Tariki 08/06/1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi

Muri Kamena 1994, mu Turere Ingabo za FPR-INKOTANYI zari zitarigarurira, abicanyi bamaze gutsemba Abatutsi ntibahagarariye aho. Bakomeje ibikorwa byo gusahura, kujya kwica mu bice Abatutsi bari bataricwa. Muri Ngororero, nyuma yo kwica Abatutsi, basize abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi bababyaranye n’abagabo b’Abatutsi, babica nabi muri Kamena 1994.

1) I KAVUMU JENOSIDE YAKORANYWE UBUKANA BUKOMEYE

Kavumu yari imwe muri Segiteri zari zigize Komini Ramba, muri Perefegitura ya Gisenyi, hakaba ri hamwe mu hantu hari hatuwe n’Abatutsi benshi muri Gisenyi. Amateka ya Kavumu atwereka ko ari agace karanzwemo ibikorwa byo guhohotera no kwica Abatutsi guhera muri za 1959 bamwe barahunga abatishwe babaho mu buzima bubi. Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yarimbuye Abatutsi hafi bose bo muri ako gace; hari abiciwe mu nsengero no mu mazu ya za Komini Ramba na Gaseke.

Iyicwa ry’Abatutsi n’ubukana Jenoside yakozwemo bigaragazwa no kuba mu rwibutso rwa Kavumu haruhukiye imibiri ibihumbi makumyabiri na bine n’ijana na mirongo inani n’umunani yashoboye kuboneka (24,188). Hari n’imibiri itaraboneka itabye ahantu hatandukanye hatazwi kandi byarabaye ku manywa. Urugero ni ukuba imibiri y’abitwa Kamanzi na Biraro yarabonetse nyuma y’imyaka 24.

Muri 1994, Komini Ramba yayoborwaga na Burugumesitiri KARASIRA Leonard wari uwo mu ishyaka rya MRND. KARASIRA yafatanyaga na superefe wa superefegitura ya Ngororero, BAZIMAZIKI Bernardin yari ihuje Komini Satinskyi, Ramba na Kibirira. Interahamwe ni zo zagaragaraga cyane mu bwicanyi, ni nazo zari nyinshi muri Ngororero, ariko zafatanyaga n’Impuzamugambi za CDR kandi bakambara imyambaro imwe bajya kwica Abatutsi.

Mu Batutsi bishwe harimo umuryango wa Kabirigi bishwe n’abaturanyi babo, umuryango wa Binama, uwa Munyakayanza isidore wari umwarimu, Ntiyamira Leonard n’umuryango we, umuryango wa Kagaragu, Mudahangarwa, Gatsimbanyi, Rutayisire, Sebagaramba, Uwiringiyimana, Nshimiyimana, Nsengiyumva, Nyamugira, Ndamage, Kayitsinga, Zaninkwano, Gatari, Nyiraromba, Bukamba, Uwonkunda Annonciata, Kamirindi, Furere n’abana be babiri, Kayibanda Mathieu, Murengerantwari n’abandi.

Hari n’abandi bo mu muryango umwe wa Dativa Uwamwiza bagera kuri makumyabiri babanje gushyingurwa mu mva iri hafi yo ku mukore wa Rwabugiri ariko muri 2018 imibiri yimuriwe mu rwibutso rwa Kibirira.

Urwibutso rwa Kavumu rurimo imibiri y’abatutsi 374, ariko sibo bahiciwe gusa, ahubwo abandi bagiye bashyingurwa mu zindi nzibutso haba Ngororero, Kabaya cyangwa Kibirira.

Interahamwe n’Impuzamugambi zarafatanyije mu bwicanyi bwose zakoreye muri Ramba cyane cyane muri segiteri Sovu na Bayi, zikuriwe n’uwitwa BARAKOMERA ariko zunganirwa n’izaturutse muri za Komini Gaseke na Satinskyi.

Interahamwe nyinshi ni izaturukaga mu Ngororero zikuriwe na KABALIRA Telesphore wari umugenzuzi w’amashuri akaba yari anakuriye interahamwe zo muri Komini Satinskyi, naho umugore we witwaga MUKARUZIGA Eugenie akaba visi perezidante wa CDR muri Satinskyi. ari naho hari icyicaro cya superefegitura Ngororero.

Uwitwa MBARUSHIMANA Bonaventure wari umucuruzi akaba na Perezida wa MRND mu rwego rwa segiteri Mucano, yagize uruhare runini mu kwicisha Abatutsi ahantu hatandukanye kubera ko yatangaga imodoka ye igatwara Interahamwe n’Impuzamugambi zabaga zigiye kwica.

Indi nterahamwe yakoze Jenoside ku buryo bukomeye mu Ngororero ni uwitwaga NYANDWI Jean Claude wari umwarimu ku mashuri abanza ya Kavumu muri Komini Ramba.

2) ABANA BABYAWE N’ABAGORE B’ABAHUTUKAZI BASHATSE ABAGABO B’ABATUTSI BISHWE NABI NYUMA Y’ABANDI BATUTSI

Mu muco wa Kinyarwanda wakurikizwaga muri 1994, umwana yafataga ubwoko bwa Se umubyara bukaba aribwo bwandikwa mu ndangamuntu y’umwana ugejeje ku bukure. Bivuze ko iyo umugabo w’Umututsi yashakaga umugore w’Umuhutukazi, abana babyaraga bafataga ubwoko bw’Abatutsi. Iyo umugabo w’Umuhutu yashakaga umugore w’Umututsikazi, abana babyaraga bafataga indangamuntu y’ubwoko bw’Abahutu. Niyo mpamvu, muri Jenoside abana babyawe n’abagabo b’Abatutsi bababyaranye n’abagore b’Abahutukazi bafatwaga kimwe n’Abatutsi, ndetse bakicwa kimwe, bajijijwe amaraso ya ba Se.

Ku wa 8 Kamena 1994, Interahamwe za MRND zifatanyije n’Impuzamugambi za CDR zari zaramaze kwica Abatutsi harimo benshi b’abagabo bashakanye n’Abahutukazi, zaranasenye amazu bari batuyemo. Interahamwe zishe Abatutsi mu ntangiriro ya Mata 1994, hanyuma zifata abana b’abagabo b’Abatutsi bishwe barabyaranye n’Abahutukazi zibashyira mu nzu imwe, zibarindisha abo bagore. Ariko kugira ngo Interahamwe zizere ko abo bagore badacika, zahasize izindi Nterahamwe zizajya zibacunga. Bari abana 13 barimo abato n’impinja.

Ku itariki ya 8 Kamena 1994, Interahamwe zaraje zica abana hashobora kurokoka akana kamwe gusa. Interahamwe zabishe nabi cyane kuko bamwe zabajugunye mu cyobo zari zacukuye zikabarenzaho igitaka ari bazima, noneho ba nyina b’Abahutukazi, Interahamwe zibategeka gusubira iwabo.

UMWANZURO

Ngororero yayoborwaga cyane n’ishyaka rya MRND kandi hari n’ingoro y’iryo shyaka ku nyubako y’iyari superefegitura Ngororero. Niyo mpamvu Interahamwe n’abayobozi bazikuriye kuva kuri Superefe kugera kuri ba Konseye bari biganje cyane mu bayoboye ubwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kigali, 08 Kamena 2020

Dr BIZIMANA Jean Damascène
Umunyamabanga Nshingwabikorwa
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, CNLG

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko sha Imana irapfa?kandi amadini abigisha azarikora.Imana ntipfa sha.ahubwo irahari kugirango ihane abicanyi.

Kkkk yanditse ku itariki ya: 21-06-2020  →  Musubize

Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Kugirango tuzabe muli iyo Paradizo iri hafi,icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 9-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka