#Kwibuka26: Mu mpera za Gicurasi 1994 Jenoside yakomeje gukaza umurego mu Majyepfo

Amatariki y’impera za Gicurasi 1994 yaranzwe n’ingufu ingabo za FPR-INKOTANYI zashyize mu gukora ibishoboka byose ngo zihutishe ihagarikwa rya Jenoside yakorerwaga Abatutsi, ariko ku ruhande rwa Leta y’abicanyi na bo bashyira imbaraga mu kwihutisha iyicwa ry’Abatutsi bari bakihishe hirya no hino mu bice ingabo za FPR-INKOTANYI zari zitarabohora cyane cyane mu Majyepfo y’igihugu. I Kabgayi hishwe Abatutsi bavanywe n’Interahamwe mu mazu ya Kiliziya bajya kwicirwa kuri Nyabarongo, bamwe batabwamo ari bazima.

Aha i Kabgayi hiciwe Abatutsi bari bahahungiye
Aha i Kabgayi hiciwe Abatutsi bari bahahungiye

1) IYICWA RY’ABATUTSI BARENGA 500 BAVANYWE MU MAZU YA KILIZIYA GATOLIKA BARI BAHUNGIYEMO I KABGAYI

Uko ingabo za Leta y’abicanyi n’Interahamwe/Impuzamugambi zagendaga zitsindwa, Jenoside igahagarikwa n’ingabo za FPR-INKOTANYI, benshi mu bicanyi bagahunga i Kigali, aho bageraga hose bakahasanga Umututsi baramwicaga. Niko byagendekeye Abatutsi bari bataricwa i Kabgayi. Mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 1994 hagati ya tariki 28 na 30, Interahamwe zatwaye Abatutsi barenga magana atanu (500) bamwe zibakuye mu nzira aho bageragezaga kugana i Kabgayi bahizeye ubuhungiro, abandi zibavanye mu mpunzi z’abatutsi zari zikambitse mu mazu atandukanye ya Kiliziya gatorika i Kabgayi zijya kubica.

MINUAR niyo yabaye iya mbere mu gutangaza ayo makuru ku wa 31 Gicurasi 1994 aho umwe mu bayobozi bayo, Dr Abdul Kadia, wari umwe mu bungirije Jenerali Dallaire, yatangarije itangazamakuru ko abantu barenga 500 bishwe n’ingabo za Leta i Gitarama barimo benshi bavanywe i Kabgayi. Dr Kadia yavuze ko MINUAR igiye gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi.

Radiyo mpuzamahanga zitandukanye zatangaje iby’ubwo bwicanyi harimo RFI mu makuru yo ku wa 31 Gicurasi 1994. Radio y’Abadage, Deutsche Welle yo ku wa 31 Gicurasi 1994 nayo yemeje ayo makuru inavuga ko MINUAR yohereje intumwa zayo i Kabgayi gukora iperereza kuri ubwo bwicanyi. Amakuru kandi yemejwe na Radiyo BBC.

Ubuhamya bw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi busobanura ko mu bihe bitandukanye muri 1994, impunzi z’Abatutsi zimaze kugera i Kabgayi, Interahamwe za MRND n’Impuzamugambi za CDR n’abandi bahutu bo mu Mashyaka ya Hutu Power, bagiye baza buhoro buhoro gutwara ku gahato Abatutsi bakajya kubica. Benshi muribo biciwe kuri Nyabarongo batabwa mu mazi. Abakobwa n’abagore bo barimo benshi baroshywe muri Nyaborongo ari bazima ; abandi basambanywa ku gahato mbere yo kwicwa.

Ingabo za FPR-INKOTANYI zabohoye Kabgayi ku wa 02 Kamena 1994.

2) INGABO ZA FPR-INKOTANYI ZAKOMEJE KUBOHORA IBICE BY’UMUJYI WA KIGALI NA GUVERINOMA Y’ABATABAZI IHUNGIRA KU KIBUYE

Ku wa 26 Gicurasi 1994, ingabo za FPR-INKOTANYI zigaruriye burundu bimwe mu bice by’Umujyi wa Kigali bya Kicukiro na Gatenga, barokora bamwe mu Batutsi n’abandi baturage bari mu maboko y’abicanyi. Gatenga cyari igice kirimo Interahamwe nyinshi zari zikuriwe n’uwitwa TWAHIRWA Seraphin wari umukozi wa Minisiteri y’imirimo ya Leta (MINITRAPE), ubu wihishe mu Bubiligi. Abasilikare ba Leta y’abicanyi n’Interahamwe zayo batangiye guhunga Umujyi wa Kigali, berekeza i Gitarama na Ruhengeri.

Ku itariki 27 Gicurasi 1994, MINUAR yatangiye kuvana abantu bari bihishe muri Hotel des Mille Collines ibajyana aho bifuje. Bamwe bifuje kujya mu gice cyari kikigenzurwa na Guverinoma y’Abatabazi, abandi benshi bajya mu gicye cyari cyarabohojwe na FPR-INKOTANYI.

Ingabo za FPR-INKOTANYI zakomeje gusaba ko abasilikare ba Leta bashyira intwaro hasi, bakareka ubwicanyi, bagafatanya gusana ibyangiritse no kubaka igihugu, ariko biba iby’ubusa. Kuri iyi tariki, igice kirenga icya kabiri cy’u Rwanda cyari kimaze kubohorwa n’ingabo za FPR-INKOTANYI.

Kuri iyo tariki kandi, MINUAR yatangaje ko ibona mu minsi ya vuba, ingabo za FPR-INKOTANYI zizaba zimaze kwigarurira Umujyi wose wa Kigali.

Ku wa 28 Gicurasi 1994, Radiyo Mpuzamahanga y’Abafransa (RFI) yatangaje ko abagize Guverinoma y’Abatabazi bavuye i Gitarama, bagahungira ku Kibuye. Umunyamakuru wa RFI, Monique Mass, wari mu Rwanda yagiye i Nyamata avuga ko abaturage barenga icya kabiri cy’abari batuye mu Mujyi wa Nyamata mbere ya Jenoside batsembwe n’Interahamwe zifatanyije n’ingabo za Leta. Ibyo byanemejwe na Profeseri Alain Verhaegen w’Umubiligi mu kiganiro yahaye RFI i Bruxelles avuye mu Rwanda mu kazi yakoranaga n’umuryango w’abaganga batagira imipaka (Medecins Sans Frontieres Belgique).

Uwo munsi, Ambasaderi Amuri SUED wari mu bavanywe muri Hotel des Mille Collines na MINUAR agasanga FPR-INKOTANYI, nawe yatangaje kuri RFI uburemere bw’ubwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bukozwe na Leta y’Abatabazi n’Interahamwe, asaba ko urugamba FPR-INKOTANYI irwana rwo guhagarika Jenoside rukwiye gushyigikirwa n’isi yose.

3) BAMWE MU BANYAMAHANGA BARERUYE BEMEZA KO IYICWA RY’ABATUTSI MU RWANDA ARI UMUGAMBI WA LETA, ARIKO LETA Y’ABICANYI IKOMEZA KUBIHAKANA

Guhera tariki 22 Gicurasi 1994, Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yatangiye inama yigaga ku miterere y’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda, ari nako itangaza ko abakora ubwicanyi mu Rwanda bashobora kuzabibazwa mu nkiko. Muri iyo nama, Musenyeri Desmund Tutu, ukomoka muri Afurika y’Epfo yafashe ijambo yamagana ikorwa rya Jenoside mu Rwanda, nawe asaba ko ababukora bakurikiranwa.

Stanislas Mbonampeka, wari visi perezida wa kabiri wa P.L. Power, umwe mu ntumwa zari zoherejwe muri iyo nama na Guverinoma y’abicanyi yamagana Desmund Tutu abeshya ko nta bwicanyi bukorwa na Leta yari ahagarariye, ko abicwa bakwiye kubazwa FPR. Mbonampeka ntiyari ayobewe ko i Gitarama, Kibuye n’ahandi hariho hicwa Abatutsi icyo gihe, ko atari mu bice byagenzurwaga na FPR-INKOTANYI. Yabivugaga ashaka kuyobya uburari, avana icyaha kuri Leta ye. Mbonampeka avuye Geneve yagiye i Paris mbere yo kugaruka mu Rwanda.

Ku itariki ya 24 Gicurasi 1994, Radiyo Mpuzamahanga y’Abafransa (RFI) yatangaje ko Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, wamaganye ubwicanyi bukorwa n’ingabo za Leta y’u Rwanda na Guverinoma y’Abatabazi.

Ku itariki 25 Gicurasi 1994, intumwa y’Umuryango w’Abibumbye, Iqbar Riza, wari mu ruzinduko mu Rwanda, yabonanye n’abahagarariye Guverinoma y’u Rwanda, ariko ntibyagira icyo bitanga mu ihagarikwa rya Jenoside. Iqbar Riza yabasanze mu ndiri yabo i Gitarama aho bari bakambitse.

UMWANZURO

Jenoside yakorewe Abatutsi ni igikorwa kibi cya Leta yiyise iy’Abatabazi. Jenoside yakomeje gukorwa mu gihe mu Muryango w’Abibumbye bari bakirwana n’amagambo yo kwemeza inyito y’ubwo bwicanyi, ariko ntibagire ubutwari bwo gufata ibyemezo bihagarika ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi.

Iyi nyandiko yo ku wa 29/05/2020, Kigali Today iyikesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG).

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka