CNLG yatangaje abandi baganga, abaforomo n’abakoraga mu nzego z’ubuzima bakoze Jenoside

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), ku wa kane tariki 14 Gicurasi 2020 yasohoye inyandiko igaragaramo urutonde rwa bamwe mu bari bashinzwe kurengera ubuzima bw’abantu, harimo abaganga babirahiriye mu mwuga wabo, nyamara bakaba ari bo babaye ku isonga yo gukora Jenoside, cyane cyane mu bitaro, mu bigo nderabuzima no mu mavuriro, by’umwihariko mu Bitaro bya CHUB no muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

I Kabgayi mu Karere ka Muhanga ubwo bibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyinguye mu cyubahiro imibiri yabonetse mu nkengero za Kabgayi
I Kabgayi mu Karere ka Muhanga ubwo bibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyinguye mu cyubahiro imibiri yabonetse mu nkengero za Kabgayi

Benshi mu baganga n’abaforomo bishe Abatutsi bari bahungiye mu bitaro, abandi bagiye mu bitero no gutanga amabwiriza yo kwica. Ubu bwicanyi bwakorewe hose mu Rwanda, CNLG ikaba yasohoye urundi rutonde rugaragaraho abari abakozi bo mu nzego z’ubuzima mu Ntara y’Amajyepfo ukuyemo Akarere ka Huye, bakoze Jenoside.

Mu bitaro no mu bigo nderabuzima binyuranye byo mu Rwanda, hiciwe Abatutsi benshi, bicwa nabi kandi byose bitegurwa n’abaganga n’abandi bakozi b’ibitaro n’amavuriro bari mu buyobozi bwabyo. Nyuma ya Jenoside, abaganga bakoze Jenoside batorotse ubutabera. Kuri bamwe muri bo Urwego Rukuru rw’Ubushinjacyaha rwatanze impapuro zibafata, ubu bakaba bari mu bashakishwa na Interpol. Ikibabaje ni uko bose bageze hanze bariyoberanya, bakomeza umurimo wo kuvura mu bihugu bahungiyemo.

Muri iyi nyandiko CNLG iragaragaza uruhare rwa bamwe mu baganga, abaforomo n’abakozi b’inzego z’ubuzima bakoreraga mu bitaro, mu bigo nderabuzima no mu mavuriro mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo.

I. IBITARO

1) Ibitaro bya Kabgayi, Muhanga

Dr Niyitegeka Théoneste yavukiye i Cyeza mu Karere ka Muhanga muri 1964. Amashuri yisumbuye yayarangirije i Rilima muri 1984 naho kaminuza ayiga mu Burusiya aho yaminuje mu kuvura abana. Muri 1994 yakoraga ku bitaro by’i Kabgayi ndetse na nyuma yayo yakomeje gukorera muri ibyo bitaro. Ku wa 05/02/2008, Urukiko Gacaca rw’Ubujurire rwa Gihuma rwo mu Murenge wa Nyamabuye (Muhanga) rwamuhamije icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside yakoreye mu bitaro bya Kabgayi ahanishwa igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15). Dr Niyitegeka Théoneste afungiye muri gereza ya Rubavu.

2) Ibitaro bya Nyanza, Nyanza

Dr Higiro Petero Selesitini bitaga Majambe ari mu bateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside i Nyanza. Yari umuyoboke ukomeye wa CDR. Ku wa 02/06/2009, Urukiko Gacaca rwo mu Mujyi wa Nyanza rwahamije Dr Higiro Pierre Celestin icyaha cya jenoside kigizwe no gutanga abari abakozi b’abatutsi b’ibitaro bakicwa, kugaragaza umugambi wo gutegura jenoside atega igisasu aho yari atuye nyuma agakwiza ko cyatezwe n’abatutsi abeshya agamije kubicisha, gukora urutonde rw’abatutsi bagombaga kwicwa. Dr Higiro yarezwe mu rubanza rumwe na Basomingera Wellars wahanishijwe igifungo cy’imyaka cumi n’icyenda (19) na Mwemezi Bertin wahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi (07). Aba bafatanyije mu bwicanyi mu bitaro no mu Mujyi wa Nyanza. Dr Higiro Pierre Celestin urukiko Gacaca rwamuhanishije igifungo cya burundu y’umwihariko. Yaburanye afungiye muri gereza ya Nyanza. Mu bo bareganwaga, Basomingera yahanishijwe igifungo cy’imyaka 19 naho Mwemezi Bertin ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi (7). Yaguye muri gereza.

3) Ibitaro bya Kaduha, Nyamagabe

Nta muganga wahakoze jenoside keretse abandi bakozi barimo umuforomo witwaga Rutaboba Tasiyani wavukaga i Cyangugu. Yarireze yemera icyaha arafungurwa, ndetse akanatanga ubuhamya mu Nkiko Gacaca, aza gupfa ku buryo butunguranye bikavugwa ko yaba yararozwe n’abatinyaga ko abavuga. Abandi ni abaforomokazi babiri bitwa Mukamana Lidia akatiye imyaka cumi n’icyenda (19) na Nyiramana Catherine akatiye imyaka 25. Bombi bafungiye muri gereza ya Nyamagabe.

4) Ibitaro bya Kigeme, Nyamagabe

Dr Twagiramungu Edson yayoboraga ibitaro bya Kigeme ahakora Jenoside. Aba muri Kenya. Muri ibyo bitaro, hari n’abaforomo bitwa Munyentwari Rodrigue na Mutiganda Evariste bagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi mu bitaro bya Kigeme.

5) Munini, Nyaruguru

Nta muganga wahakoze Jenoside. Umuforomo witwa Nyirinkindi Thomas niwe wagiye mu bwicanyi ku Munini n’I Kibeho. Yakatiwe adahari na Gacaca.

II. IBIGO NDERABUZIMA

1) Ruhashya, Huye

Leopold Munyakayanza yari umuforomo, akaba umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ruhashya kuva mu myaka ya 1980. Yabaye umusilikare mu ngabo za Leta ya Habyarimana hanyuma avamo ajya gukora nk’umuforomo. Yari atuye ahitwa I Mahembe muri Komini Rusatira, i Butare. Yakoze Jenoside ku buryo bukomeye afatanyije na Nyawenda Esdron wari burugumesitiri wa Rusatira wahungiye mu Bubiligi. Leopold Munyakayanza hamwe na Burugumesitiri Esdron Nyawenda nibo babaye ku isonga yo gukoresha inama zitegura Jenoside I Rusatira ku buryo perezida Theodore Sindikubwabo na Minisitiri w’intebe Jean Kambanda bayoboye Guverinoma yakoze Jenoside, baje kuyitangiza i Butare ku wa 19 mata 1994 basanga Leopold Munyakayanza na Esdron Nyawenda baramaze kwitegura.

Ku itariki 23 mata 1994, Leopold Munyakayanza yayoboye ibitero bikomeye byisnh Abatutsi I Rusatira harimo Twagiramutara Laurent wari veterineri muri ISAR Rubona wishwe n’umuryango we wose, Kanyandekwe Charles wari umucungamari muri ISAR Rubona n’umuryango we wose, Ruzindana wari agronome wa Komini Rusatira n’umuryango we, n’abandi Batutsi batagira ingano, barimo abiciwe I Kinkanga ariwe ubigizemo uruher rukomeye.

Umugore wa Leopold Munyakayanza witwaga Iyamuremyee Apolinariya wari umuyobozi wa serivisi ishinzwe imibereho myiza (assistante sociale) ku Kigo nderabuzima cya Rusatira nawe yagize uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi muri Jenoside. Aba bombi bahunze igihugu. Munyakayanza bivugwa ko yaaba yarapfuye naho umugore we Iyamuremye Apolinariya aba mu Bufaransa.

2) Mugina, Kamonyi

Budengeri Jean Chrysostome yari umuforomo akaba yari anashinzwe porogaramu yo gukingira abana muri Komini Mugina na Ntongwe. Yakoze jenoside muri Mugina na Kinazi afatanyije na burugumesitiri Martin Ndamage, Major Pierre Claver Karangwa, umucuruzi Francois Twagiramungu, burugumesitiri wa Ntongwe Charles Kagabo n’izindi nterahamwe. Akiva mu Rwanda yabanje gutura muri Zambiya, aba umwe mu bashinze FDLR muri icyo gihugu, anayibera visi perezida wa mbere. Nyuma yahungiye ubutabera muri Norvege kugeza ubu. Undi muforomo wakoze jenoside muri icyo kigo ni Umurerwa Annonciata. Yarangije igihano.

3) Kinazi, Ruhango

Umuyobozi wa disipanseri ya Kinazi mu cyahoze ari komini Ntongwe, KAGABO Charles yagizwe burugumesitiri wa Ntogwe muri jenoside hagati, ashyizweho na Guverinoma y’Abatabazi, burugumesitiri Habumugisha Alfred amaze kwicwa. Kagabo Charles yavukiye mu yahoze ari segiteri Nyakabungo ya Ntongwe, yiga i Butare mu Indatwa (GSOB) mu ishami ry’abafasha b’abaganga. Yabanje gukora mu bitaro bya Nyanza. Yamamaye mu kurimbura Abatutsi muri Komini Ntongwe yayoboraga no muri Komini Mugina. Yazengurutse komini abwira Abatutsi ngo bajye ku biro bya Komini babarinde, bamaze kuhaba benshi abambura intwaro za gakondo bari bahunganye, aboherereza abasirikare, interahamwe n’Abarundi. Ashinjwa kandi ubwicanyi bwakorewe ahitwa Nyamukumba ku kibuga cy’umupira aho Abatutsi benshi yari yohereje mu Ruhango biciwe.

Muri 2008 yaburanishijwe adahari n’Inteko Gacaca nyinshi: Inteko ya Gikoma mu Murenge wa Ruhango, inteko ya Gitisi mu Murenge wa Bweramana; Inteko ya Rutabo mu Murenge wa Kinazi n’Inteko ya Nyakabungo mu Murenge wa Ntongwe. Izo Nteko zose zimukatira igihano cya burundu y’umwihariko.

4) Gatagara, Nyanza

Dr Hakizimana Jean Marie Vianney wayoboraga icyo kigo yagize uruhare mu kwica abarwayi ndetse no mu bwicanyi bwabereye mu kigo cy’abafite ubumuga (HVP Gatagara) afatanyije na Furere Jean Baptiste Rutihunza wakiyoboraga. Dr Hakizimana aba muri Uganda naho Furere Rutihunza Jean Baptiste aba mu Butaliyani.

5) Nyamure, Nyanza

Ndahimana Matayo, umuyobozi w’icyo kigo avuka i Mbuye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibilizi. Yarangije amashuri yisumbuye mu Rwunge rw’amashuri rwa Butare (GSOB) muri 1985 mu ishami ry’abafasha b’abaganga. Yakoze muri CHUB no muri CHK i Kigali ariko muri jenoside yari yaragizwe umuyobozi w’icyo kigo nderabuzima cya Nyamure mu yahoze ari Komini Muyira. Yabaye ruharwa mu bwicanyi bwabereye muri ako Karere. Ndahimana yahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) no muri Congo - Brazaville nyuma ajya muri Gabon. Yagarutse mu Rwanda azi neza ko byanze bikunze azabazwa uruhare rwe muri jenoside. Afungiye muri gereza ya Nyanza (Mpanga) kuva muri 1997.

Muri Gacaca yaburanye yemera uruhare rwe muri Jenoside, akagaragaza ko yakoresheje ambulance y’ibitaro mu bwicanyi, akajya mu bitero byinshi i Nyanza, Kibilizi, Nyamure, Rwezamenyo, Karama n’ahandi henshi mu bice bya Nyanza n’Amayaga. Ni we wagiye i Nyanza guhuruza no kuzana abajandarume bo kujya gutsimbura Abatutsi bari babanje kwirwanaho ku Mayaga aho bari bahungiye. Yaburanye ibyaha yakoreye henshi. Inteko y’Ubujurire bw’Umurenge ya Nyamure imukatira imyaka 30 mu kwezi kwa 12 muri 2009.

6) Ntyazo, Nyanza

Kabanda Alexis wari umuyobozi w’ikigo, yayoboraga inama zitegura jenoside. Yarangije igihano.

7) Kibilizi, Nyanza

Karasanyi Esdras wari umuyobozi w’icyo kigo yishe inkomere z’abatutsi zazanwaga ku ivuriro, anitabira ubwicanyi mu bitero. Yarapfuye.

8) Gikongoro, Nyamagabe

Rwasa Eugene wari umuforomo ukomoka mu Karere ka Nyaruguru (Ruramba). Yahamijwe n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Ngiryi (mu Murenge wa Gasaka) ku wa 05/03/2010 ibyaha byo kuba yaratanze abakobwa b’Abatutsikazi bari bahungiye mu kigo nderabuzima cya Nyamagabe bakicwa, bamaze no gusambanywa ku gahato. Akimara gukatirwa igifungo cya burundu yahise acika. Bivugwa ko yahungiye muri Uganda. Umugore we Kabarere Venantie wakoraga muri SOS/ Gikongoro akatiye burundu kubera guhamwa n’ibyaha byo kwicisha abana b’imfubyi 29 bahahungiye baturutse i Kigali muri SOS Kacyiru. Afungiye muri gereza ya Nyamagabe.

9) Jenda, Nyamagabe

Mugwaneza Léonard yari umuyobozi w’icyo kigo nderabuzima. Akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu muri Komini Kirambo. Yagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi bari baharwariye mu kigo nderabuzima cya Musange n’abahungiye ku biro bya Komini Musange. Yahawe igihano cyo gufungwa burundu adahari. Aba i Bugande (Kampala). Akora mu ivuriro.

10) Kibeho, Nyaruguru

Mutazihana Nathanael yari umuyobozi wa disipanseri ya Kibeho. Yakatiwe kuwa 05/7/2007 n’urukiko Gacaca rw’umurenge wa Kibeho igifungo cy’imyaka 25 rwemeza ko igihano cye azagikora mu buryo bukurikira: azatangirira kuri TIG ayikore imyaka 12,5 akurikizeho igihano cy’igifungo cy’imyaka 8,5 hanyuma arangirize ku isubikagifungo rizamara imyaka 4. Igifungo yaragikoze ariko nta TIG arakora. Ubu akora i Rwinkwavu.

11) Busanze, Nyaruguru

Munyankindi Thomas wari umuforomo (assistant medical) yakoze jenoside mu yahoze ari Komini Nshili. Yahungiye I Burundi.

Umwanzuro:

Uru rutonde rwa bamwe mu baganga, abaforomo n’abakozi bo mu bitaro n’amavuriro CNLG yashoboye kumenya bijanditse muri Jenoside ruje rwiyongera ku rwagaragajwe ejo rurebana n’Umujyi wa Butare. Rurerekana ko benshi mu bari bashinzwe kuvura abantu batatiye igihango cy’umwuga wabo. Rurerekana kandi uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye icyaha ndengakamere aho abaganga n’abaforo bareka umwuga wabo wo kurengera ubuzima bagahitamo kwica.

CNLG irasaba ibihugu bicumbikiye aba baganga, abaforomo n’abakozi b’inzego z’ubuzima bakoze jenoside, kandi bikaba byarabahaye akazi ko kuvura, ko bahagarikwa ku murimo wo kuvura, bakavanwa ku rutonde rw’abaganga n’abaforomo bemerewe gukora umwuga wo kuvura kandi bagashyikirizwa ubutabera mu gihe cya vuba.

CNLG ishimiye abantu bose bakomeje kugira uruhare muri iki gikorwa cy’ubutabera mu mahanga kugira ngo abakoze Jenoside bagatoroka igihugu babazwe ibyo bakoze.

Iyi ni inyandiko yo ku wa 15/05/2020, Kigali Today ikesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG)

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuntu muzima ashobora kwibaza nigute abicanyi nkaba bazwi baba mu bihugu duturanye ntahandi ndetse muli afrika yewe tukayobora numuryango wa afrika aliko ugasanga abo bicanyi bakora bidegembya aho kandi ali baruharwa bakatiye ibyo bihugu ndetse bimwe twita incuti aho kubafata ngobaze ahubwo ugasanga bafite akazi ntacyo bikanga !!umuntu aba muli Kenya Uganda Tanzanie Malawi Mozambique ntahandi aliko ntafatwe kandi ukumva ngo dufite abaduhagariye hariya à babo baraha uhagarariye igihugu hano kuki tutamusaba ko azaba iwabo uwo muntu agafatwa twe tugatanga amakuru yaho ali nicyo akora haba iki habura iki ngo abicanyi bafatwe nuko se ibyo bihugu bibakunda!!cyangwa nuko babatinya!!

lg yanditse ku itariki ya: 15-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka