Minisitiri Munyangaju yasabye abakunzi b’imikino kurangwa n’urukundo

Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Kamena 2020 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyo kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abafana ndetse n’abandi bakundaga imikino mu Rwanda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Minisitiri Munyangaju yunamira abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Gisozi
Minisitiri Munyangaju yunamira abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Gisozi

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Memosa Munyangaju, ndetse n’abandi bayobozi barimo n’abayobora amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda.

Mu ijambo yatangiye ku rwibutso Minisitiri wa Siporo yasabye abakunzi b’imikino kurangwa n’urukundo. Yagize ati “Indangagaciro z’abasiporutifu ni amahoro, ubumwe, ishyaka ndetse n’ubutwari. Mu gihe twibuka buri mukunzi w’imikino wese arasabwa kugira igikorwa cyo kwibuka icye kuko gifasha igihugu kubona amahoro”.

Minisitiri Munyangaju yakomeje asaba Abanyarwanda muri rusange gukomeza kurwanya ingengabitekerezo cya Jenoside ndetse no kurwanya icyatuma Jenoside yongera kugaruka.

Abayobozi b'amashyirahamwe bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside
Abayobozi b’amashyirahamwe bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside

Ukuriye komite itegura imikino yo kwibuka, Nyirishema Richard, yavuze kuri gahunda z’iki cyumweru, hazibandwa ku biganiro bizatangwa ku maradio n’amatelevisiyo atandukanye ya hano mu Rwanda mu rwego rwo gutanga ubutumwa burebana no kwibuka abari abakunzi b’imikino.

Buri mwaka Minisiteri ya Siporo ifatanyije na Komite Olempike y’u Rwanda bategura irushanwa ryo kwibuka mu mashyirahamwe atandukanye y’imikino. Uyu mwaka ariko iri rushanwa ntirizaba kubera kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Icyumweru cyo kwibuka abari abasiporutifu bazize Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 cyatangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 01 kizageza tariki ya 06 Kamena 2020.

Minisiteri ya Siporo yageneye inkunga Urwibutso rwa Kigali
Minisiteri ya Siporo yageneye inkunga Urwibutso rwa Kigali

Inkuru zijyanye na: Kwibuka26

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka