi bakanabambura imbunda nubwo batari bazi kuzikoresha ngo zibe zabarwanaho, bo mu guhangana n’abicanyi bakaba barakoreshaga amabuye, inkoni, amacumu n’imiheto.

Uburyo bakoreshaga mu kurwana aho bari bahungiye ku misozi ya Muyira na Gitwe, kwari ukwiroha mu bitero by’abicanyi bakarwana nubwo muri bo hari abapfaga ariko na bo bakagira abo bica mu bicanyi, kandi kenshi barabaneshaga, abicanyi bagacika intege bagahunga.

Ibitero bigitangira ku ya 7 Mata 1994, Abatutsi bo mu Bisesero bahagararaga mu mpinga z’imisozi aho barebaga ibitero by’abicanyi, bakabitera amabuye yamara gushira bakamanuka igihiriri babisanga kugira ngo abicanyi batabicira abana n’abagore ndetse ngo babe babarira inka, ni uko bakarwana na bo kugeza babatsinze bagahunga.

Ibitero byaturukaga muri komini Gisovu, Rwamatamu, Mubuga na komini Gishyita, gusa nubwo byinshi ari ho byavaga, abicanyi baturukaga mu makomini yose ya Perefegitura Kibuye ndetse no muri amwe mu makomini ya Gikongoro. Abatutsi barwanaga bari bayobowe na Birara Aminadabu, umuhungu we Nzigira, Segikware, Habiyambere na Paul Bitega, abo bakaba barishwe na ho ababashije kurokoka ni Karamaga Simeon, Aron Gakoko na Vincent Munyaneza.

Kubera ko interahamwe zari zananiwe kwica Abatutsi bo mu Bisesero, abayobozi barimo uwari Perefe wa Kibuye, Kayishema Clement n’abandi, bandikiye ibaruwa uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu witwaga Edouard Karemera, ngo bamusaba ubufasha bwo kwirukana Inkotanyi zari mu Bisesero (Abasesero ni bo biswe Inkotanyi ngo zahungabanyaga umutekano w’abaturage). Ubufasha yarabwemeye maze na we abisaba uwari ukuriye ingabo muri Gisenyi na Kibuye, Col Anatole Nsengiyumva, barabitegura.

Hagati y’itariki ya 1 Gicurasi na 12 Gicurasi 1994, nta bitero byagiye mu Bisesero ni uko Abatutsi batangira kugira ngo haje agahenge, bamwe batangira gusubira mu mirimo nko guhinga mu gihe abicanyi bo bari bagiye gutegura igitero simusiga.

Ku ya 13 Gicurasi 1994 ni bwo mu Bisesero hagabwe ibitero simusiga

Iyo tariki ni yo yabaye iya mbere y’ibitero simusiga byaje mu Bisesero bigizwe n’abasirikare barimo n’abarindaga umukuru w’igihugu bahungaga urugamba, interahamwe n’abicanyi bari bavuye mu Bugarama muri Cyangugu, Gisenyi, Ruhengeri na Gikongoro.

Abayobozi b’abicanyi bari bafite imbunda, barimo Minisitiri Eliezer Niyitegeka, Clement Kayishema, Alfred Musema, Obed Ruzindana wari umucuruzi ukomeye, murumuna we Joseph Mpambara, Charles Sikubwabo wari Burugumesitiri wa komini Gishyita n’abandi, abo bose bakaba bari bamenyereye kuyobora ibitero byamaze Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kibuye na Cyangugu.

Ku itariki ya 13 Gicurasi 1994 na none, mu gitondo mu ma saa tatu ni bwo ubwicanyi bwatangiye bugeza mu ma saa kumi z’umugoroba. Haje amabisi ya ONATRACOM n’amakamyo ya sosiyete ya COLAS yakoraga umuhanda Kibuye-Gitarama n’izindi modoka nto harimo abayobozi, abasirikare, interahamwe nyinshi ari bo batangiye kwica Abatutsi bo mu Bisesero aho bari bahungiye ku misozi ya Muyira na Gitwe, bakaba bari barananiwe batakibasha guhangana n’ibyo bitero byari bifite intwaro zikomeye.

Abicanyi bagabye igitero ku Batutsi bavuza induru ngo ‘Tubatsembatsembe’, barabarasa, babateramo za gerenade na ho abandi bicanyi bagakoresha intwaro gakondo, imirambo myinshi y’abana, abagore n’abasaza yuzura aho, bikavugwa ko uwo munsi hishwe Abatutsi barenga ibihumbi 30, abicanyi basubika kwica mu ma saa kumi n’imwe n’igice bajya ahitwa ku Cyapa gutegura uko bari buzinduke bakomeza kwica.

Abicanyi baragarutse ku itariki ya 14 Gicurasi 1994, na bwo barica hasigara Abatutsi batarenga ibihumbi 10. Abo batangiye kubaho bihishahisha mu bihuru ndetse no kwirirwa birukanka ku misozi bahunga interahamwe ari ko zibarasa umugenda.

Abari ku isonga muri ubwo bwicanyi

Karemera Edouard, yakatiwe burundu n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda kimwe na Eliezer Niyitegeka, we akaba yaraguye muri gereza. Hari kandi Ntakirutimana Elizaphan, wahamijwe icyaha cya Jenoside n’urwo rukiko rumukatira imyaka 10, Colonel Anatole Nzengiyumva rumukatira imya 15, Ntakiyimana Gérard rumukatira imyaka 25, Muhimana Mika akatirwa burundu.

Hari kandi Joseph Mpambara, wahamijwe icyaha cya Jenoside n’inkiko z’u Buholandi, akatirwa burundu. Hari Musema wakatiwe burundu, Obed Ruzindana wakatiwe imyaka 25, Munyakazi John Yusufu na we wakatiwe imyaka 25, Ndimbati Aloys ugishakishwa kuko yatorotse ubutabera ndetse na Sikubwabo Charles na we watorotse ubutabera, bombi bakaba bashakishwa n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.

Abandi bicanyi bahunze ubutabera bagize uruhare mu kwica Abatutsi mu Bisesero, harimo Nyakana Habyarimana Joseph. Nzihonga Elysée, Musabyimana Pierre ex FAR, Ndamage, Kayigema Alexis, Kamali mwene Mpamira wari umucuruzi, Twagirayezu Jean Baptiste, Ngerageze Dan, Bugingo Joseph, Padiri Hitayezu Marcel, Bizimungu ex FAR, Karibana Uziah na Muhirwa Uzziel, bose bakaba bari abayobozi mu nzego zitandukanye cyangwa abacuruzi bakomeye.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka