Mu mbuga y’inyubako Radio Salus ikoreramo habonetse imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside

Amakuru aturuka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo aravuga ko mu mbuga irimo inyubako Radio Salus ikoreramo habonetse ibimenyetso bigaragaza ko hashobora kuba hari imibiri bikekwa ko ari iy’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y'ibimenyetso byagaragaye, bazindukiye mu bikorwa byo gushaka imibiri muri iyi mbuga (Ifoto: Social Media)
Nyuma y’ibimenyetso byagaragaye, bazindukiye mu bikorwa byo gushaka imibiri muri iyi mbuga (Ifoto: Social Media)

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bwa Radio Salus, Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye n’ubuyobozi bwa Ibuka mu Murenge wa Ngoma muri ako karere aravuga ko abanyamakuru b’iyo Radio ari bo babonye ibimenyetso birimo imyenda, babigeza ku buyobozi bwa Radio, nabwo bubigeza ku buyobozi bw’Akarere, bituma mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gicurasi 2020 haba ibikorwa byo gushakisha imibiri n’ibindi bimenyetso muri iyo mbuga.

Iyo nyubako yahoze ituyemo abakozi b’iyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda, yegereye Stade ya Huye, bikavugwa ko hari abantu bahazanwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakicirwa mu nkengero z’iyo Stade.

Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, Norbert Mbabazi, avuga ko imibiri yabonetse mu mbuga ya Salus tariki 22 Gicurasi 2020, yaba yaragiye ibonwa n’abatunganyije ubusitani, ariko ntibayigaragaze.

Imibiri yabonetse bigaragara ko hari abashobora kuba barayikuye aho yahoze bari gukora ubusitani, ntibatange amakuru
Imibiri yabonetse bigaragara ko hari abashobora kuba barayikuye aho yahoze bari gukora ubusitani, ntibatange amakuru

Ibi abivuga ahereye ku kuba icyagaragaye ahari habonetse ibimenyetso by’uko hashobora kuba hari imibiri y’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari imyambaro ukwayo, itari kumwe n’imibiri uko yakabaye, ndetse n’amagufa manini ariko hatagaragara amatoya yayo, na yo ategeranye ku buryo wabona “ishusho” ya nyiri umubiri.

Ati “Bigaragara ko abatunganyije ubusitani bagiye bakurura itaka iyo mibiri na yo irimo, hanyuma bakongera bakayitaba, ntibanabitangeho amakuru.”

Mbabazi anavuga ko impamvu baketse ko imibiri iri muri buriya busitani ari iy’Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside, ari ukubera ko mu gihe cyo gutanga amakuru muri Gacaca hari abavuze ko bagiye gufata intwaro zo kwicisha Abatutsi muri Sitade Huye, hanyuma Abatutsi bari bahazanye bakajya kubicira hanze yayo.

Ubusitani bwabonywemo iriya mibiri ni ubw’inzu ebyiri za Kaminuza y’u Rwanda Radio Salus ikoreramo, ziri inyuma neza neza ya Stade Huye. Ni na yo mpamvu hakekwa ko imibiri yahabonetse yaba ari iya ba Batutsi biciwe inyuma ya Stade Huye.

Mu busitani bwa Radio Salus, ahabonywe imibiri
Mu busitani bwa Radio Salus, ahabonywe imibiri

Mbabazi anavuga ko ubu bari gushakisha amakuru ku bari batuye muri ziriya nzu zombi, kimwe no mu zindi ziri hafi aho, kugira ngo bamenye neza iby’iriya mibiri yabonetse. Ibizavamo ngo ni na byo bizababashisha gukomeza gushakisha imibiri muri buriya busitani.

Kugeza ubu icyo bumvise, ngo ni uko mu nzu za Kaminuza y’u Rwanda ziri inyuma ya Stade Huye hari iyari ituwemo n’Umurundi ndetse n’umu CDR bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Butare.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Tubashimira kunkuru nziza muba mwaduteguriye Imana ibahe umugisha

Irizabimbuto Diane yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Tubashimira kunkuru nziza muba mwaduteguriye Imana ibahe umugisha

Irizabimbuto Diane yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Tubashimira kunkuru nziza muba mwaduteguriye Imana ibahe umugisha

Irizabimbuto Diane yanditse ku itariki ya: 24-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka