Abapfobya Jenoside ntibagomba kudutera ubwoba - Dr Bizimana J. Damascène
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batagomba gutera ubwoba u Rwanda, ahubwo ngo umuti ni ugukaza ingamba zo guhangana na bo.
Dr Bizimana ibyo yabigarutseho ku wa 20 Kamena 2020, ubwo yari mu kiganiro cyavugaga kuri gahunda yo kwibuka ‘Imiryango Yazimye’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gahunda ngarukamwaka itegurwa n’umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG).
Iyo gahunda yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse inyura no mu itangazamakuru kuko kuyikora mu buryo busanzwe bitakunze kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Dr Bizimana avuga ko ukora Jenoside anateganya umugambi wo kuzayipfobya ari byo birimo kuba ubu, gusa ngo ababikora ntibagomba gutera ubwoba u Rwanda.
Ati “Umuti wa mbere wo kurwanya abapfobya Jenoside ni ukudaterwa ubwoba na bo. Ukora Jenoside ateganya n’uburyo azayipfobya, kuko kuyipfobya biri muri gahunda yayo, ntabwo rero bigomba kudutera ubwoba no kutubuza amahoro. Ahubwo dushyire imbaraga mu kubaka igihugu tunarandura ingengabitekerezo yabibwe na bo”.
Ati “Turebeye nko kuri Jenoside yakorewe Abayahudi hashize imyaka irenga 75 ikozwe, ariko turacyabona abayipfobya kandi bari mu batari bavuka icyo gihe. Ingengabitekerezo rero irakura, guhangana na yo ni ugushyiraho amategeko ayihana nk’uko u Rwanda rwabikoze, iryagiyeho muri 2018 igihano gito riteganya ni igifungo cy’imyaka itanu, iryo rero rirakumira”.
Ibyo ngo ni byo byatumye ipfobya rya Jenoside rigenda rigabanuka mu Rwanda nubwo abarikora bagihari ariko baratinya, ari yo mpamvu ubu bihisha mu mbuga nkoranyambaga mu kurikora, hakanabaho gukomeza gusaba ko ibindi bihugu byashyiraho amategeko ahana icyaha cy’ipfobya.
Arongera ati “Indi ngamba ni ugukomeza gukusanya amakuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, gukusanya ubuhamya, kwegeranya amateka no kuyandika akabikwa akazafasha abato. Ikindi ni ukutajya impaka n’abantu bapfobya kuko baba bazi ko babeshya, ntiwamukura ku izima rero, bya bimenyetso ni byo bigomba kugaragazwa”.
Perezida wa GAERG, Gatari Egide na we wari witabiriye icyo kiganiro, yavuze ko kwibuka imiryango yazimye ari ingenzi.
Ati “Kuyibuka ni ngombwa kuko umugambi w’abicanyi kwari ukuzimya ikitwa Umututsi cyose mu gihugu iyo Inkotanyi zitaza zigahagarika Jenoside. Iyi gahunda ni yo mpamvu tuyiha agaciro cyane, tuzirikana n’icyo gihango cyatumwe tutazima, kuko muri kiriya gihe Umututsi yari yabuze ikizere cy’ubuzima ahantu hose agasigara yisabira urupfu rwiza kuko hari n’abaruguraga”.
Akomeza ashimira Leta y’u Rwanda yemeye ko hajyaho gahunda yo kwibuka kuko ifasha gukira ibikomere no gusigasira amateka, mu gihe abarokokaga ubwicanyi bwo mu myaka ya mbere ya 1994, bo ngo batanaririraga ahabona.
Kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibaye ku nshuro ya 12, iyo gahunda ikaba yarahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Ntukazime Nararokotse’.
Kugeza ubu GAERG imaze kubarura imiryango yazimye 15,593 yari ituye hirya no hino mu gihugu, ikaba yari igizwe n’abantu 68,871.
Uwo muryango uvuga kandi ko watangiye umushinga wo kubika ayo mateka handikwa igitabo, kubika neza amazina y’abari bagize iyo miryango yazimye hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse hakazanakorwa filime mbarankuru, uwo mushinga ukazatwara miliyoni 64 z’Amafaranaga y’u Rwanda.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka26
- Abagize Ibuka-Italia basanga Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kwigishwa mu mashuri
- Komisiyo yiga ku ruhare rw’u Bubiligi mu bibazo bya Congo izagaragaze n’uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi – RESIRG
- Musenyeri Rucyahana aramagana abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
- Itorero Inganzo Ngari rirabasusurutsa mu gitaramo cyo Kwibohora bise ‘Urw’Inziza’
- Nyanza: Mu mibiri itatu yabonetse i Busasamana, umwe wahise umenyekana
- Itangizwa rya Turquoise: Operasiyo ya Gisirikare y’Abafaransa yari ije gutabara Guverinoma y’Abicanyi n’ingabo zayo
- Imiryango yazimye muri Jenoside ni ikimenyetso cy’umugambi wo kurimbura abafite icyo bahuriyeho – Jeannette Kagame
- Uwarokotse Jenoside ararembye nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi
- Tariki 17/06/1994 : Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari inyenzi, ijya gutsemba Abatutsi baho bari bataricwa
- 14-17/06/1994 : iyicwa ry’Abatutsi kuri Sainte Famille no kuri Saint Paul na Operasiyo idasanzwe y’Inkotanyi yo gukiza abicwaga
- Gukurikirana ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bishyigikira ubumwe n’ubwiyunge
- Tariki 08/06/1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi
- Ubuhamya: Interahamwe zahaye Kayitaramirwa amahitamo atatu
- Abanyarwanda baba muri Cameroun bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira birasubukurwa kuri uyu wa mbere
- Icyuzi cya Ruramira kimaze kubonekamo imibiri y’Abatutsi 218 bishwe muri Jenoside
- Tariki 04/06/1994 : Ifatwa rya Kabgayi ryababaje Guverinoma ya Kambanda
- Iya 02 Kamena 1994 itariki y’icyizere ku barokokeye i Kabgayi
- U Bubiligi bwahamagaje Abadipolomate babwo kubera amakosa bakoze mu #Kwibuka26
- #Kwibuka26: Tariki 02/06/1994 Ingabo za FPR-INKOTANYI zarokoye Abatutsi bari mu Nkambi ya Kabgayi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|